Mugarura Fred, muramu wa nyakwigendera Camir Nkurunziza yaburiwe irengero.

Amakuru dukesha igitangazamakuru Inyenyeri News aravuga ko Mugarura Fred wakoraga akazi k’ubucungamari ( comptable) muri Crystal Ventures (ikigo cy’ubucuruzi cy’ishyaka FPR kiri ku butegetsi mu Rwanda) kuva 2011, yaburiwe irengero mu intangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2019, nyuma y’iyicwa ry’umuvandimwe we nyakwigendera Camir Nkurunziza.

Nabibutsa ko Nyakwigendera Camir Nkurunziza wahoze mu basirikare barinda Perezida Kagame yaguye mu gihugu y’Afrika y’Epfo aho yaguye mu kurasana hagati ya polisi y’icyo gihugu n’agatsiko k’abantu bashakaga kumushimuta.

Undi muvandimwe wabo nawe wahoze mu barinda Perezida Kagame ari we Innocent Kalisa ubu arafunze aho yakatiwe imyaka 25 y’igifungo, ubu akaba arimo kuburana mu bujurure mu rubanza rumwe na Lt Joel Mutabazi.