Mutobo: Major Ntuyahaga yaganiriye na BBC Gahuza Miryango

BBC yashoboye kugera mu kigo cya Mutobo mu Rwanda, aho bahera amahugurwa abahoze mu gisirikari bataha mu Rwanda, aho Majoro Bernard Ntuyahaga nawe yajyanywe.

Hashize ibyumweru bibiri Majoro Ntuyahaga wahoze mu ngabo z’u Rwanda yoherejwe mu Rwanda, arangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rwo mu Bubiligi.

Yafunzwe azira urupfu rw’abasirikare b’ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994. Abo basirikare bari bashinzwe umutekano w’uwari Minisitiri w’intebe, Agathe Uwilingiyimana, nawe wishwe icyo gihe.

Abagize umuryango wa Ntuyahaga bari i Burayi bagerageje guhagarika kujyanwa kwe mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano, ariko birananirana.

Ntuyahaga ubu ari mu kigo cya Mutobo mu nyigisho ubutegetsi bw’u Rwanda buha abahoze mu gisirikare mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana yagendeye uwo musaza w’imyaka 67, amubwira uko abayeyo n’icyo ateganya gukora.

Umva aho hejuru inkuru Yves Bucyana yakuye i Mutobo.