MU RWANDA, UBUMWE N’UBWIYUNGE BIRACYASHOBOTSE? Prof. Peter VERLINDEN, TOURNAI 14/04/2018

Iyo ni insanganyamatsiko y’ikiganiro mbwirwa-ruhame m’umugoroba w’ineza i Tournai, tariki ya 14/04/2018.

Turi ahitwa Kain muri komini ya Tournai mu gihugu cy’Ububiligi. Turi mu masaha ya nimugoroba, abagiraneza n’abatabazi batumanyeho ngo buzuze gahunda yo gufasha abana bafite ababyeyi bari mu buroko, benshi bazira kubeshyerwa , guhimbirwa ibyaha, ibimenyerewe mu Rwanda nko gutekinika, no kutagirirwa ubutabera nyabwo. Abo bana bakaba bakeneye inkunga iyo ari yo yose, nibura ngo bashobore kujya mu ishuli nk’abandi.

Ni buri mwaka k’ubutumire bw’ ishyirahamwe “initiative humanitaire pour la région des grands lacs, none tariki ya 14/04/2018, ni ku nshuro ya kane.

Kugirango abo bagiraneza n’abatabazi basobanukirwe na zimwe mu mpamvu zihejeje ababyeyi b’abo bana mu buroko, abagize ishyirahamwe initiatives humanitaire pour la région des grands lacs bateguye ikiganiro mbwirwaruhame kigira kiti :

UBWIYUNGE N’UBUMWE MU BANYARWANDA , BIRASHOBOKA ?

Umubiligi Professeur Peter Verlinden akaba n’umunyamakuru ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda no mu karere, niwe wari umutumirwa mukuru, akaba yasangije abari aho ibitekerezo n’ubushakashatsi yakoze mu kiganiro kivuga ngo:

MU RWANDA, UBWIYUNGE N’UBUMWE, BIRACYASHOBOTSE? Cyangwa se byashoboka?
Ni inzozi se, cyangwa nta no kubirota?

Mu kwanzura, Professeur Peter Verlinden yavuze ko gusana bitoroshye ariko ko bishoboka, igihe hari ukwishyira ukizana, buri wese ashobora kuvuga ukuri kandi ntakuzire.

Ikondera libre, 14/04/2018.