MUREKE TUJYE TWIBUKA GATABAZI FERISIYANI.

Mu izina ry’ ISIBO y’AMAHORO mbereye umuvugizi byagateganyo, nagirango mbasabe , baba abakuru cyangwa se abato , kujya duharira icyumweru cyo kuva le 21/02/ kugeza le 28/02 bya buli mwaka gutekereza ku : “AGACIRO KA OYA”.

IMPAMVU:

1)Gatabazi Ferisiyani yitabye Imana taliki 21/02

2) Gatabazi bivugwa ko aliwe watinyutse kubwira “OYA” , nyakwigendera Habyalimana Juvenal ahagana muli 1982 igihe Hafatwa icyemezo cyo gusubiza impunzi zali iNasho muli Uganda. Yaba yaravuze ko ntawirukana umwana ujya iwabo. Ibi byamuteye ibibazo abenshi mutayobewe.

3) Gatabazi bivugwako taliki ya 05/01/1994 ahagana mu masaa saba , aliwe wenyine utaremeye icyemezo cyo kudasubira kurahiza inzego nk’uko byateganyagwa na Amasezerano y’Amahoro ya Arusha. We ngo yaba yaravugaga ko PSD niba nta bibazo ifite , nta mpamvu amashyaka adafite ibibazo atarahira abifite akazagenda arahira uko abikemura. Batashobora kubikemura inziba cyuho igakomeza batarimo. Mulibuka ko abandi bategetse Agathe Uwilingiyimana gushishimura ibaruwa ihagarika imihango yo kurahiza abadepite kandi atari abifitiye uburenganzira.( ibiri amambo bararenga aba aliwe bagira intwali !)

4)Gatabazi bivugwako Tariki ya 21/02/1994 , aliwe wenyine wanze ko amashyaka ataravugaga rumwe na MRNDD alimo MDR, PL, PSD, FPR n’utundi, akoresha umuhango wayo wo kurahiza abadepute , MRNDD italimo ku buryo bwali bunyuranije n’amasezerano y’Amahoro ya Arusha. Byumvikana ko iyo Nzamurambaho wenyine gusa amushyigikira Gatabazi ntaba yarishwe kandi natwe twese abantu bacu ntacyo bali kuba barabaye kuko “Amahano yagwiririye uRwanda 94 ntaba yarabaye.

Hali n’izindi mpamvu abantu bazi zagakwiye gutuma “OYA”iba umurage wa GATABAZI.

Mu izina ry’Isibo y’Amahoro

Mbanda Yohani