Mu gihe cyashize, Maniragena Valensi hamwe nanjye, Nzeyimana Ambrozi, twabagejejeho umushinga twise “Ibirari by’amateka”, ugamije gukora ubushakashatsi no kwandika ku banyarwanda bamenyekanye cyane mu gihugu cyabo, kubera ibikorwa byabo binyuranye, bakaba baritabye Imana mu kinyejana cya makumyabiri.
Kuva umushinga utangiye mu Ukuboza 2017, twarangije inyandiko zinyuranye ziwerekeye. Ariko muri Werurwe 2019, twashoboye gukusanyiriza hamwe zimwe muri izo nyandiko, nuko zivamo agatabo. Uwakwifuza ko tukamugezaho ku buntu, yatwoherereza email ye kuri imwe mu ziri mu mpera z’iyi nyandiko.
Umushinga urakomeje. Nibidukundira, mu ntangiriro z’umwaka w’i 2020, tuzabagezaho igice cya kabiri. Mu kugerageza guhuriza hamwe amateka ajyanye n’abo twasanze barasize ibirari byayo mu Rwanda, turacyakomeza guhura n’ingorane zo kubura aho dushakishiriza amakuru yizewe aberekeye.
Aha hakurikira, tubagejejeho amazina y’abo tugitegerejeho amakuru ahamye:
- Abagize uruhari muri politiki
2. Abagize uruhari mu by’amadini
3. Abagize uruhari mu buhanzi
4. Abagize uruhari mu bya gisirikari
5. Abagize uruhare mw’itangazamakuru
6. Abagize uruhari mu bucuruzi
7. Abakinnyi b’ubumupira n’ingororangingo
Uwari wese, waba azi aho umuntu yavana amakuru nyayo yerekeye aba tuvuga haruguru, ndetse n’abandi twaba twaribagiwe, yayatugezaho. Icy’ingenzi ni uko aho ayo makuru yaturuka hose haba hizewe. Dukeneye twese gusangira aya mateka duhuriyeho nk’abanyarwanda, atuma turushaho kuba abo turibo.
Byanditswe na:
Maniragena Valensi
Email: [email protected]
Nzeyimana Ambrozi
Email: [email protected]