Musenyeri mukuru wa Kinshasa avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bishaka ‘gucamo ibice’ Congo

Musenyeri mukuru wa Kinshasa, Fridolin Ambongo

Musenyeri mukuru wa Kinshasa, Fridolin Ambongo, aravuga ko ibihugu bituranye n’igihugu cye, U Rwanda, Uganda n’Uburundi, bifite umugambi wo ‘gucamo ibice’ igihugu cye mu burasirazuba bwacyo. 

Kardinal Ambongo aravuga ko ibyo bihugu bikoresha uburyo bwo gusuka abaturage babyo mu turere two ku mipaka twa Congo.

Yabitangaje nyuma yo gusura abaturage bo mu turere two mu burasirazuba ba Congo mu cyumweru gishize. Umva ikiganiro kirambuye uko yabisobanuriye abanyamakuru.