MUSEVENI – SENDASHONGA – MUTUYIMANA: KURI BATATU HASIGAYE UMWE UGOYE

Yanditswe na Kayinamura Lambert

Ushobora kwibaza aho aba bagabo batatu bahuriye. Ariko ushishoje neza wahabona.

Muri iyi weekend turangije, niho Bwana MUTUYIMANA Anselme yishwe ahotowe. Yishwe anizwe nka Karegeya. Urupfu rwahuriranye na saga ya Uganda, n’ Umwiherero. Nyamara rurakomeye.

Mu ijambo yavuze atangiza umwiherero wa 2019, Kagame yiyemereye ukuri kwari gusanzwe kuzwi na benshi ndetse intore ziguhakana zikuzi, ko ariwe wishe Bwana SENDASHONGA. Yabivuze amaze kwikoma Bwana MUSEVENI. Ngicyo ikita rusange gihuza abo bagabo batatu. Uwa mbere yishwe muri 1998, undi yicwa muri 2019, undi ntaricwa. Nyirubwite agenda yiyemerera ko ariwe kaboko kabica gahoro gahoro mbere yo gushyikirizwa ubutabera. Nyuma yo kwivuga ibigwi ko ari we wishe Karegeya, yivuze ibindi ko ariwe wamenye amaraso ya Seti Sendashonga, byose akomerwa yombi n’abatinya gupfa nabo basura mu ma pantalons i Gabiro.

Kuri Kagame gukemura ikibazo ufitanye n’umuntu uwo ari we wese binyura mu nzira eshatu : 1. KWICA, 2. KWICA, 3. KWICA. Sendashonga amubajije impamvu yica abantu agifata ingoma ati nkakwica. Museveni amubujije gukomeza kohereza intasi ze muri Uganda kwica no gushimuta impunzi ati nakwica. Mutuyimana avuze ati hari ibitagenda muri rubanda ati uragapfa upfuye.

Urutonde rw’abantu bamaze kuzira ubwo bwicanyi bwa Kagame rumaze kuba rurerure: Habyarimana, Ntaryamira, Kabila, Kabera, Lizinde, Sendashonga, Rwisereka, Karegeya, Rwigara, Ingabire, Twagirimana…….. ….., Ubariyemo abaturage basanzwe bishwe bakicwa na n’ubu bwakwira bugacya. Yemwe n’abishe Sendashonga yarabishe. Umuntu wica akica n’abo atuma kwica! KWICA KWICA KWICA niyo ntero imuba mu mutwe. Nyamara arihanukira akavuga nta soni ngo batubeshyera ko turi abicanyi, akongera akivamo nk’inompfu ati kwica Sendashonga simbyicuza. Mu ijambo rimwe! Mbega ubuswa!

Intore zikajyaho zigahakana zikiva inyuma, nawe ati ariko mwakabaye mubikora ari mwe, zigacurira! Mbega ubucucu!

Leta ya Kagame ishingiye ku kumena amaraso gusa. Kuva yajya ku butegetsi. Niyo mpamvu abantu mu Rwanda duhorana ubwoba. Guhera ku bayobozi kugera ku bayoborwa ubwoba bwaratumaze. Aravuga tugatitira, yemwe n imahanga ubwo bwoba bwarahageze. Hari abatinya ngo azabasangayo. Koko hari abo yasanzeyo. Ubu yiharaje guca umutwe opposition mu Rwanda yica ibyegera by’ umuyobozi wa FDU, Ingabire ngo we, n’abandi batekereza nkawe mu gihugu baceceke. Ese Diane ko adakoma ni amahoro?

Nyamara witegereje neza usanga amaraso amaze kumubana menshi mu mutwe. N’ubwo akomeje gucura inkumbi z’inzirakarengane, inzira zo kwica zigenda zimubana nke kuko abenshi mu Rwanda no mu mahanga bamaze kumumenya. Iyo bitaba ibyo Nkurunziza ntaba agihumeka. Museveni yabanje kugira ngo ni blague ariko amaze kubona izuba! Na bariya bayobozi n’ aba Pasteurs nka ba Rutayisire bakoma mu mashyi iyo avuze kwica kandi bibujijwe mu mategeko y’Imana, si ukumushyigikira kundi nabo baba batinya kwicwa.

Yaba Nkurunziza cyangwa Museveni uwo yabona mbere yamucura inkumbi. Icyo agamije ni kimwe : Kuguma ku butegetsi ku kiguzi icyo ari cyo cyose akiyerekana ko ariwe mutegetsi ushoboye wenyine imbere ya ba mpatsibihugu. Muzitegereze iyo abari imbere ukuntu aba yigeze gentil gideon! Niyo mpamvu yavuze ati aho kugira ngo mfukame nzava imyuna. Nyamara apfukamishije yombi already.

Kagame amahanga amaze kumumenya. Amaraso amaze kumubana menshi mu mutwe no mu biganza. Agwije abanzi indani, mu Majyaruguru, mu Majyepfo, n i Burengerazuba. Imipaka irafunze. Inzara iranuma mu rwagasabo, ubwoba urwikekwe ubukene, bimaze kurenga inkombe mu bana b’u Rwanda. No mu gatsiko indani harimo akantu.

Abarwanya ubutegetsi barabura akantu gato gusa, gusunika bigahirima.