Musenyeri Mbonyintege yagize ubwoba bwo gusengera abasenyeri bagenzi be bishwe na FPR?

Mu gusubiza umunyamakuru wa Radiyo  Ijwi rya rubanda wari umusabye kuvugira isengesho Abihayimana bishwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi zibarasiye i Gakurazo taliki ya 5/6/1994,  Musenyeri Mbonyintege Smaragde yibwiye ko avuze make kandi mu by’ukuri ntacyo atavuze! Aho gusengera abakristu bibabariye babimusabye yahisemo kubatera utwatsi agira ati :« Jyewe simvanga politiki n’amasengesho n’iyobokamana ». Iyi mvugo si iy’umushumba : iteye agahinda gusa !

Twibukiranye

Taliki ya 5/6/1994 ahagana mu ma saa moya (19h), nibwo ingabo za FPR zahawe itegeko ryo gukoranyiriza abihayimana 13 mu cyumba cy’ururiro (refectoire) cyo mu kigo cy’Abafurere b’Abayozefiti i Gakurazo maze zibamishamo urusasu, zirabajanjagura , zibikoranye ubugome burenze igipimo ! Muri bo hari umwana w’Umuhungu witwa Sheja , wari ufite imyaka 8 gusa kandi wari umaze gusimbuka ubwicanyi bw’Interahamwe. Yarashwe urufaya mu mugongo acikamo kabiri.  Harimo kandi abapadiri n’abafurere b’Abatutsi, FPR yahisemo kubicira hamwe n’Abahutu ! Koko  FPR iratinyuka yica  na Furera Nsinga ? Ushaka kumenya isura nyakuri ya FPR Inkotanyi yahera n’aho !

Ariko ikibabaje kurushaho ni iki : abo Bihayimana ntibishwe gusa ahubwo bambuwe n’uburenganzira bwo gushyingurwa mu cyubahiro no kwibukwa ! Uretse Abepiskopi bahambye muri Katedalari ya Kabgayi, abandi bose batabitswe mu gisimu rusange(fosse commune)  i Gakurazo.  Musenyeri Ruzindana Joseph(Byumba)  na Musenyeri Vincent Nsengiyumva(Kigali)  baracyagerekeranye mu gituro kimwe bategereje kuzajya gushyingurwa muri Katedalari zabo nk’uko umuco karande wa Kiliziya gatolika ubiteganya.

Muri uyu mwaka w’2013, nyuma y’imyaka 19 ibyo bibaye,  hari Abakirisitu b’inkwakuzi biyemeje gutsinda ubwoba maze bagakora amasengesho y’iminsi 9 (yitwa Noveni) yo kwibuka abaguye i Gakurazo kimwe n’abandi bose bishwe n’ingabo za FPR bakaba baranambuwe uburenganzira bwo gushyingurwa no kwibukwa. Kuri iyi taliki ya 5/6/2013, umunsi ngarukamwaka bishweho, Noveni yari igeze ku munsi wayo wa kane. Nibwo abo bakristu basabye umunyamakuru witwa Simeon Musengimana wo kuri Radiyo Ijwi rya rubanda, kuba yabasabira umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi isengesho n’umugisha. Igisubizo babonye cyabaciye intege , kibatera kwibaza byinshi.

Koko se Mgr Smaragde Mbonyintege ntavanga politiki n’amasengesho ?

Mu by’ukuri kuba Musenyeri Smaragde yanze gusengera abari mu kababaro bamusabaga gusa agasengesho n’umugisha ni agahomamunwa ! Bisobanuye ko AVANGURA, akagira abo asengera n’abandi yumva batabikwiye ! Mu mutwe we hari abo Imana ikunda n’abandi yaciye !!!  Bityo hari abo asengera akumva ari bizima, abandi bo kubasengera bikaba ari « ugukora politiki ». Muri make abishwe na FPR si abantu bakwiye gusengerwa !  Kuri we, kubasengera ni bibi cyane, ni ukuvanga politiki n’iyobokamana !

Gusa rero iyo ushishoje neza usanga iyi « argument » yitwaza nta handi wayisanga uretse mu kanwa k’abanyakinyoma, abacabiranya n’ibigwari ! None se Musenyeri Smaragde yaba ari umwe muri abo ?

Reka twibarize Musenyeri wiyemerera ko atavanga na rimwe politiki n’iyobakamana :

(1)   Niko se Musenyeri Smaragde, iyo wandika ibaruwa ya gishumba, ihatira  abakirisitu ushizwe gutanga amafaranga yabo mu Kigega  kitagira amategeko akigenga (Agaciro Fund) , nawe ubwawe ukaba uzi neza ko icyo kigega kigamije kwambura abaturage utwabo tukaribwa n’Agatsiko…icyo gihe uba uri muri politiki cyangwa uba uri mu masengesho ?

(2)   Iyo ujya ku kabona bose ugasengera umuntu uzwi nk’Umunyagitugu kabuhariwe , utsinda amatora ari uko yibye amajwi ku buryo buzwi na bose (nawe urimo !), akagerekaho no gufungira akamama abenegihugu b’inzirakarengane nabo bifuzaga kuba abakandida ngo batorerwe kuyobora igihugu mu mahoro ….iryo senga ryawe riba ari politiki cyangwa aba ari iyobokamana ry’ukuri?

