Mushuti wa Kagame, Perezida Yayi Boni yararusimbutse

Abantu batatu bari hafi ya Boni Yayi, Perezida w’igihugu cya Bénin batawe muri yombi kuri iki cyumweru bazira gushaka kumuroga, ibyo biremezwa n’umushinjacyaha wa Repubulika muri Bénin.

Ubushinjacyaha bwabashinje kurema agatsiko k’abagizibanabi no kugerageza kwica umukuru w’igihugu nk’uko byatangajwe na Bwana Justin Gbenameto mu kiganiro n’abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro kandi yatangarije abanyamakuru ko Mudjaidou Soumanou, wahoze ari ministre w’ubucuruzi n’inganda, Ibrahim Mama Cisse, umuganga wihariye wa Perezida, na Zoubérath Kora-Séké, mwishywa wa Perezida Boni Yayi wakoraga muri présidence, bakekwaho kuba baragize uruhare mu gikorwa cyo gushaka kuroga umukuru w’igihugu.

Perezida Kagame yambitswe umudari Grand Croix de l’Ordre national du Bénin na Perezida Yayi

Ngo umuganga wihariye na mwishya wa Perezida baba barijejwe akayabo k’amafaranga akoreshwa mu bihugu by’Afrika y’uburengerazuba (CFA) Miliyari 1 (ni ukuvuga hafi miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika) buri wese, nibashobora guha Perezida Yayi imiti ishobora kumwica mu mwanya w’imiti igabanya ububabare asanzwe anywa. Uwahoze ari ministre we ngo yabaye umuhuza muri iki gikorwa. Ngo umuganga wa Perezida n’uwahoze ari ministre bemera ibyabaye.

Nyiri gucura umugambi n’umunyemari nawe ukomoka muri Bénin Patrice Talon, wahoze ari inshuti magara ya Perezida Yayi bakaba basigaye barebana ay’ingwe muri iyi minsi. Uwo Talon ntabwo yashoboye gutabwa muri yombi kuko yari mu mahanga.

Kugira ngo bimenyekane mwishya wa Perezida Yayi, Zoubérath wari muri uwo mugambi mubisha yabibwiye uwo bavukana, uwo nawe abibwira abandi bantu bahise babigeza kwa Perezida Yayi.

Perezida Yayi wavutse mu 1952, ubu ni nawe uyoboye umuryango w’ubumwe bw’Afrika.

Perezida Yayi ni inshuti magara ya Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida Yayi yakoreye uruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Kagame yasuye Bénin mu mihango yo kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge bw’ibihugu by’Afrika, kandi yahambikiwe umudari w’ishimwe witwa: Grand Croix de l’Ordre national du Bénin uretse ko akigera ku kibuga mu kumanuka mu ndege habuze gato ngo agwe nk’uko bigarazwa n’amashusho hano hasi.

Marc Matabaro

1 COMMENT

  1. Marco nawe uri hatari mu kuyatara. Byari kuba agahebuzo iyo ucomekaho akavideo kerekana Mr GACIRO ahanuka kuri escalier z’indege, igihe yasuuraaga iyi nshurti ye nyine.

Comments are closed.