Muri Congo ibintu ntabwo byoroshye na gato!

Ingabo z’u Rwanda zikinze inyuma y’inyeshyamba za M23 zatangiye igikorwa kinini gishobora kugera i Kinshasa cyangwa kigasiga intara za Kivu zombi zigenze.

Ikibazo kivugwa kinini cyaba cyarateye iyi ntambara n’uko abahoze muri CNDP biganje abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’u Rwanda bafashije Kabila mu matora ndetse no kuyiba mu duce tumwe na tumwe tw’uburasirazuba, ariko Kabila ibyo yabasezeranije ntabyo yabahaye cyane cyane kureka u Rwanda rugakomeza gukora ibyo rushaka muri Kivu zombi, kuba ingabo zahoze muri CNDP zaguma muri Kivu kandi abayobozi bazo bagahabwa imyanya ikomeye mu gisirikare cya Congo no mu buyobozi bw’igihugu. Dore ko abari ku ruhande rwa Etienne Tshisekedi bo batatinyaga kuvuga ko abo muri CNDP bose ari abanyarwanda bagomba gusubira iwabo cyangwa ko ibibazo bya Congo bizarangira ari uko Congo igize ingufu ikumvisha u Rwanda. Kabila amaze gutsinda amatora ngo yarabyirengagije ahubwo atangira ngo gushaka kohereza ingabo zahoze muri CNDP mu tundi duce twa Congo ndetse ashaka no gufatisha Gen Bosco Ntaganda (Gufatwa kwe hari benshi batabyifuza kubera amabanga afite cyane cyane ku ruhande rw’u Rwanda)ariko ibi Kabila yabigiriwemo inama n’abantu bamwe na bamwe babonaga ko nta na rimwe ubutegetsi bwe buzashinga imizi muri Kivu mu gihe abahoze muri CNDP bazaba bitwara nka Leta mu yindi kandi u Rwanda ruhakora ibyo rwishakiye.

Abantu batagira ingano bakomeje kugwa mu mirwano kubera inyungu z’udutsiko

Amakuru aturuka ku bantu bakurikiranira hafi ibirimo kuba kandi bafite uburyo babona amakuru aturutse impade zose kugeza no muri Leta ya FPR iri ku butegetsi i Kigali, baravuga ko Kagame n’abandi bakomeye mu butegetsi bwe, nyuma yo gushyirwa mu majwi n’impuguke za ONU, bafashe gahunda yo kongera imbaraga nyinshi mu ntambara yo muri Congo ibyo bikajyana no kwinjiza imitwe myinshi y’inyeshyamba z’abakongomani mu ntambara kugira ngo iyi ntambara izitirirwe abakongomani ubwabo nk’uko n’ubundi Kagame yari yarabigenje mu myaka ishize. Ngo guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2012, hinjiye abasirikare b’u Rwanda bagera ku 3000 muri Congo basangayo abandi bageraga ku 2000 ibi bikaba byarahise byigaragaza ku rugamba kuko uduce twinshi twahise dufatwa n’abiyise M23.

Hari amakuru avuga ko Perezida Kagame yaba yifuza kugarura Gen Laurent Nkunda ngo abe ari we uyobora inyeshyamba kuko u Rwanda rwaba rushaka kumukoresha mu kwaka ubwigenge bwa Kivu dore ko abaganiriye cyane na Gen Nkunda bemeza ko ari kimwe mu bintu ashyize imbere ariko Gen Nkunda ngo yarabyanze ngo ntashaka gukorana na Gen Ntaganda, ikindi abantu b’inshuti za Gen Laurent Nkunda bavuga ngo n’uko Gen Nkunda adashaka kongera kugirwa igikoresho n’u Rwanda. Uretse kuba Gen Ntaganda ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI/ICC ngo hari benshi babona ko Gen Ntaganda adafite icyerekezo cya politiki kigaragara ngo n’umuntu witwara nk’ibandi ushyize imbere ibikorwa by’ubujura n’ubusahuzi kandi ngo mu by’ukuri udakunzwe ikindi ngo izina rye ryarangije kwangirika mu rwego mpuzamahanga.Kubera ko hari benshi mu bahoze muri CNDP batifuzaga kugwa inyuma ya Gen Ntaganda, byabaye ngombwa ko u Rwanda rwifashisha Gen Nkunda witwa ko afunze ngo ashobore kumvisha abasirikare bamushyigikiye nka ba Colonel Makenga n’abandi bashobore kwinjira mu mirwano.

U Rwanda rumaze kuregwa cyane ko rushyigikiye inyeshyamba za M23 rwahise rwigira inama yo kwinjiza imitwe yindi y’inyeshyamba z’abakongomani muri iyi ntambara kugira ngo yitirirwe abanyekongo. Ni muri urwo rwego hitabajwe:

-PARECO-APLCS iginzwe n’abo mu bwoko bw’abanande ikaba iyobowe na General Kakulu Sikuli Vasaka Lafontaine n’uwahoze ari Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo Mbusa Nyamwisi uyu we bivugwa ko yaba amaze iminsi i Kigali.

-PARECO igizwe n’abahutu b’abakongomani iyobowe na Colonel Akilimali

-Abo muri Ituli bo mu bwoko bw’abahema bayobowe na Colonel Kahasha.

-Ngo hari n’imitwe y’inyeshyamba yindi ishobora gutangira muri Katanga ishyigikiye General Numbi ngo uyu iki gikorwa yakinjijwemo n’uko amaze iminsi atarebwa neza n’ubutegetsi bwa Kabila kandi ngo Gen Kabarebe bafitanye ubucuti kuva kera akiri umugaba mukuru w’ingabo za Congo yagize uruhare runini mu kumwinjiza muri iki gikorwa.

