Musenyeri Nzakamwita nawe yari akwiye kugawa

Musenyeri Nzakamwita

N’ubwo ntashyigikiye na busa ibyavuzwe na Evode Uwiringiyimana, umunyamabanga wa Leta muri MInisteri y’Ubutabera kuko byarimo agasuzuguro n’imvugo nyandagazi, ariko na Musenyeri Nzakamwita nawe yagombaga kugira ibyo agawaho mu mivugire ye.

Kuki nk’umuntu uhagarariye Kiliziya Gaturika atinyuka kuvuga ko mu Rwanda hose hari umutekano uretse mu ngo?

Si byo:

  1. Niba mu ngo nyinshi nta mutekano uhari bishatse kuvuga ko no mu gihugu nta mutekano uhari.
  2. Abantu batandukanye barapfa buri munsi abandi bagafungirwa ubusa, ese ibyo Musenyeri Nzakamwita byo ntabwo ajya abimenya?
  3. Inzara, ubushomeri, akarengane, guhunga byo ntabwo bigaragaza umutekano muke?

Mu gihe inama y’umushyikirano yavugaga ko mu gihugu hari umutekano ndetse ibikorwa byose bikitirirwa Perezida Kagame ndetse n’ibya baringa Perezida Kagame byageze aho bimutera isoni usaba ko abantu bagabanya kwiyemera bavuga ko ibintu bigenda neza.

Ikindi umuntu yakwibaza ni ukubera iki kiriya kibazo Musenyeri Nzakamwita yagiye kukivugira hariya kandi afite ahandi yakivugira kandi kikagera kuri benshi kandi afite uburyo buhagije bwo kugisobanura.

Ese umunsi FPR yabajijwe ibinyoma byayo Kiliziya Gaturika ntizisanga yaguye mu bufatanyacyaha?

Umunsi abaturage bazabaza Kiliziya impamvu itabavugiye igihe bamburwaga amasambu, igihe bicwaga n’inzara, igihe bakwaga imisanzu y’imirengera idasobanutse Kiliziya izavuga ko itabibonaga?

Mu gihe abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda basa nk’abapfukamye imbere ya FPR nta n’ubwo batinyuka gusaba ko bagenzi babo bishwe bahambwa mu cyubahiro muri za Diyosezi zabo.

Amabaruwa y’abepiskopi azwi nka Lettre pastorale yacishwagamo ubutumwa bwa Kiliziya ntacyandikwa yabaye nk’umugani. Bigaragare ko ari ugutinya kugongana na Leta yabashinja kurwanya gahunda zayo.

Tugarutse mu bibazo biri mu muryango byo Musenyeri Nzakamwita ntaho yabeshye ko ibibazo birigaragaza, nta minsi ishize kwa Perezida Kagame rwarashyaga naho Evode Uwizeyimana wibasiraga Musenyeri nawe urugo rwe rwasenyutse kera.

Martin Kamanzi