Museveni yasabye abayobozi muri Leta ye kudaterana amagambo n’abayobozi b’u Rwanda.

Yanditswe na Ben Barugahare

Perezida Museveni yasabye abayobozi bo muri Leta ye kwirinda gusubiza ku birego baregwa na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Ibi bije bikurikira ikibazo cyijyanye n’ifungwa ry’imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda, aho abayobozi b’u Rwanda barega igihugu cya Uganda ibirego bitandukanye bakoresheje imbuga nkoranyambaga na bagenzi babo bo muri Uganda bakabasubiza.

Asubiza ibibazo by’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, umuvugizi wa Leta muri Uganda, Ofwono Opondo yakuza ko bagiriwe inama yo kwirinda guterana amagambo n’abayobozi b’u Rwanda.

Yagize ati: “Perezida Museveni yadusabye kudasubizanya n’abayobozi b’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga nk’uko twari dusanzwe tubikora, Ministeri n’izindi nzego za Leta ya Uganda zirebwa n’ibi bibazo zizajya zikoresha inzira zabugenewe mu kuvugana n’abayobozi b’u Rwanda”

Nabibutsa ko muri iyi minsi mike ishize uyu muvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwono Opondo yateranye amagambo na Ministre w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Major Dr Richard Sezibera ku rubuga rwa twitter.

Iyi ntambara y’amagambo ikaba yaratangiye ubwo Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera yavugaga ko u Rwanda rutigeze rufunga imipaka ariko ko u Rwanda rwasabye abaturage barwo kudakorera ingendo mu gihugu cya Uganda kuko ngo iyo bagezeyo hari abahohoterwa, bagashimutwa, ndetse bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo.

Mu kumusubiza, umuvugizi wa Leta ya Uganda yahakanye ibyo birego avuga ko nta bikorwa byo guhiga abanyarwanda bikorwa na Leta ya Uganda nk’uko Dr Sezibera yabivuze. Yahise asaba ko hatangwa ibimenyetso by’abo banyarwanda bafungiye muri Uganda, amazina yabo, ibyangombwa byabo, inimero za passports zabo n’aho bafatiwe.

Mu gusubiza Dr Sezibera yavuze ko ibyo bimenyetso byahawe kenshi abayobozi ba Uganda ariko ngo ntacyo abayobozi ba Uganda babivuzeho.

Uretse ibi byo guhohotera abanyarwanda bajya muri Uganda, Leta y’u Rwanda kandi irega bamwe bayobozi mu nzego z’umutekano muri Uganda gutera inkunga abarwaya Leta y’u Rwanda. Abakunze gushyirwa mu majwi cyane ni Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y’Epfo n’umutwe wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.