Mu Rwanda habaye haba amatora nyayo FPR ntiyari gutegeka na manda imwe kuko abanyarwanda bayanga urunuka.

Théophile Ntirutwa

MBESE TWABA TUGANAHE?

Ibi ndabyibaza nyuma y’inkuru nyinshi maze iminsi nsoma nyuma y’uko inkotanyi zeretse padiri Nahimana Thomas umurongo ntarengwa.

Byarantangaje mbonye benshi batinya kubona hari uwavugako haba harabonetsemo amakosa, bikantera kwibaza mbese niba tutemera kunengwa aho tuzikosora?

Mu by’ukuri njye mbona urugendo rwa Thomas Nahimana na bagenzi be rwaragize umusaruro urenze uwo rwari kugira iyo akigera i Kigali, kuko kwinjira mu matora n’inkotanyi byo ni inkinamico ariko kuriya kubuzwa kwinjira byakwiye gufungura amaso ya bamwe babona ko bishoboka kuganira na FPR hanyuma igakosora imitegekere yayo y’igitugu.

Hari inkuru Boniface Twagirimana yanditse aha impanuro mugenzi we numva benshi barahagurutse ngo yakoze ishyano. Mbese ibyo yavuze si ukuri? Niba se dufite icyo turwanira kimwe kuki habura umwanya wo kwegera bagenzi bawe muhuje umugambi ngo mujye inama?

Ese byari bikenewe ko padiri Thomas Nahimana yandikira President Kagame ngo ahe urugendo rwabo umugisha? Igisubizo cyannjye ni “oya”nkaba nemeranywa na Boniface Twagirimana ko uwo mwanya yari kuwukoresha aganira na bagenzi be bahuriye muri opposition bakajya inama.

Ndashaka kwibariza abatazi ikipe bakina nayo bibeshya ko wakinjira mu matora na FPR, mukeka ko mu Rwanda haba amatora? Aramutse ahaba FPR ntiyari gutegeka na manda imwe kuko abanyarwanda bayanga urunuka.

Mbese kwinjira mu matora bagafata impapuro bagategeka abaturage uwo batora ubyanze bakarimeneramo barangiza bagatangaza ko wabonye 0,005% kandi wemeje isi yose ko habaye amatora si ikinegu kuri opposition?

Ni byiza ko twese twatahiriza umugozi umwe bitabaye ibyo tuzahora tuvuga ariko ntacyo tuzahindura.

Théophile Ntirutwa