Mu kimwaro, u Rwanda rushimiye u Burundi ku ntsinzi ya Gen Ndayishimiye

Evariste Ndayishimiye

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yu Rwanda yoherereje iy’u Burundi ubutumwa bw’ishimwe bwo gushimira iki gihugu ku bw’intsinzi ya Gen. Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu gihe cy’imyaka irindwi (2020-2027).

Mbere y’uko ubu butumwa bumenywa n’Abanyarwanda na mbere y’uko busakara ku mbuga nkoranyambaga, bwabanje gushyirwa ahabona n’Umugambwe CNDD-FDD, Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, ari naryo Perezida Nkurunziza ucyuye igihe na Gen. Evariste watowe babarizwamo.

Ubu butumwa bugishyirwa ahabona na CNDD FDD, ku mbuga nyinshi za Whatsapp mu Rwanda hatangiye impaka z’urudaca, bamwe ngo ntibishoboka abandi ngo ni impuha, abandi ngo ni amagambo yacuzwe ashyirwaho ibirango, abandi bati n’ikimenyimenyi uburyo byanditse buracuritse.

Izi mpaka zamaze amasaha zatewe n’uko ubusanzwe ubutumwa bwose bw’ingenzi busohotse mu Rwanda bubanza kunyuzwa ku mbuga za Twitter z’urwego bireba, ku rubuga rwabo  bwite (official website), kandi bikanasomwa kuri Radio ya Leta, Radio Rwanda. Ibi byose nta na kimwe cyari cyakozwe ku buryo nta waveba abagize impungenge ko byaba ari ibicurano, banafatiye ku mwuka utari mwiza umaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi.

Uburyo u Rwanda rwikuye mu ipfunwe n’ikimwaro

Mu byagiye byigaragaza mu bitangazamakuru byandikirwa mu Rwanda (byegamiye kuri Leta) no ku bindi by’Abarundi ariko na byo bikorera mu Rwanda, bagiye bavuga kenshi ko mu Burundi hagiye kumeneka amaraso, ko hagiye kuba intambara, kubera amatora ya Perezida, n’ibindi. Perezida Kagame yanohereje ingabo nyinshi n’ibifaru mu Bugesera no muri Gisagara /Nyaruguru hafi y’Akanyaru, binatuma Abarundi nabo bongera ingabo hafi yabo n’umupaka w’u Rwanda, ngo baryamire amajanja mu minsi y’amatora yabo.

Amatora yagenze neza, aba mu mutuzo n’amahoro, n’Abarundi bategerezanya umutuzo usesuye kumenya ibyayavuyemo. Ibihugu byo mu Karere, amahanga ya hafi n’aya kure byashimiye u Burundi ko matora yagenze neza, ariko u Rwanda rwaranumye.

Aho Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemereje burundu ibyavuye mu matora, ibihugu byose bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byoherereje u Burundi ubutumwa bw’ishimwe, kandi bikorwa n’inzego zo mu bushorishori bw’ibyo bihugu, ariko u Rwanda rwo ruraceceka. N’aho rubikoreye aho kuba Perezida Kagame ari we ushimira Mugenzi we atowe, ubutumwa bwanyujijwe muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga.

Ubu butumwa kandi bwoherejwe bucece, ntibwasakuzwa ku mizindaro ya Leta ya Kigali nk’uko basanzwe babigenza iyo babwoherereje abandi. Ibi bikaba byateye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, izi mpaka zisozwa no kuba Minisiteri y’Ububanyi ‘amahanga y’u Rwanda isa n’iyokejwe igitutu bikaba ngombwa ko yububa igashyiraho itangazo mu masaha y’ijoro, kandi ryari ryoherejwe I Burundi hakibona.

Kwikura mu ipfunwe n’ikimwaro binashingiye ku kuba Perezida Kagame ariwe uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bikaba bitari bihwitse kuba ari we wenyine usigara igihugu cye kidashimiye abaturanyi amatora yabaye meza no ku ntsinzi y’Umuyobozi bazahura kenshi mu bijyanye n’ubuziam bw’Akarere.

Ubu butumwa bwa Leta y’u Rwanda buje bukurikira kandi ubutumwa bw’ishimwe bwoherejwe na Perezida w’agateganyo w’Urugaga FDLR