Mu Rwanda habaye Genocide 2 abanyarwanda twese turabizi: Dr Anastase Gasana

Dr Anastase Gasana

Basomyi banditsi,

1.Tatien Ndolimana arikoma amashyaka RNC, FDU INKINGI n’Amahoro PC ayaziza ngo yakoresheje terminologoie “Commemoration du genocide” ntashyireho Tutsi. Arabarenganya kuko uretse bo natwe twese n’abanyarwanda bose, abatutsi n’abahutu, ntawe utazi ko habaye genocides ebyiri imwe yakorewe abatutsi ikozwe n’interahamwe za MRND, impuzamugambi za CDR, abapawa, n’abatechiniciens ba FPR/APR bari bivanze muri bariya bose, hakaba na genocide yakorewe abahutu ikozwe na FPR/APR Inkotanyi hirya no hino mu Rwanda no muri Zaire yaje guhinduka Congo DRC.Kuva muri Nyakanga 94 nari mpari mu Rwanda icyavugwaga mu matamatama ni “double genocide” yabaye; ni yo mvugo yavugwaga icyo gihe mu bantu, mu bahutu no mu batutsi.

2. Tatien Ndolimana ariyibagiza nkana ko mu 1995 dutangiza ibikorwa byo kwibuka, byitwaga “itsembabwoko n’itsembatsema”(genocide et massacres), ntabwo byitwaga “genocide tutsi”. Jye ndi muri guverinoma irangajwe imbere na FPR kuva muri Juillet 1994 kugeza nyisezeramo le 17/1/2003, le 7/4 twibukaga “itsembabwoko n’itsembatsemba” kubera ko Umuryango w’abibumbye(UN) muri rapports zawo, wavugaga ko hishwe “plus ou moins 500.000 tutsi et hutu moderes”. Kagame amaze gukuraho perezida Bizimungu amaze no kurangiza ingirwamatora ye yo mu 2003 nibwo we na FPR  bahaye amabwiriza ambassadeur w’u Rwanda muri l’ONU ko ajya gusaba ko inyito/terminologie ihinduka bikitwa “genocide des tutsi” aho kuba ‘itsembabwoko n’itsembatsemba” nkuko byari bisanzwe. Ndolimana arabeshya abasomyi avuga ko “atari leta y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro abazize genocide” ngo byatangiwe n’abarokotse. Iyo leta nari nyirimo, ntabwo ari byo.Byose ni FPR/APR n’abakada babo babimanipulaga, uwari ushinzwe izo manipulations mu rwego rw’igihugu akaba yari Major Rosa Kabuye; bivuga rero ko FPR yari yarigize parti-Etat de fait kuva icyo gihe ari yo yabaga iyobora ibikorwa mu gihugu cyose, ari yo ifata initiatives za byose ikanabigenzura ko bikorwa nk’uko ibishaka. Na n’ubu kandi ni ko bikimeze.

3. Ndolimana ngo nibubahirize ibyiza FPR yakoze! Ibihe se! Kuvangura amoko no gucagura abanyarwanda bapfuye rumwe nabo ubwabo babizi ko bapfuye rumwe(le double genocide est une realite de fait) ngo uzanye génocide des tutsi kandi uzi ko habaye na genocide hutu; ngo gahunda ya “ndi umunyarwanda” kandi icyo igamije ari ugutoteza abahutu ngo nibasabe ku ngufu za leta imbabazi z’icyaha cya genocide batakoze, Kizito yagira ati nyamara “ndi umunyarwanda yari ikwiriye kubanzirizwa na ndi umuntu” FPR iti jya muri gereza imyaka icumi! ; ngo ikigega cya FARG cy’ivangurabwoko rya leta ya FPR yashyizeho cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi b’abatutsii gusa kandi hari imfubyi n’abapfakazi ba genocide yakorewe abahutu nabo bakeneye ubwo bufasha bw’ikitwa ngo ni leta yabo nabo!; ngo gucyura impunzi z’abahutu warangiza ugakora gahunda yo kuzica urusorongo zimaze kugera mu gihugu, turabizi nabyo ko nta gikorwa kiza kirimo; ngo inkiko gacaca nazo tuzi ko zabaye iz’urugomo, itotezabwoko bw’abahutu no kurenganya. Mbere y’uko zitangira hari abatutsi b’inshuti zacu baduterefonnye batubwira bati ibiri aha byatuyobeye, bati FPR irimo iradukoresha utunama tw’indobanure z’abatutsi gusa itubwira ngo umuhutu wese tuzi wari ufite imyaka 14 kujyana hejuru dushake ibyaha bya genocide tumuhimbira muri gacaca. Babyitaga icyo gihe “gufasha ICYAMA” .Umututsi wanze guhimbira abahutu ibyaha muri gacaca bakamurega ko yanze gufasha icyama, ubwo akaba agiye mu mazi abira.Urumva kuzira ko wanze gufasha FPR muri evil policies zayo mbi zo kurenganya abahutu no kubica.Ibyo ni byo byiza FPR yagezeho muri gacaca yayo Ndolimana arimo yogeza hano asaba ko ngo abarwanya leta ya FPR babizirikana n’ibyiza yakoze bakabiyubahira bakanabyubahiriza!!

4. Inyandiko ya Ndolimana icyo igamije ni uguhakana genocide hutu, ni ugupfobya genocide hutu. Ese kuki yumva ko abandi bose bagomba kwemera no kudapfobya genocide tutsi ariko we akumva ko afite guhakana no gupfobya genocide hutu. Kuri Ndolimana, kutavuga “genocide tutsi” ukavuga “Commemoration du genocide” gusa, ngo ni nko “gusenya umuhanda Kigali-Gitarama- Butare- Cyangugu uwuziza ko umuhanda Gisenyi-Kibuye-Cyangugu utarubakwa” bivuga ngo genocide Hutu ntiremerwa! Abavictimes bayo n’abayirokotse mu Rwanda no muri Congo barahari n’ubuhamya bwabo, n’abari bashinzwe gukora iyo genocide hutu nka Adjudant Salim Mugisha n’abandi barahari nabo kandi babitanzemo ubuhamya.

5. Twe mw’ishyaka Moderate Rwanda Party, MRP-ABASANGIZI twemera kandi twemeza ko genocide tutsi yabaye, ko na genocide hutu yabaye kuko ari realites zabaye ku banyarwanda kandi bose barabizi ko ari uko byagenze. Ni yo mpamvu umwaka ushize kuri commemoration y’imyaka 20 ya genocide ku ya 07/04/2014 twanditse message tuvuga ko biriya bya FPR byo gutembereza urumuli kw’isi yose mu Rwanda hose no muri za Ambassades z’u Rwanda hanze, urumuli rumurikira ubwoko bumwe gusa bw’abanyarwanda rwirengagije ubundi bwoko bubiri bw’abandi banyarwanda, twavuze ko urwo rumuli ruzagera igihe rukazima kuko rumurikiye abatutsi gusa ntirumukire abahutu n’abatwa. Ni ko bizagenda.

(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y’urugi).