Mutagatifu Kizito Mihigo azitirirwe BAZILIKA Y’UBWIYUNGE

Kizito Mihigo abaye Umutagatifu abikesheje kwicwa nk’Umumaritiri. Yavukiye i Kibeho muri Nyaruguru. Uwo mwaka habaye ikimenyetso gikomeye aho i Kibeho: nibwo Bikiramariya yahabonekeye ashishikariza Abanyarwanda guhinduka mu mutima. Mu 1994 aho i Kibeho niho Kizito Mihigo yarokokeye ubwicanyi bwiswe Jenoside. Muri Gashyantare 2020, abicanyi bafatiye Kizito hafi ya Kibeho, aho yavukiye aba ariho hamubera nk’irembo rigana mu ijuru. Yiciwe i Kigali( Kuko nyine nta handi Umuhanuzi yagwa hatari i Yeruzalemu!) , azira kwemera no kwigisha IMBABAZI n’UBWIYUNGE. I Kibeho hazubakwe BAZILIKA Y UBWIYUNGE ( Basilique de la Reconciliation), ishyingurwemo Abanyarwanda bose bamenewe amaraso guhera taliki ya 1/10/1990. Iyo Bazilika izitirirwe Mutagatifu KIZITO. Leta y’u Rwanda yishe uriya muziranenge izushyure amafaranga yose yo kubaka iriya BAZILIKA Y’UBWIYUNGE.“: Padiri Thomas Nahimana