Muri izi mvugo 2 za Vénuste Mupenzi twemere iyihe tureke iyihe?

Iyi mvugo iri hano hasi n’iyo yakoresheje muri Rwanda Day yabereye i Gand mu Bubiligi ku itariki ya 10 Kamena 2017 aho avuga ko ari mu kiraro hashyushye ndetse agasaba inkunga Perezida Kagame.

Iyi ni imvugo Bwana Vénuste Mupenzi yakoresheje mu myaka ishize mu kiganiro Ihuriro Nyarwanda RNC ryari ryakoresheje mu gihugu cya Canada aho yavugaga ko Perezida Kagame agomba gukurwa ku butegetsi ku ngufu n’imbunda.

 

2 COMMENTS

  1. Muvandimwe, mbere yo kuvuga iriya nvugo ya Lo Taliki ya 10/6/2017 Mupenzi yavuze ko “YARI YARAYOBYE”.

    Ubu arashima Imana n’abantu ko bamufashije akava mu buyobe akagarurwa mu Ruhongore ubu akaba ari aheza agereranya n’IKIRARO.

    Ibyo yavuze rero ari muri RNC, siwe yaratarahura n’urumuli ngo amenye ko yinjiye iwabo wabayobye, batannye ugereranyije naho bari bari cyera batarayobagurika ubu bakaba barimo gukomanga ku muryango wa agatha Kanziga; igikorwa kitwa GUSABA UWAKWAMBUYE cyangwa GUSABA UWO WIMYE mu kinyarwanda cy’umuco wa cyera utaratobangwa.

    Ntawe uvuma iritararenga ariko; wasanga umunsi umwe uyu Mupenzi azabafasha nawe akabayobora inzira nziza ibagarukana mu KIRARO maze bakareka kwandavura bajya gusabiriza kubo bimye cyangwa ababambuye, bakava ibuzimu bagasubira ibuntu, dore ko gihora cyuguruye.

  2. Ibyo Mpenzi avuga ni ubuzima burimo kumukubita akaba yarabuze aho agana. Ikibazo gikomeye nuko Mzee wacu ntacyo azamumarira kuko natwe turi mugihugu yabuze icyo aduha.Ubwa mbere Mpenzi yakurikiye Rukokoma azagusanga ntacyo yirira,ajya muri Rnc ho byabaye umwaku,none arashaka kujya muri Fpr,nayo ntiyobewe ko iyabaye inturo………..

Comments are closed.