-Hari insi mitwe nyinshi nka Raia Mutoboki yo muri Kivu y’amajyepfo n’iyindi.

Mu cyegeranyo cy’impuguke cya ONU hagiye hagarukamo kenshi ubufatanye n’ibiganiro na Leta ya Kigali.

Hari amakuru avuga ko buri mutwe w’inyeshyamba ufite gahunda yawo ndetse n’icyo upfa n’ubutegetsi bwa Kabila cyihariye. Ku buryo iyo mitwe imwe ishobora kwaka ubwigenge bw’uduce yaba imaze gufata. Hari abafite gahunda yo gukomeza bakagerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kabila i Kinshasa ariko kuri M23 bivugwa ko yo ishaka gushinga imizi muri Kivu ifatanije n’u Rwanda kuko bizwi neza ko abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi badakunzwe n’abandi bakongomani. Icikamo ibice rya Congo ni ikintu gishoboka cyane kuko sibwo bwa mbere ibi bibaye dore ko no mu myaka ya za 1960 byigeze kubaho, kandi hari ibihugu byinshi by’amahanga bifite inyungu cyangwa bibona umuti w’ibibazo bya Congo mu icikamo ibice rya Congo.

Uko bigaragara ku rugamba abarwanya Kabila batangiye ibikorwa bikomeye kandi ingabo za Congo (FARDC) zigaragaza intege nke, nyuma y’ifatwa rya Jomba, Bunagana, Rutshuru-Centre na Kiwanja. Ibintu birimo kwihuta akenshi kubera ko inyeshyamba zo muri Lubero na Ituli zagabye ibitero nazo. Mu gihe ingabo z’u Rwanda na M23 yafataga Bunagana, ingabo za General Lafontaine na Colonel Kahasha zafashe uduce dukomeye two muri Lubero nka Kasiki, na Mbwavinywa. Ibi bikorwa byombi byatumye umujyi wa Rutshuru usigara wonyine kandi niho haca imihanda minini hagati ya Goma, n’imijyi minini yo mu majyaruguru nka Butembo na Beni, ndetse n’imipaka y’u Rwanda na Uganda. Abasirikare ba Congo (FARDC) barenga 600 bivugwa ko bari abakomando bo muri 42ème Bataillon de la Force de Réaction rapide bahungiye muri Uganda bagenda bakuramo imyenda ya gisirikare, basiga ibikoresho byinshi birimo impapuro z’amabanga ya gisirikare, imbunda ziremereye nka za Mortier 120mm, LMR 107mm Katiusha, 14,5mm Antiaérien n’izindi, ndetse n’amasasu menshi.

Kandi kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2012, ahagana mu majyepfo ya Rutshuru, ingabo z’u Rwanda na M23 zafashe uduce twa Rubare na Ntamugenga turi ku muhanda hagati ya Rutshuru na Goma. Ubu hari amakuru avuga ko ingabo za Congo zavuye mu kigo cya Rumangabo zitarwanye. N’ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Nyakanga 2012, ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko ingabo za M23 zavuye muri Rutshuru zigashinga ibirindiro mu birometero 5 bya Rutshuru ahagana mu majyepfo, ntacyo byamarira FARDC kuko Rutshuru isa nk’aho igoswe mu mpande zose. Utundi duce M 23 ivuga ko yavuyemo ni nka Kiwanja, Bunagana, Rubare, Ntamugenga, Tchengerero, Jomba paroisse, Kabaya na Kitagoma, ariko ibi bigaragara nk’amayeri kuko ngo hasigaye hagenzurwa na polisi ya M23 ngo iyobowe na Colonel Moïse Rusingiza wahoze ari umwe mu bayobozi ba Polisi mu mujyi wa Goma nawe akaba afatanije na M23. Ikindi gishoboka n’uko kwirinda ko izitwa ingabo za M23 zigaragara mu mijyi ari andi mayeri yo kwirinda ko ingabo z’u Rwanda ziri kumwe na M23 zigaragara dore ko n’ubundi n’ubwo zitwa ngo zavuye muri utwo duce ziba zifite ibirindiro mu misozi ihakikije.

Biravugwa ko ubu ingabo z’u Rwanda na M23 zirimo kwitegura kwerekeza inzira ya Masisi na Warikale ndetse n’umujyi wa Goma. Inyeshyamba zindi zo mu majyaruguru ziyobowe na General Lafontaine na Colonel Kahasha zaba ziteganye kwerekeza iya Butembo na Beni kugira ngo zihure n’inyeshyamba ziyobowe na Colonel Akilimali na Mbusa Nyamwisi. Ibi bishobotse icyaba gisigaye ku nyeshyamba byaba ari umujyi wa Kisangani, indi mijyi nka Bukavu, Uvira, Bunia ntabwo yatinda gufatwa.

Perezida Kabila we ntafite ayo acira n’ayo amira, ku ruhande rumwe yugarijwe n’abamurwanya bayobowe na M23 n’u Rwanda, ku rundi ruhande hari abakongomani bo mu burengerazuba bamurega kuba yaribye amatora kandi akaba adashoboye kurwana ku busugire bwa Congo ndetse banamurega kuba Umututsi w’umunyarwanda akaba ngo agambanira abanyekongo yanga kurwanya abanyarwanda, hakaba n’amahanga amusaba kugerageza gushyira ibintu mu buryo akagarura amahoro mu burasirazuba ariko nk’uko bigaragara ntabyo ashoboye.

Tubitege amaso!

Marc Matabaro