Muri gereza ya Huye abanyururu badasa neza bari guhishwa ngo abashyitsi batababona

Yanditswe na Mugabowukuri.

Muri iki gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 29 Gicurasi 2018, umuyobozi wa Gereza ya Huye Mugisha James n’abamugaragiye bazindukiye muri gereza (imbere aho abanyururu baba) yababwiye ko hari abashyitsi b’imena baje kureba imibereho yabo muri gereza n’ubwo atavuze ab’abaribo ariko hari uwaturiye akara ko ari abazungu barimo abashinzwe uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Umuyobozi wa Gereza yababwiye ko abanyururu badafite imyenda ya kinyururu kandi isa neza kandi banagaragara ko badakomeye batemerewe kujya mu kibuga aho bari buganirire n’abo bashyitsi, bityo ko ntanuwemerewe kwigaragaza hanze ahubwo bihisha mu turiri bararamo.

Ubu abanyururu benshi bari kwijujuta ari nako bavuga bati turajyayo ayo mahanga atubone kuko twarapfuye byararangiye. Abanyururu kuko baba bafunzwe na Leta ntibakabuze umwambaro wo kwambara ariko barayibura ndetse bakanabura n’ibyo barya kuko ifunguro ryabo ari igikombe cy’ibigoli n’udushimbo bafata mu mugoroba gusa n’agakoma ka mu gitondo, iyo witegereje iri funguro usanga ritabura gutuma basa nabi kubera inzara. Gusa hari ababa barasize imiryango yabo yifashije bakabona impushya zo gusurwa no kubona udufaranga bakareba ko bwacya kabiri abo nibo bagaragaza akenshi agasura.

Uyu muco wa Leta ya Kigali wo guhisha abantu bakennye, bashonje ukunda no kuba mu mujyi wa Kigali cyane aho birirwa batoratora abantu ngo ni inzererezi bakajya kubafunga nk’uko bikunze kuba ku bazunguzayi, ariko ikihishe inyuma y’ibi byose ni amayeri ya Leta ya Kigali ikoresha ngo yereke amahanga ko abanyarwanda bose basa neza, babayeho neza muri make berekana ko imfashanyo bahabwa zikoreshwa neza kandi zikagera kuri bose kugeza n’ubwo zibagarukiye.

Nsabye nshikamye abashyitsi cyane abazindukiye muri iyi gereza gusaba bagatembera hose ntibagarukire aho Leta yabateguriye gusa.