MURI GEREZA YA NYANZA UMUGORORWA YAPFUYE AKEBWE IJOSI!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, aturuka muri Gereza mpuzamahanga ya Nyanza-Mpanga aratumenyesha ko ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota makumyabiri z’umugoroba (18h20) aribwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umufungwa witwa MBASHOBOZIKI Cyprien, wavutse 1962 akaba ari mwene Kamana na Renzaho, ukomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Rusebeya, Akagali ka Kabona. Akaba yarinjiye muri Gereza mu mwaka wa 2007 aho yari akatiye igifungo cy’imyaka 30.aregwa icyaha cya génocide.

Birakekwako uyu mugororwa yaba yiyahuye akoresheshe icyuma yikebye ijosi, ngo kuko yararambiwe gufungirwa ubusa ndetse no kwiheba kubera imibereho mibi igaragara muri iyi gereza, dore ko n’amafunguro imfungwa ziriguhabwa muri iyi minsi atujuje ubuziranenge kuko bahabwa agakombe k’ibishyimbo byaboze n’agakombe k’ibigori.

Gereza Mpuzamahanga ya Nyanza ikaba ifungiyemo imfungwa nyinshi ziregwa ibirego bishingiye kuri politique, aho ndetse zimwe na zimwe zatangiye kwiheba nyuma y’aho umuyobozi wa RCS Gen. George Rwigamba akoresheje inama rusange akabwira imfungwa ziregwa génocide, ubugambanyi, gufata abagore ku ngufu ko zitemerewe gusaba kurekurwa by’agateganyo nk’uko abandi babyemererwa! Ibyo bikaba byarateye benshi kwiheba no gucika inteke kuko bibaza amaherezo y’ubuzima bwabo bikabayobera. Ibyo bikaba aribyo bamwe bashingiraho bemeza ko uyu mugororwa yiyahuye yikebye ijosi.

Ku rundi ruhande amakuru aturuka mu bacungagereza batifuje gutangaza amazina yabo, birakekwa ko uyu mugororwa yaba yishwe akaswe umutwe nk’uko byagendekeye André Kagwa Rwisereka wishwe na DMI! Imitetere y’uburyo abagororwa baryama biragoye ko umuntu yakwiyahura kugeza ubwo yifasha icyuma akikeba ijosi kugeza ritandukanye n’umutwe nta muntu ubibonye! Ibyo bikaba byabereye aho uwo mugabo aryama.

Si ubwa mbere muri gereza ya Nyanza havugwa impfu z’abagororwa mu buryo budasobanutse, kuko tariki 28/07/2017 umugororwa witwa Minani Froduard yishwe akubiswe amahiri n’imipanga na bagenzi be, icyo gihe bivugwako yarwanye na bagenzi be nyamara byaje kumenyekana ko bamusanze mu buryamo bwe baramwica! Ku itariki 28/01/2018 umugororwa Nsengiyumva Jotham yishwe arashwe bivugwa ko yashatse gutoroka, ariko amakuru afite gihamya yemezako yakuwe aho aryama ajya kuraswa.

Magingo aya uburyo iyi gereza ibayeho biteye amakenga kuko ibarizwamo imfungwa ziregwa ibyaha bikomeye birimo génocide ku bafite ibihano birebire, abaregwa kugambanira igihugu, abasore bo mu idini rya islam baregwa iterabwoba ndetse n’imfungwa zikomoka muri Sierra Leone ziregwa ibyaha byo mu ntambara.

Imana imuhe iruhuko ridashira