Mu Rwanda hagiye gushingwa ikigo gikumira abakoresha internet mu buryo Leta ya FPR idashaka!

Inkuru dukesha urubuga Kigali Today, iravuga ko u Rwanda rugiye gushyiraho ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet; nk’uko bitangazwa na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ufite ukoranabuhanga mu nshingano ze.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo i Kigali haberaga inama y’umushyikirano ku ikoreshwa rya Internet, bamwe bagaragaje ko Internet ikoreshwa mu bujura butandukanye, abandi bavuga ko internet yateje abantu kuba ibirumbo mu kazi bakora.

Muhingabire, umunyamakuru wa Radio Kfm, aragira ati: “Mu gihe cy’amasomo, umunyeshuri aba ari kuri facebook, umwarimu akarinda asohoka nta jambo na rimwe yumvise. Ubushize muri RDB umugabo yanze kumpa serivisi, abitewe n’uko yari ari kuri facebook.”

Ntambara Issa wiga muri SFB avuga ko umuco n’imigenzo bimaze kuyobywa n’ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane irya Internet. Aho atanga urugero ku kuba urubyiruko rw’ubu rwarakujije ubusambanyi no kwitesha agaciro, babitewe no kureba amashusho y’urukozasoni.

Umuyobozi wa KIST, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, nawe yagaragaje ko mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) hari ubujura bw’imishinga y’abanyeshuri ayobora.

Iki kibazo gishimangirwa na Senateri Gasamagera wavuze ko mu mwaka ushize, banki z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC), zibwe miliyoni zirenga ebyiri z’amadolari ya Amerika, bitewe n’abibisha ikoranabuhanga rya Internet.

Minisitiri Nsengimana yatangarije Kigali Today ko mu gihe cya vuba mu Rwanda hazaba hatangijwe ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet, kizaba kigenzurwa na RDB.

Yagize ati: “Amategeko ahana abakoresha internet nabi ari mu nzira zo gutorwa, ndetse n’ikigo kizashingwa mu gihe cya vuba.”

Izi mpamvu zitangwa n’abayobozi zirumvikana, ariko biragaragara ko hari izindi mpamvu zihishe inyuma zitamenyeshejwe abaturage. Birazwi ko inzego z’iperereza mu Rwanda zisanzwe zifite imigenzereze ibangamiye abakoresha internet nko:

-Gusoma za Emails z’abantu
-Gufungira abari mu Rwanda imbuga zandika ibyo Leta idashaka
-Kwangiza imbuga za Internet zandika ibyo Leta idashaka
-N’ibindi

Ubwo hagiye gushingwa kiriya kigo byaba ari uburyo bwo gukumira ihererekanya ry’amakuru akenshi aba avuga ibibi Leta y’u Rwanda ikora ndetse no kubuza abanyarwanda kumenya amakuru ngo bakomeze bayoborwe buhumyi. Bigeretseho no kugenzura abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane abakoresha internet.

Kubatabizi nagirango mbamenyeshe ko muri présidence hari serveur icontrola e.mails z’abantu FPR yishisha ikanafunga ama websites y’amakuru! Ako gatsiko niko kanafite rwa rubuga the exposer! Kakaba kagizwe na maneko zimwe mwanabonye muri Amerika igihe Perezida Kagame yajyaga gufata diplôme! Cyane cyane uwari ufite digital HD video camera! Ari gufilma abigaragambyaga! Mu bandi bakoramo harimo umwe ntashatse kuvuga izina wize muri TSWANE UNIVERSITY OF TECHNOLOGY(T.U.T) South-Africa.

Hari igihe mwabonye nko kurubuga igihe.com bashyiraho inkuru ukayibona wasubira kuyireba nyuma y’isaha ukayibura! Cyangwa nka ya nkuru y’umusore wiyahuye yitwitse yatanzwe na kigalitoday.com hanyuma igasibwa ku mategeko avuye ibukuru! Nukuvuga ko hari umutwe wa hight-teck ukorera muri NISS iyobowe na Gen Karenzi Karake ukorana na bamwe nababwiye bo mu Rugwiro. Uwo mutwe akenshi niwo wemeza amakuru agomba gutambuka ku mbuga za internet nka igihe.com n’izindi… Nta gitangaza kirimo rero kuba banyujije itangazo muri ministère ifite ikoranabuhanga mu nshingano zayo! Ni ukugirango mutazatungurwa nihaba impinduka!

Epimaque Ntacyicumutindi