Ba Musenyeri Simaragidi Mbonyintege na Céléstin Hakizimana bagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame!!

Umuyobozi w'Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu (PL), Mukabalisa Donatille, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose inyuma yabo hicaye Musenyeri Mbonyintege na Senateri Tito Rutaremara.

Muri iyi minsi yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda haragenda hagaragara udushya dutera abantu benshi kwibaza, ku buryo bamwe batwarwa n’uruhurirane rw’imyidagaduro, ikigare n’iterabwoba bakibagirwa inshingano zabo ndetse n’akazi bakora ndetse n’ibyo barahiriye.

Uwakoze agashya ni umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege wagaragaye mu mihango yo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR akaba na Perezida wa Repubulika.

Mu gihe umukandida wa FPR yiyamamarizaga mu karere ka Ruhango ku wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, Musenyeri Mbonyintege yari yitabiriye uwo muhango ku ifoto The Rwandan yashoboye kubona yatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda hagaragaraho Umuyobozi w’Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu (PL), Mukabalisa Donatille, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose inyuma yabo hicaye Musenyeri Mbonyintege na Senateri Tito Rutaremara.

Mu minsi ishize mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda yagaragaje bidasubirwaho ko ari umurwanashyaka w’ishyaka FPR ndetse ntabwo yazuyaje kwibasira Padiri Thomas Nahimana, umukuru w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

Si Musenyeri Mbonyintege gusa kuko ku mafoto akomeza kugaragara mu binyamakuru yerekana uko kwiyamamaza bigenda hari agaragaraho na Musenyeri Céléstin Hakizimana wa Diyoseze ya Gikongoro, uyu akaba yaragaragaye Arusha ku rukiko rwashyiriweho u Rwanda arimo ashinja Colonel Tharcisse Renzaho wahoze ari Préfet w’umujyi wa KIgali hagati ya 1990 na 1994.