Mu Rwanda kugendana utwumvirizo mu matwi (écouteurs za telefone) bigiye kuba icyaha?

Amakuru dukesha ikinyamakuru Kigali Today gikorera mu Rwanda mu nkuru yacyo yo ku wa 2 Kanama 2019 yanditswe n’umunyamakuru witwa Simon Kamuzinzi, aravuga ko Lt Col Eugene Mugabo, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu karere ka Gasabo yavuze ko benshi mu bagendana utwumvirizo mu matwi (écouteurs za telefone), ngo baba bumva amakuru y’ibihuha bibabwira ko igihugu nta mutekano gifite!

Nk’uko ibo nkuru ikomeza ibivuga ngo Lt Col Mugabo, ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Kanama 2019 amaze gutaha inzu y’ibiro by’umudugudu wa Byimana mu murenge wa Gisozi, aho yasabye abaturage “kumva amakuru y’ukuri”.

Lt Col Mugabo agira ati “Ejobundi mwumvise umuntu wadutse witwa Sankara, umuntu aza yiyambariye uko ashaka, avuga ko yafashe Nyungwe, nta sasu na rimwe yarashe, ibyo rero birangaza urubyiruko rwacu”.

“Ibi abantu baba babyumvira kuri telefone, buriya ugiye ugashikuza bamwe muri bo za “ecouteurs”, benshi wasanga biyumvira amakuru y’ibihuha, nyamara baba bahawe ibyo bakora, bafite za ’devoirs’ bakuye ku ishuri”.

1 COMMENT

  1. Nagize ngo ni kubera ko imodoka yavuza ihoni ntibaryumve. Igituma bumva radio zo hanze ni kubera iziri mu Rwanda zitababwiza ukuri.

Comments are closed.