ITANGAZO No 09/PDP-IMANZI/2016 RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Muri ibi bihe abategetsi b’u Rwanda bahihibikanira kwesa imihigo ngo hato imbehe yabo itavaho yubama.Ishyaka PDP-IMANZI rihangayikishijwe cyane n’inzira bikorwamo kuko hubakwa ibishya hasenywe ibyabanje bityo ishyaka PDP-IMANZI tukaba duhangayikishijwe bikomeye n’ingaruka zabyo.

Nyuma y’igihe kitari gito abaturage begereye umuhanda urimo ukorwa wa RUBAVU-RUTSIRO-KARONGI batabaza ku karengane n’ikinyoma bakomeje kugirirwa, inzego zakabatabaye zikishyirira agati mu ryinyo nkaho ntacyabaye.

Tumaze kubona bamwe mu bababaye kuruta abandi aha twavuga nka:Bwana Murihira Andre akagari ka Bunyoni umudugudu wa Kabigabiro;
Hakizimana Joel, Sebazungu Alphonse , Bayagambe Xaverine, Mukarutesi Euphrasie n’abaturanyi babo bo mu murenge wa Kivumu akagari ka Kabujenje umudugudu wa Bitar;
Urusengero rw’itorero RBCR , Hakuzweyezu Donatien n’abaturanyi babo bo mu murenge wa Kivumu akagari ka Kabujenje umudugudu wa Bujoka n’abandi benshi tutarondoye hano;

Nyuma y’aho basinyanye amasezerano n’ubuyobozi bushinzwe iby’imihanda(RTDA) agaragaza amafaranga bagomba guhabwa ku mazu yabo ndetse mu rwego rwo kubikiza bagakodesherezwa andi mazu yo kubamo ukwezi kwa Gicurasi 2016 bizezwa ko amafaranga yabo yasohotse ko bitarenze uko kwezi kwa Gicurasi amafaranga yabo yose azaba yabagezeho;

Tumaze kubona ko aya masezerano atigeze yubahirizwa na busa yewe uretse imashini zibasenyera babona bakaba batarongeye guca iryera aba bayobozi;
Nyuma y’uko ab’inkwakuzi bigiriye mu buyobozi bukuru bwa Serivisi y’imihanda nabo bakababeshya ko bataha bigiye gukemuka (bagera mu rugo amafaranga yageze ku ma Konti) amezi akaba abaye 6;

Tumaze kubona kandi ko batahwemye kwiyambaza umuyobozi w’umurenge n’uwo akarere aho kubafasha bakabcecekesha;

Ishyaka PDP-IMANZI turamenyesha ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere:

Turasaba inzego zose zibifite mu nshingano kwita kuri iki kibazo cy’aba baturage banyazwe amazu yabo kubera ikorwa ry’uyu muhanda ndetse n’abangirijwe indi mitungo nk’amashyamba n’ibindi byo byafashwe nk’aho nta cyabaye. Ibi bikwiye gukorwa mu maguru mashya kugira ngo bariya baturage bari ku gasozi babashe kubona aho biking.

Ingingo ya kabiri:

Turasaba by’umwihariko abayobozi b’urwego rushinzwe imihanda (RTDA) kwishyura vuba kandi nta yandi mananiza abo basinyanye hamwe n’amande agenwa n’amategeko ku bishe amasezerano nkana.

Ingingo ya gatatu:

Turasaba inzego zibifite mu nshingano gufatira ibyemezo abo aribo bose bagize uruhare mu idindizwa ry’iki gikorwa.

Ingingo ya kane:

Turasaba abagiraneza n’imiryango mpuzamahanga kugoboka mu maguru mashya aba baturage bugarijwe.

Ingingo ya gatanu:

Tuributsa inzego zose bireba gutekereza ku ngaruka zikomeye zituruka kuri iki kibazo ndetse no kwitegura kuzirengera .

Bikorewe i Kigali ku wa 20 Ukwakira 2016

KAYUMBA Jean Marie Vianney

Visi Perezida n’Umuvugizi w’ishyaka PDP-IMANZI(Se)
TEL:+250(783366214,723481057,736623022)

pdp-imanzi-itangazo-no-09