Musenyeri Filipo Rukamba yatanzwe ngo yicwe!

Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyoseze ya Butare

Amakuru afite ishingiro ageze ku kinyamakuru Umuhanuzi-Leprophete ni uko Paul Kagame afitiye Musenyeri Filipo Rukamba umujinya w’umuranduranzuzi ndetse akaba yarangije gutanga itegeko ryo kumwivugana hakoreshejwe inzira yose ishoboka.

Icyo Musenyeri Filipo Rukamba azize ngo ni uko yagaragaye mu minsi ishize arengera cyane inyungu za Kiliziya Gatolika bikagera ndetse n’ubwo ahagaragara ku maguru yombi akanyomoza impuha abacurabinyoma ba Paul Kagame bari batangiye gukwirakwiza ngo « Papa yasabye Leta ya Kagame imbabazi ngo kuko Kiliziya nk’urwego yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ». Ibi rero nibyo byatumye Kagame afata Musenyeri Filipo Rukamba nka « ADUI » ubangamiye bikomeye inyungu z’ICYAMA , ubu rero bikaba byemejwe ko agiye gukanirwa urumukwiye.

Musenyeri Filipo Rukamba aririwe ntaraye nataba maso, ngo yitondore gutaha amajoro kandi yirinde kurya no kunywa atabanje kumenya. ….

By’umwihariko Musenyeri Simargde Mbonyintege arusheho Gushishikariza kuko byemejwe  ko ashobora gukoreshwa atabizi atanabishaka mu kurimbura mugenzi we !

Musenyeri Filipo Rukamba yavukiye i Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Yahawe umupadiri mu 1974, atorerwa kuba umwepiskopi taliki ya 2/1/1997  nk’ umushumba wa Diyosezi gatolika ya Butare, wasimbuye Mgr Yohani Batista Gahamanyi.  Mgr Filipo Rukamba  ni umuhungu wabo wa Mgr Aloys Bigirumwami. Mu Kiliziya yamenyekanye nk’ umupadiri ukunda Kiliziya, wanga akarengane, utamenyereye ibyo guhakirizwa . Avuga icyo atekereza atitaye kukumenya icyo abo batabyumva kimwe bamutekerezaho.

Muri iki gihe Musenyeri Filipo Rukamba ni umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Imana yamutoye ikomeze imurinde, irengere u Rwanda n’Abanyarwanda.