Musanze:guhinga amasaka bisigaye bifatwa nko guhinga urumogi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyange bavuga ko babyuka mu gicuku iyo bakeneye kujya kubiba amasaka,kuko atari mu bihingwa byemewe ahahujwe ubutaka.

Iyo hagize ufatwa ahabwa ibihano birimo no gukubitwa ndetse agategekwa kuyaranduramu iyo amaze kumera.

Ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ibireti, ingano nibyo bihingwa byatoronyijwe guhingwa ku buso runaka mu Murenge wa Nyange, ibindi bitatoranyijwe bigahingwa ahandi hasigaye ariko ku buso butoya.

Ibi abaturage ntibabikozwa, dore ko bahitamo kubyuka mu gicuku bajya guhinga amasaka bafata nka kimwe mu bibafitiye akamaro kuko byabyazamo ibintu byinshi birimo igikoma, umutsima, ikigage n’ibindi.

Ibi byaravugiwe mu kiganiro ‘Urubuga rw’abaturage n’abayobozi, gitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro ‘Paxpress’ ku wa 17 Kanama 2016.

Ukwizagira Leonard atuye mu Kagari ka Ninda yagize ati “Nta bwisanzure dufite bwo guhinga isambu twahawe na ba sogokuruza. Abantu bajya guhinga amasaka mu gicuku, kandi iyo bafashwe bategekwa kuyarandura bakanahanishwa ibindi bihano.”

Inkoni ziravuza ubuhuha

Umuturage uciye mu rihumye ubuyobozi agahinga amasaka, cyangwa agafatwa urwaho arimo kuyabiba ahabwa ibihano birimo no gukubitwa.

Nyirantarama Venantie, avuga ko umukobwa we yakubiswe n’umukuru w’umudugudu azira ko yahinze amasaka. Yagize ati “Umukobwa wanjye yakubiswe na mudugudu witwa Kayumba, amuhoye ko ari guhinga amasaka muri site y’ingano.”

Nshunguyinka Emmanuel, avuga ko abatuye mu Mudugudu wa wa Gisingwa, bakoze inama bakemeza ko bagomba guhinga amasaka, abayobozi bakabihindura.

Yagize ati “Iyo batubwiye ngo duhinge ingano ntabwo tubyumva kuko zituma ubutaka burumba, mu gihe amasaka afumbira ubutaka. Hari umukecuru uherutse gukubitirwa ku Kagari na Dasso kuko yayahinze.”

“Amakuru yo gukubita abahinze amasaka sinari nyazi”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Nteziryayo Emmanuel, avuga ko amakuru yo gukubita abaturage atari ayazi.

Yagize ati “Amasite y’ubuhinzi muri buri kagari arazwi, hari urutonde rero rw’ibihingwa byatoranyijwe bifiye uruhare mu gucyemura ikibazo cy’ibiribwa mu gihugu cyacu kuko ntabwo duhingira imiryango yacu gusa, duhingira n’abadahinga. Mu bihingwa byatoronyijwe amasaka ntarimo.”

Uyu muyobozi ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko batagira uruhare mu gutoranya ibihingwa. Ati “Inama z’ubuhinzi zabayeho, ubuyobozi bufatanyije n’abajyanama b’ubuhinzi batoranya ibihingwa. Ikibazo tugifite ni uko hari abaturage bakomeje gutsimbarara ku masaka bishingiye ku myumvire yabo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amasaka atari igihingwa cyatoranyijwe, usibye ko ngo atanaciwe. Ati “Ibihingwa byatoranyijwe bihingwa ku buso bunini, ibindi bisigaye harimo n’amasaka bigahingwa ahasigaye. Ku kijyanye no gukubitwa ntabwo ari ubuyobozi bwatumye abo babakubise, umuturage iyo anyuranyije n’amabwiriza agomba gushyikirizwa ubuyobozi, cyaba ari icyaha gihanwa n’amategeko agashyikirizwa Polisi. Mu bihano dufite ntabwo inkoni zirimo, nta muturage wigeze ansanga ngo ambwire ko yakubiswe. Umuturage wakubiswe namusaba ko yaza akanshyikiriza icyo kibazo.”

Nubwo abaturage bakomeje gutsimbarara ku masaka, igiciro cyayo usanga kiri hasi ugereranyije n’ibindi binyampeke, dore ko ikiro cy’amasaka kigura hagati y’amafaranga 200 na 300, mu gihe ikiro cy’ingano kigura amafaranga ari hagati ya 500 na 600.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda mbaturabukungu mu buhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene. Iyi gahunda yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Nzeli 2007 mu rwego rwo kugera ku ntego z’icyerecyezo 2020, itangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2008 A (Nzeli 2007) ishingiye ku nkingi zirimo guhuza ubutaka bugahingwaho igihingwa kimwe cyatoranyijwe kandi kiberanye n’Akarere.

Muri iyi gahunda Mbaturabukungu mu buhinzi, ibihingwa by’ingenzi byitabwaho ni ibigori, ingano, ibishyimbo, umuceri, ibirayi , imyumbati, Soya n’urutoki. Ibi bihingwa byatoranyijwe kubera ko bitanga umusaruro mwinshi, bifite isoko imbere no hanze y’igihugu, ndetse bishobora kongererwa agaciro no guhunikwa.

Kuki amasaka atabarirwa mu bihingwa byatoranyijwe?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umusaruro w’amasaka utiyongera iyo hakoreshejwe ifumbire. Iyo amasaka ahinzwe ku buryo bwa gakondo, umusaruro uboneka kuri hegitari ni muto cyane (500kg/ha). Ariko iyo hakoreshejwe ifumbire,imbuto nziza kandi tekiniki z’ubuhinzi zigakorwa neza haboneka umusaruro uri hagati ya toni 1 na toni 1,5 kuri hegitari.

Abaturage bavuga ko iyo bafashwe bahinga amasaka bakubitwa

Nshunguyinka Emmanuel asobanura ibibazo abafashwe bahinga amasaka bahura na byo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange asaba ko abaturage bahuye n’ikibazo cyo gukubitwa bakimugezaho

[email protected]