Musenyeri Kambanda yagizwe Arikepiskopi wa Kigali asimbura Musenyeri Ntihinyurwa

Musenyeri Kambanda yagizwe Arikepiskopi wa Kigali

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

Musenyeri Antoine Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.

Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale.

Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga. nibwo yahawe inkoni ya Gishumba.

Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’

 

Musenyeri Ntihinyurwa wari umaze imyaka 22 ayobora Arkidiyosezi ya Kigali

Mgr Ntihinyurwa w’imyaka 76, ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21. Yayoboye Kigali avuye muri Diyosezi ya Cyangugu yari amaze imyaka 16 abereye umushumba.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo byavuzwe ko yandikiye Papa Francis asaba guhagarika imirimo ye yo kuyobora Diyosezi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ubundi umusenyeri, kubera impamvu z’uburwayi cyangwa iyo ageze ku myaka 75 asaba ikiruhuko cy’izabukuru. Musenyeri Ntihinyurwa yujuje imyaka 75 mu 2017.