Muransabira iminsi 30 mu munyururu ngo habe iki ?: Capt David Kabuye

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije bwa mbere Capt David Kabuye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu mugabo wahoze ari mu ngabo z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ubushinjacyaha bumukurikiranyeho gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko. Uregwa yemera ko yari atunze imbunda yakuye ku rugamba muri RDC yo mu bwoko bwa pistolet , kandi ngo byari bizwi. Agasaba ko yaburana ari hanze.Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ashobora gutoroka ubutabera . Umwanzuro kuri ibyo uramenyekana kuri uyu wa kabiri.

Capt David Kabuye yagaragaye mu cyumba cy’iburanisha mu ishati ya karokaro y’umutuku n’ipantalon ya kaki. Ku cyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, avuga ko iyo mbunda yayikuye ku rugamba muri Congo , akaba yari ayitunze mu gihe cy’imyaka 15 mu buryo buzwi nk’abandi basirikare bakuru bose. David Kabuye abwira urukiko ko yakunze gutumirwa mu nama za Etat Major nk’inkeragutabara akaba ngo yaragendaga afite iyo mbunda yo mu bwoko bwa Pistolet. Agasaba urukiko kuburana ari hanze kuko ngo ni umuntu uzwi ku buryo atatoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwo bukagaragaza ko hari impungenge ko ashobora gucika ubutabera.

Umwunganira mu Mategeko Me Butare Godfrey we, yasabye urukiko ko hashyirwaho abishingira Capt David Kabuye. Ku ikubitiro hari Umufasha we Lt Col Rose Kabuye na we wasezerewe mu gisirikare,ndetse n’abandi bavandimwe be 2. 2 bagiweho impaka ndende, Umufasha we Lt Col Rose Kabuye ubushinjacyaha buvuga ko butamugirira icyizere

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa atagombye kubatanga mu magambo gusa. Busaba ko yagaragaza ibimenyetso by’uko abo ari inyangamugayo. Me Butare Godfrey wunganira Capt David Kabuye na we agasanga wakabaye umwanya w’ubushinjacyaha mu kugaragaza icyo bushingiraho buhakana ko abavandimwe ba Capt David Kabuye ari inyangamugayo.

Akimara gutangariza urukiko ko gutunga imbunda ku musirikare wese wavuye muri congo byari nk’umuco, Urukiko rwabajije uregwa niba yumva nta kibazo kirimo, mu gihe yaba ayitunze nta ho yanditse mu mategeko. Asubiza ko ibyo byaba ikibazo ku muturage udasobanukiwe n’ibijyanye n’imbunda.

Urukiko kandi rwashatse kumenya impamvu Lt Col Rose Kabuye, umufasha wa Capt David Kabuye we yasezerewe mu gisirikare ariko akaba Atari atunze imbunda niba koko byari umuco. Uregwa asubiza ko ibyo byari umwihariko kubagiye muri Congo.

Lt Col Rose Kabuye ngo ntabwo yisewe n'ubushinjacyaha!
Lt Col Rose Kabuye ngo ntabwo yizewe n’ubushinjacyaha!

Igisa n’ijambo ryanyuma mu iburanisha ry’umunsi ku baburanyi bombi, Ubushinjacyaha bufata ubwiregure bwa Capt David Kabuye nk’ubugamije guteza urujijo ku bucamanza. Bukavuga ko ataribusubize imyambaro ya gisirikare ubwo yasezererwaga ngo areke gutanga Imbunda. Ikindi ngo kuba Brig General Frank Rusagara batawe muri yombi bakurikiranye, mu byo akurikiranyweho harimo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, bisobanuye ko Capt David Kabuye atayemererwa. Ngo iyo biba byemwe icyo cyaha ntaho kiba kiburanwa. Bityo bugasaba ko Capt David Kabuye yaba afunzwe mu gihe cy’iminsi 30.

David Kabuye waranzwe no gukorora kenshi imbere y’umucamanza , yabwiye urukiko ko yari atunze imbunda nyinshi atavuze umubare, asezerewe arazitanga asigarana pistolet yakuye muri Congo yo kwirinda n’umuryango we. Imbunda yabwiye urukiko ko ntawe yayibishije nta n’uwo yayicishije kandi ngo yabaye uwa mbere mu kurangira abasirikare kuri telephone aho iri, bayihabwa n’umufasha we Lt Col Rose Kabuye. Mu magambo ya Capt David Kabuye ati” Ubushinjacyaha buransabira iminsi 30 mu munyururu ngo habe iki ?havumburwe indi pistolet se ?, buragira ngo bumenye ko iyo pistolet irasa ? Asoza avuga ko icyaha akurikiranyweho cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko nta mpamvu abona yo kuguma mu munyururu nk’umuntu uzwi n’ibyo yakoreye igihugu bizwi.

Capt David Kabuye yahoze ari mu gisirikare cya RDF aza gusezererwa. Yabayeho kandi umuyobozi mu bigo by’itangazamakuru Orinfor na The New Times.Akaba yari asigaye ari umucuruzi. Yatawe muri Yombi akurikiranye na Brig General Frank Rusagara na we wasezerewe na Col Tom Byabagamba. Abo babiri bo bakaba baburanishwa n’inkiko za Gisirikare.

Biteganyijwe ku masaha ya saa kumi n’imwe za nimugoroba wo kuri uyu wa kabiri ari bwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeza niba Capt David Kabuye aburana afunze cyangwa ari hanze.

Source:Isango Star