Muri Gereza ya Rwamagana harahambwa imirambo abantu batazi iyo iturutse!

SP James Mugisha uyobora gereza ya Rwamagana

Amakuru ava muri gereza ya Rwamagana aravuga ko ngo hari imirambo bari guhamba hafi buri munsi yitwa ko ngo ari iy’abafungwa baba bapfuye banambitswe uniformes z’abafungwa kandi nyamara ngo bakurikirana bagasanga nta mufungwa uhafungiye wapfuye!

Nyuma ngo barakurikiranye basanga ari amayeri ya leta yo guhisha imirambo y’ababa bishwe nayo ku mpamvu zitandukanye noneho ngo umuyobozi w’iyi gereza witwa Mugisha James akaba ariwe ukora iyo misiyo yo korohereza aba bishi ngo bakazana mu mbago z’iyi gereza abo bashaka kwica hanyuma bamara kubica uyu muyobozi w’iyi gereza agakoresha abahafungiye bakajya guhamba izi nzirakerengane zitwa ko ngo ari abagororwa bapfuye kandi batari mu bafungiye muri iyi gereza!

Uyu mugisha banakeka ko ariwe wagize uruhare ngo mu iyicwa rya wa Munyemari w’i Rwamagana ngo witwaga Rwabukamba gusa ubwo ntawamenya niba ari ukuri ariko ntanuwabihakana.

Ntawamenya niba ubu buryo budakoreshwa no mu yandi magereza atandukanye mu buryo bwo kujijisha ngo hatagira urabukwa na cyane impamvu zatumye gereza zose bazishinga kuyoborwa n’abasirikare nabyo ni impamvu ishobora kudashidikanywaho kugukoresha aba ba DMI bashinze kuyobora amagereza.

Umusomyi wa The Rwandan

Rwamagana