Mu ruhame, Kagame yiyemereye ko yahahamuye abakomoka mu Majaruguru.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ukuri gushirira mu biganiro, kandi n’umusazi arasara akagwa ku ijambo. Perezida Kagame arashyize yemeza kandi ahamya ko hari abamukomera amashyi baritsira, n’abamuvuga imyato basekera ku mutsi w’iryinyo.

Mu ijambo rye yavugiye i Vunga mu  Mudugudu wa Kazirankara, mu Kagari ka Kanyamitana mu Murenge wa Jenda, Perezida Paul Kagame yavuze ukuri kweruye ku byo yiboneye ubwo yaherukaga gusura abo mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Nubwo yahaherukaga bazamura amabendera bamuririmba imyato n’ibigwi, akanababwira ko azajya abarasa ku manywa y’ihangu bagakoma amashyi, kuri iyi nshuro yaberuriye ko azi neza ko bahoze ari abarakare.

Paul Kagame mu magambo ye bwite, yagize ati: “N’ubu hano uko mbareba, ndebesha ijisho kugeza kure, imyaka yindi naje hano, ntabwo abantu nahahuriye nabo ari ko basaga. Byarahindutse pe!  Ntabwo ari uguhinduka gusa ku mubiri cyangwa se ibyo mwambaye, oya nta n’uwasekaga! Wabonaga buri wese yumiwe, arakaye, cyangwa se yihebye! Nibyo nasanze hano, kandi ntabwo ari imyaka myinshi cyane ishize.”

Si ibi gusa Kagame yahavugiye, ahubwo yanagaragaje ko n’ubwo bajyaga kumuramya, babaga babikoraga ngo bucye kabiri, ariko nabwo icyo cyizere cyo kurenza umunsi ntigishinge imizi muri bo. Kagame yakomeje agira ati: “…Wararebaga no ku maso y’abantu ukabona bakwereka ko batizeye ko buri bucye. Ni byo nabonye, kandi murabizi, namwe mwabivuga.”

Uburyo Kagame yakomeje kubihohoraho abasaba ko yazagaruka mu myaka ibiri bararushijeho guhinduka, bisobanuye ko no kuri iyi nshuro yiboneye ko akangononwa baterwa n’agahinda yabateye katarashira.

– Ese koko Bwana Kagame yabashije kubyibonera n’amaso ye, cyangwa ni raporo yahawe n’intasi ze ziba zicicikana hose mu gihugu ngo zimenye uko bamuhumeka?

– Ese ubu bwo n iki gihamya ko na none atatahanye iyo sura nk’iyo yahakuye mu myaka yashize?

– Ese niba icyo gihe nta wasekaga akomeje, ubu bwo abwirwa n’iki ko bamusekeye babikuye ku mutima?

– Ese ni abo mu Majaruguru gusa bamubona bagakangarana, cyangwa ni igihugu cyose?