MUYOBOKE RUREMA MUVE MU MANJWE YA SEMUHANUKA!

Yemwe bantu dusangiye ururimi, tukaba dusangiye inyama n’amaraso, kuvuka, kubaho, kurwara, gusonza, kurira, kwishima, kubabara, tukaba ducishwa bugufi n’urupfu, muraho.

Iminsi ibaye myinshi tutaganira, nkaba nari nkumbuye kubana namwe mubihe nk’ibi bitoroheye ikiremwa muntu, igihe kigoye kandi kiruhije ku bwoko bwa Nyiribiremwa kuko arigihe cyo gutotezwa, kubabazwa cyane, kwicwa no guhonyorwa muzira imyemerere, amahitamo no gukunda icyiza kuko uri ku ngoma ubu ari umwanzi w’ukuri.

Nkuko nabibabwiye haruguru, inkuru mbazaniye uyu munsi siyo kubahumuriza, kuko naba nyuranyije n’ukuri ahubwo nje mbabwira nti nimushikame kuko ibibi bikiri imbere, ahagiye kubaho ibibi mutigeze mwumva cyangwa ngo murote, ibyo byose bikaba bijyanye n’inkuru mwumvise kera, mwigishijwe, musoma mu gitabo nyamara ntimusobanukirwe.

Semuhanuka rero yigabije imbaga ya beneso, ayibibamo imbuto y’icyaha maze murayifumbira irakura none igeze igihe cyo gusarurwa namwe ubwanyu, nkuko mubizi rero igihembo cy’icyaha ni urupfu, bityo ibyo mubona babashukisha bibahuma amaso mukabigurana UBUMUNTU maze imitima yanyu mukayegurira umwami w’ikinyoma uhemba kubica nyuma yo kubakoresha.

Ubu rero ufite amaso narebe ibimukikije maze yisobanurire aho ava, aho ari naho ajya. Bamwe mwahuye n’igipindi cya SEMUHANUKA, mumuyoboka muri benshi, mutakaza Imana yanyu, abakundisha iby’Isi muratwarwa, abayobya ubwo kuburyo kugaruka kwanyu bitoroshye, uwo nimwe mwamwimitse, niwe mwami wanyu ubategekesha igitugu n’ububata budashira kuburyo yacuramishije ubwenge bwanyu icyiza mucyitiranya n’ikibi, abacamo ibice, ababibamo urwango arabaryanisha ariko yicamo abatayobotse urusorongo bishyirakera…

Ninde wababwiye ko icyaha kigira ubwoko? Ninde wababwiyeko VISION 2020 arukuri? Ninde wababeshye ko AGACIRO kazanwa n’intambara? Ninde wababeshye ko azahindura u Rwanda Paradizo? Ninde wababwiye kwihangana NGO MATUNDA IKO MBELE, ninde wavuze ko Kigali izahinduka Chicago? Ninde uhoza intero y’iterambere mu kanwa ke? Ese nta maso mugira? Mwe ntimubona ko mwahindutse imbata z’ibinyoma nka bimwe bya Semuhanuka? Ngaho nimukomeze mwanjwe ngo ngaho murarwubaka muruhindure Paradizo yo kw’Isi mugihe mutagira n’icyo murya cyangwa mukora, mugihe mutunzwe n’ubwoba bwo kwicwa igihe icyo aricyo cyose ntihagire nubaririra.

Maze rero nshuti zanjye, muve mu manjwe rwose, ibihe birakomeye kandi ibyanditswe ntimuzabihindura, Isi n’ibiriho byose bizashira ariko Ijambo ry’Imana rizahoraho kandi ni UKURI. Nta GACIRO muteze kwihesha mugihe mumena amaraso y’inzirakarengano ahubwo MWITESHEJE AGACIRO, yemwe ibigega byanyu mubikamo ayo kugirira benemuntu nabi byaratwitswe ibindi birasahurwa ntimwabimenya, imigambi yose mibi mwibwira izabapfana kandi nzaba ndi hano mbaririra kuko muri ABAPFAPFA batagira ubwenge, ntagihe nasibye kubaburira ko igihe kizagera uwahigaga agahigwa, ejobundi mwarabyiboneye aho umwirasi yacishwaga bugufi n’ukuboko gukomeye kw’Imana aho mwabonye ko byose bishoboka, none aho guhinduka muracura ibinyoma?

Izi gahunda zose mwumva z’inzaduka ni zimwe n’izo mwumvise zitakivugwa zicurwa kugira ngo babarangaze mwekubaza icyo bakora cyangwa ngo mukemange ubushobozi buke bwabo, kandi zigamije kubaryanisha nkuko byahoze. Ninde utazi icyo aricyo? Ese bikumariyiki kuba umunyarwanda ushonje, urwara ntavurwe, wiga ahenzwe kandi akiga nabi, uhora mukizima kandi yaguze umuriro ahenzwe, wicwa nk’isazi ntihagire ubibazwa, ukoreshwa uburetwa yanagwa ku gahinga agashyingurwa nk’imbwa, ninde utabona ko muri gukina n’umuriro? Harya NDUMUNYARWANDA ireba abahutu n’abatutsi gusa? Erega ABATWA mubagize abanyamahanga? Yemwe uwavuga AMANJWE YA SEMUHANUKA bwakwira bugacya. Nimucyo tuyoboke Imana abandi bo barananiwe, icyo bashoboye nukuduteza imivumo no kudutesha agaciro kw’ isi yose twitwa abicanyi, indyarya, abajura n’andi mazina mabi yose muzi ajyana n’ubunyarwanda.

Harya mwansobanurira icyo AKARIMA K’IGIKONI, GIRINKA, EDPRS, IKIGEGA AGACIRO, NGWINO UREBE n’ibindi bitabapfu ntavuze bimariye umusore cyangwa inkumi yashoye umutungo w’umuryango wose mu ngirwa mashuri ye, yarangiza akaba yicaranye dipolome iwabo, atagira n’urwara rwo kwishima igihe abanyamahanga bidagadura mu mitsi yacu? None murarenzwe muje kutwirataho ngo NDUMUNYARWANDA? Ninde se utazi ko mwiyumvamo abanyamahanga kuturusha? Harya iyo mutubwira mu cyongereza muba mwishimiye kuba abanyarwanda?

Mbiswa ma… Leti mi shati mayi mawus, ejo ntavaho ndegwa kuvutsa igihugu umudendezo wacyo doreko gifite n’abanzi benshi.

Kanyarwanda.