Musangamfura agomba kumenya ko abanyarwanda babaye mu nkambi nabo bafite uburenganzira nk’abandi!

    Abanyarwanda babaye mu nkambi z’impunzi se ni abantu banusuye cyangwa se bibicibwa ku buryo nta burenganzira bagira ku birebana n’igihugu cyabo?! Ntabwo ari Abanyarwanda kimwe nk’abandi rero?!
    Kuba se Sixbert Musangamfura we yari Maneko mukuru mu Nkotanyi – aho birirwaga bacura imigambi mibisha – mu gihe abandi batesekeraga mu makambi barahunze ubwicanyi bw’izo Nkotanyi, nibyo bituma uyu munsi yiyumvamo “ubugabo” bwo kunnyega miliyoni z’Abanyarwanda zabaye muri ubwo buzima bubi?!

    We se ubwo bugirwamashyaka bwabo bwa balinga birirwa bagabagabanamo imyanya kuri za telephone na internet nk’abacangacanga umukino w’amakarita, bwo harya ngo bwashingiwe he haruta izo nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ra?! Ku “maseta” y’i Nairobi cyangwa se muri za ‘Fast-food’ muri Finlande?!
    Sinababuza gukomeza ayo manyembwa yabo ariko bamenye ko mu nkambi z’impunzi habaga kandi na n’ubu hakibamo Abanyarwanda kimwe n’abandi, kandi ko ababaye ba Maneko bakuru, abacurabwenge, abadepite cyangwa se ba ‘directeurs de cabinet’ mu Nkotanyi ntacyo babarusha na gito, haba ku bunyarwanda cyangwa se ku bundi burenganzira ubwo ari bwo bwose bw’umunyagihugu!
     Cyprien  Munyensanga