Mu rukiko, Kabuga yakosoye ibintu bitatu mu mwirondoro we!

Abunganira Felisiyani Kabuga mu rukiko

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020, agera imbere y’ubutabera, mu rukiko rw’i Paris, umuherwe w’Umunyarwanda Kabuga Felisiyani ufungiwe mu gihugu cy’u Bufaransa kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020 ubwo yatabwaga muri yombi, yagaragaje ko hari amakosa mu mwirondoro we, arawukosoza.

Ku munsi wa mbere wo kwitaba, tariki ya 19 Gicurasi 2020 Kabuga yagejejwe imbere y’Umushinjacyaha Mukuru mu Bufaransa, we n’ubwunganizi bwe bagaragaza ko batishimiye ko yitwa umujenosideri mu gihe Urukiko rutaramuhamya icyaha. Habayeho no kutishimira kuba yarafotowe atabitangiye uburenganzira.

Mu gusohoka mu rukiko, yazamuye ikiganza afunga igipfunsi aramutsa imbaga yari hanze y’Urukiko yiganjemo abo mu Muryango we, bari barangajwe imbere n’umuhungu we.

Ku munsi wa kabiri wo kwitaba, tariki ya 20 Gicurasi 2020, Kabuga Felisiyani yitabye Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa, arinzwe cyane bikomeye nk’uko byari byagenze ku munsi wa mbere.

Kuri iyi nshuro, imbere y’urukiko yari yicaye mu kagare kagendeshwa, akaburana yicaye kubera izabukuru, abanza gusomerwa umwirondoro we.

Agifata ijambo, Kabuga Félicien yavuze ko umwirondoro abwiwe utari wo neza, ku mazina y’umubyeyi we, ku myaka ye, no ku murimo akora.

Mu byo yakoshoje, harimo rimwe mu mazina ya Se, akaba yanabwiye urukiko ko itariki ye y’amavuko ari iya 01 Werurwe 1933. Ibi bisobanuye ko afite imyaka 87 aho kuba 84 nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa. Kabuga yatangarije Urukiko ko ari umupfakazi (veuf), afite abana cumi n’umwe. Ku bijyanye n’akazi akora, aha naho yakosoye ibyari mu mwirondoro yatangarijwe, yabwiye urukiko rw’ubujurire ko muri iyi minsi nta kazi afite kuko afunzwe.

Urwego rwashyiriweho gusoza imanza zaburanishirizwaga Arusha, kuri uyu wa kane rwasabye u Bufaransa ko Kabuga yazoherezwa i La Haye mu Buholandi akaba ari ho aburanishirizwa. Abunganira Kabuga bo  (Me Laurent Bayon na Me Emnmanuel Altit) bari basabye ko yaburanishirizwa mu Bufaransa, hategereje icyo Urukiko rw’Ubujurire ruzabitangazaho kuwa 27/05/2020, ibi kandi bikazanatangarizwa rimwe n’isuzuma rizaba ryakozwe ku ireme ry’urupapuro rusaba itabwa muri yombi rye (Arrest warrant).