Muhanga:Nyina wa Boniface Twagirimana yagabweho igitero.

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa mbere wa FDU-Inkingi

Nyirampfabakuze Emeliana wo mu karere ka Muhanga aravuga ko abategetsi baraye bateye urugo rwe bakagusha urugi rwe bakamena n’amategura yo ku nzu ye, avuga ko bashobora kuba bamuziza umuhungu we uba mu ishyaka rya politiki.

Nyirampfabakuze ni umugore uba mu cyaro mu mudugudu wa Buhoro mu kagari ka Gisharu Umurenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, avuga ko aturanye n’undi muhungu we wubatse nawe watewe uyu munsi.

Abayobora aka gace bahakanye ibivugwa n’uyu mugore.

Ati: “Baduteye saa kumi za mugitondo bujya gucya, baraza batera amabuye hejuru y’inzu, barahonda cyane [urugi] ngira ubwoba, ndabyuka mpagarara muri salon.

“Nkabaza ukora ibyo bakanga kumbwira kugeza urugi ruguye imbere, dusohotse dusanga ni DASSO n’abayobozi duhita dukomera, abaturage barahurura maze bahita bagenda”.

Nyirampfabakuze avuga ko abateye bahise bajya ku rugo rw’umuhungu we baturanye naho bagakora nk’ibi, we ngo yasohotse asimbuka urugo arahunga, kugeza ubu ngo ntibazi aho ari.

Ati: “Abaduteye bari kumwe n’umukuru w’Umurenge, umukuru w’Akagari, umwungirije n’aba DASSO. Abaturage batangaye babonye ari abayobozi bari kutubuza umutekano”.

Arakomeza ati: “Jyewe umwana twari kumwe we ni umusore yabiyahuyeho ngo arebe agiye kubona abona ni gitifu w’Umurenge, ni gitifu w’Akagari na DASSO.

“Ni abayobozi rwose nababonye n’abaturage badutabaye bababonye, abayobozi b’akagari kacu turabazi n’ab’umurenge bose turabazi”.

Nyirampfabakuze avuga ko bari baje n’imodoka bayishyize haruguru ku biro by’Akagari. Avuga ko batamubwiye impamvu bakoze ibi gusa ko bavuze ko bagaruka.

Avuga ko babaziza umuhungu we wabuze ? 

Ati: “Icyo ducyeka baduhora ni uko hari umwana wanjye bafashe none bakaba bavuga ngo natwe tubogamiye kuri uwo mwana.

“Kandi rwose ntabwo tumubogamiyeho, ibyo ubuyobozi budusaba byose turabikora kandi uwo mwana nawe baramwifitiye, [ariko] ubu ntabwo batuma turyama”.

Umwana we avuga ko ari Boniface Twagirimana, uyu yari umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.

Nyirampfabakuze ati: “Bavuga ko yacitse ubu hashize imyaka itatu, niba yaracitse niba bamufite simbizi, ibyo bya FDU nabyo simbizi”. 

Twagerageje kuvugana n’uyobora Umurenge wa Kibangu kugeza ubu ntibyashoboka.

Ingabire Clemence uyobora Akagari ka Gisharu yabwiye BBC ko ibivugwa na Nyirampfabakuze atabizi. 

Ingabire avuga ko uyu muturage amuzi mu kagari ayobora ariko atarababwira ibyamubayeho.

Yagize ati: “Wasanga hari undi wamuhohoteye, ayo makuru ntabwo nyazi cyakora ndaje nyakurikirane”.

Nyirampfabakuze Emeliana yavuganye na BBC Gahuzamiryango mu kiganiro musing hano hasi:

Ikindi The Rwandan yashoboye kumenya ni uko mugore witwa Yvette Rukundo nyiri nzu Boniface Twagirimana n’umuryango we bakodesha, yabonetse kenshi muri Police muri ino minsi. Abashatse kumubaza niba nawe hari icyo ari kubazwa mu kubura kwa Boniface Twagirimana, yanze kugira icyo abivugaho.