MWENEDATA Gilbert nawe yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Facebook ku wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017, Bwana Gilbert MWENEDATA yatangaje ko agiye kwiyamamaza kuyobora u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama uyu mwaka.

Ubwo butumwa buragira buti:

“Njyewe MWENEDATA Gilbert, nifuje kumenyesha inshuti zanjye mwese ko niyemeje kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama uyu mwaka wa 2017. Mu minsi ya vuba, tuzagirana ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kubitangariza Abanyarwanda bose muri rusange. Mugire amahoro.”

Uyu yari umwe mu bakandida depite bane bigenga bahataniraga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora y’Abadepite yo mu mwaka wa 2013 nubwo atabonye amajwi abimwemerera, icyo gihe yagize amajwi 0,4 %.