Mu rubanza rwa Agnès Ntamabyariro, Leta y’u Rwanda yahakanye ko itamushimutiye muri Zambia!

Yanditswe na Marc Matabaro

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2019, Agnès Ntamabyariro Rutagwera wahoze ari Ministre w’ubutabera mere ya 1994 yongeye kugezwa imbere y’urukiko, aho yari mu bujurire ajuririra igihano yahawe n’urukiko rukuru cyo gufungwa burundu.

Umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa yakurikiranye urwo rubanza:

Tariki ya 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwahanaguyeho Agnes Ntamabyariro ibyaha bibiri mu byaha umunani ashinjwa, ariko ntacyo byahinduye ku gihano yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo gufungwa burundu.

Ntamabyariro yahanaguweho icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, akaba yari yaragaragarije Urukiko Rukuru ko biri mu byo yahamijwe n’Urukiko rwa rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi bitari biri mu byo rwaregewe.

Mu 2009 yakatiwe gihano cyo gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza rwamaze imyaka itatu, nyuma yo gufungwa imyaka 12.

Agnès Ntamabyariro yafashwe mu 1997 ashimutiwe muri Zambia mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwamufatiye mu kivunge ari mu zindi mpunzi mu Rwanda atahuka ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ukuri kuri hehe?

Agnès Ntamabyariro yafatiwe mu mujyi wa Mufulira uri mu majyaruguru y’igihugu cya Zambia ku mupaka wacyo na Repubulika Iharanira Demokarasi aho yari atuye n’umuryango we.

Ku itariki ya 27 Gicurasi 1997, nibwo Agnès Ntamabyariro yashimutiwe aho yari atuye mujyi wa Mufulira muri Zambia ahita ajyanwa mu mujyi wa Lubumbashi muri Congo wari mu maboko y’ingabo z’u Rwanda zafashaga icyo gihe inyeshyamba za Laurent Désiré Kabila, Niho yavanywe n’indege mpaka i Kigali akaba afunze kugeza ubu.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari bambaye imyenda isanzwe bari kumwe n’abantu bari bambaye imyenda y’abashinzwe imipaka muri Zambia, icyo gihe hari mu gitondo i saa tatu n’igice acyambaye imyenda yo kurarana dore ko yari yasigaye mu rugo wenyine, umugabo we Dr Rutagwera yari yagiye ku kazi naho abana bose bari bagiye ku mashuri.

Kuba Leta y’u Rwanda ihakana ko itamushimuse bivuze byinshi kuko iramutse ibyemeye yaba yishinje icyaha cyo kwinjira ku butaka bwa Zambia mu buryo butemewe n’amategeko igashimuta umuntu, ibyo bikaba bishobora gutera umwuka mubi mu bijyanye na diplomasi ndetse n’abanyazambiya babigizemo uruhare bakaba bakurikiranwa nk’uko byagenze mu gihugu cya Uganda aho uwahoze ari umukuru wa Police y’icyo gihugu Gen Kale Kayihura yajyanywe mu rukiko ndetse agatakaza n’umwanya yari afite ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu gihugu cya Uganda.