Muri kamarampaka yo guhindura itegeko nshinga tuzashishikariza abaturage gutora oya: Frank Habineza

Nyuma yo kumva imyanzuro y’urubanza ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryari ryaragejeje kurukiko rw’ikirenga, umwanzuro wavugaga ko Leta y’u Rwanda itsinze iri shyaka ku kirego ryari ryaratanze risaba ko ingingo y’101 yo mu itegeko nshinga igena manda umukuru w’iguhgu agomba kuyobora itavugururwa, umuyobozi w’iri shyaka yahise avuga ko n’ubwo ntahandi hasigaye ho kujuririrra, baziyambaza umukuru w’igihugu kugira ngo abarenganure.

Muri uru rubanza ishyaka Green Party rikaba ryari ryarareze Leta y’ u Rwanda, aho ryavugaga ko leta ifite gahunda yo guhundura ingingo y’101 igena umubare wa manda umukuru w’igihugu agomba kuyobora, iyi gahunda izaba inyuranyije n’itegeko nshinga.

Urukiko rwanzuye ko ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritigeze rigaragaza ishingiro ry’uko ingingo ya 193 itavuga kuvugurura umubare wa manda z’umukuru w’igihugu. aho urukiko rwavuze ko iyi ngingo ahubwo itanga ibisobanuro bitatu harimo no kuvugurura umubare wa Manda z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Umucamanza ashingiye ku amasezerano y’umuryango w’ubumwe bwa Africa areba iby’itegeko nshiga mu bihugu biwugize yavuze ko ntaho abuza ko Itegego Nshinga ry’igihugu runaka ryahinduka cyangwa ryavugururwa mu gihe cyose binyuze muri demokarasi, ari nabyo ngo byakozwe mu Rwanda.

Uruhande rw’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ntibanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko rw’ikirenga ari narwo rwanyuma mugihugu.

Aganira n’itangazamakuru umuyobozi w’ishyaka Green Party Frank Habineza yavuze ko nubwo batsinzwe uru rubanza bakaba nta rundi rukiko bazajuririra, ahasigaye ari ukwiyambaza umukuru w’igihugu akabarenganura.

Habineza akaba yagize ati” umukuru w’igihugu natangira icyo akora ku kirego cyacu, mugihe cy’amatora ya kamparampaka yo kuvugurura itegeko nshinga, mu ishyaka ryacu Green Party tuzakora ubukangurambaga(Campain) dushishikariza abaturage gutora OYA kugira ngo iriya ngingo y’101 itazavugururwa.

source: Makuruki.rw