(3)   Ko uvuga ko gusengera abiciwe i Gakurazo barashwe na FPR bidakwiye, nyamara ugasengera ku mugaragaro abishwe n’Interahamwe mu kwezi kwa 4/1994….Bibiliya ivuga ko hari  Abanyarwanda basumba abandi wayigiye he ? Ni irihe tegeko rya Kiliziya rigena ko hari igice cy’Abanyarwanda  kigomba kwibukwa no kuririrwa abandi bo bakaba ari ba ruvumwa batagomba kwibukwa no gusabirwa?!

(4)   Iyo wishimira gutumira Kagame mu bukwe bwawe bwo kwimikwa nk’umushumba wa diyosezi ya Kabgayi (muri ordination épiscopale yo mu Ruhengeri ntiyagiyeyo, nyamara buriya i Kibungo ho azajyayo : nawe wibaze impamvu !!), ababikira bakambikwa busa, abapadiri bagahatwa inkoni , abakristu bakaribatwa, ngo ni uko Kagame ahari….. !!! Ubwo bukwe bwari igiterane cyo gusenga Imana cyangwa yari Mitingi ya FPR ? Nuko rero ugaterwa icyubahiro no gupfunda ikarita ya batisimu atagusabye umuntu warimbuye abakubanjirije, nyamara ukabura n’intege zo kubasabira gushyingurwa ….!  Ubwo bucuti ufitanye n’Agatsiko bumariye iki Kiliziya n’abakene gahora kogeraho uburimiro ? Ese wowe waba ujya utekereza ku maherezo yawe ? Ukeka ko abarasiwe  i Gakurazo bari abanyabyaha kukurusha ?

Ibi byose biragaragaza koko ko utavanga iyobokamana na politiki : Wahisemo !

*Wahisemo gushyira ku ruhande iyobokamana no kurisimbuza “politiki” ! Kandi politiki ushyize imbere ni irengera inyungu z’Agatsiko karimbuye inzirakarengane i Gakurazo, i Byumba, Ruhengeri, Kibeho, mu buvumo bwa Busasamana, Congo…karangiza kakabambura uburenganzira bwo gushyingurwa no kwibukwa.

*Wahisemo gushyigikira politiki ruvumwa y’irondakoko ibona ko Abahutu badashobora kwisuganya mu buryo bwa politiki ngo baharanire uburenganzira bwabo bukomeje kuribatwa n’Agatsiko kayoboye FPR Inkotanyi kiyemeje kwikubira ibyiza byose by’igihugu!

*Wahisemo gushyigikira politiki ya FPR igamije gucecekesha burundu bagiriwe nabi na FPR no kugirira nabi  Abatutsi bashyira mu gaciro  bashaka kwamagana akarengane kagirirwa rubanda !

*Wafashe icyemezo cyo gushyigikira politiki irenganya abakene, ibambura utwabo, ibasenyera amazu, ivangura abana mu mashuri hakarihirwa bamwe abandi bagahindurwa inyangarwanda !

*Wahisemo gushyigikira Agatsiko kica, kagafunga, kagatorongeza Abenegihugu.

*Aho guceceka akarengane kagirirwa abo ubereye umushumba,  gushyigikira akarengane “ushinzwe”  kwamagana si ubugambanyi nk’ubwa Yuda ?!

Umwanzuro

Birumvikana ko «  abahejejwe mu cyunamo » bakubonagamo umushumba wabo bakwiye kwibaza aho ubushumba bwawe bushingiye.

Ntibitangaje ko abo waciye intege bakwibutsa ko usa n’umukangurambaga wa FPR kuruta kuba umushumba utarumanza izo ashinzwe.

Nta gitangaza kirimo bakwifurije ko wakomeza umuco mwiza wo KUTAVANGA, bityo ukemera ugahabwa minisiteri muri Leta,  iby’ubuyobozi bwa Diyosezi ukabirekera benebyo.

Gusa njye ku giti cyanjye, kubera ko nkuzi,  numvise amagambo yawe ibikoba birankunka, ndibaza nti none waba utavugishijwe n’umutima mubi ahubwo ukaba wabitewe n’ubwoba ? Uko byamera kose umwepiskopi w’ikigwari ntajyanye n’ibihe bitoroshye Abanyarwanda barimo! Intebe wicayeho n’icyubahiro kijyana na yo ntibyagenewe abanyabwoba n’ibigwari ! Umushumba  utinya ikirura atamaza izo aragiye ! Umuhanuzi w’umunyabwoba yabura ate kuba umuhanurabinyoma ?

Ni ishyano , Kiliziya gatolika y’u Rwanda irongeye irarigushije !

Nyamara ariko nta rirarenga, wiyemeje  gusana ibyo wangije byatera Ishema abemera bakikubona nk’umwe muri bo.

*Ngaho nawe iyumvire amagambo nterantimba y’ uwo Mushumba :

http://www.youtube.com/watch?v=rlkmafoSanE

*Umva n’ubuhamya bwa Esperance Mukashema wari i Gakurazo kandi akicirwa imfura ye yitwa Sheja:http://www.youtube.com/watch?v=4H49-k1bpdE

Nyagasani nabahe iruhuko ridashira, maze abiyereke iteka, baruhukire mu mahoro.

Padiri Thomas Nahimana.