Mme Victoire Ingabire yasabiwe igihano kiremereye

Kigali, kuwa 16 Mata 2013-Ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga uyu munsi hasubukuwe urubanza ku bujurire rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire umuhoza, rwari rwasubitswe tariki ya 25 Werurwe 2013 . Urubanza rukaba rwatangiye urukiko ruha ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu z’ubujurire bwabwo. Ubushinjacyaha bukaba bwasobanuye impamvu z’ubujurire bwabwo ku byaha bibiri bwajuririye : Icyo kurema umutwe w’ingabo no ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi.

Ku cyaha cyo gushinga umutwe w’ingabo ubushinjacyaha bwasobanuye ko butumva ukuntu urukiko rukuru rutahamije icyo cyaha Mme Victoire Ingabire Umuhoza ngo kuko bwumva bwaratanze bimenyetso bihagije birimo amafaranga buvuga yakoreshejwe mu gushinga uwo mutwe ndetse no gushishikariza abantu kuwujyamo. Naho ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ubushinjacyaha bukaba buvuga ko ibimenyetso birimo inyandiko n’ibiganiro bitandukanye Ingabire yagiye atangaza ku bitangazamakuru ngo byari bihagije kubigenderaho mu kumuhamya icyaha.
Ubushinjacyaha kandi bwabwiye urukiko ko busanga impamvu zagendeweho n’urukiko rukuru rukagabanyiriza ibihano Mme Victoire  ngo nta shingiro zifite ngo nkuko mu kumuhanaguraho ibyaha ngo urukiko rukuru rwavuze ko ntaho bigaragara Ingabire yigeze ashyira mu bikorwa ibyo ashinjwa ko ndetse nibyo aregwa byo kwangisha abaturage ubuyobozi ntaho bigaragara kuko ibyo ashinjwa bitigeze bigira ingaruka n’imwe ku baturage. Aha ariko ubushinjacyaha bwo bukaba ngo bwifuza ko yahamwa n’ibi byaha ngo kuko nubwo urukiko ruvuga ko bitabaye ngo hariho igitekerezo.
Ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ikirenga kuzahamya Ingabire icyi cyaha ngo nkuko rwagihamije uwahoze ari Perezida wa Repuburika y’uRwanda Bwana Bizimungu Pasteur ndetse na Deogratias Mushayidi. Aba nabo bakaba barahamijwe icyi cyaha kitajya kibura mu byaha bishinjwa awariwe wese ushatse kunenga ubutegetsi bwa leta ya Kigali.
Ubushinjacyaha bukaba bwashoje busabira iyi nfungwa ya politiki igihano cyo gufungwa imyaka 25 naho abo baregwahamwe basabirwa gufungwa imyaka 10 ariko bunasaba urukiko kuzabagabanyiriza igihano kuko baburanye bemera icyaha.
Urubanza rukaba ruzasubukurwa ku munsi wejo saa mbiri n’igice ,urukiko rwumva ubujurire bwa Majoro Vitali Uwumuremyi hanyuma yarangiza bukazakurikizaho kumva ubujurire bwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza .
Igihe cy’urubanza mu rukiko Rukuru hakaba haragaragayemo imigendekere mibi y’urubanza aho umutangabuhamya wa Ingabire yahohotewe amanywa ava n’ubushinjacyaha urukiko rurebera bigatuma Mme Ingabire ata ikizere akava mu rubanza. Ibimenyetso nk’ibi kandi bikaba byaragaragaye ubwo uru rubanza ku bujurire mu rukiko rw’ikirenga rwatangiraga tariki ya 25 Werurwe 2013 maze abapolisi bari bahoherejwe bakabuza abayoboke ba FDU-Inkingi bari bahaje gukurikirana urubanza rw’umuyobozi wabo kugeza ubwo umunyamabanga mukuru w’ishyaka Bwana Sibomana Sylvain agiriwe nabi kugeza akuwe amenyo ubu aka afungiye muri gereza ya Kimironko kuva tariki ya 11 Mata 2013 aho  kuva yahagezwa yabujijwe no kuba yashyirwa ibyo kurya kandi yarerekanye impapuro z’uburwayi yahawe na muganga. Ibi bikorwa by’iterabwoba bikaba biba bigamije gushyira uyu muyobozi mu kato ngo aburanishwe ntawe umuri iruhande.
Mme Victoire Ingabire ufingiye impamvu za politiki mu rukiko rukuru akaba yarakatiwe imyaka 8 y’igifungo naho abitwa ko baregwa hamwe  bakatirwa ibihano bya nyirarureshwa biri hagati y’imyaka 2 n’imyaka 4.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
images (1)