MWIMENYE MUBIMENYE AHO KWIKORERA TSHISEKEDI ISANAMU YA RDC

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Niyame abavuza induru ngo Tshisekedi yishe impunzi z’abahutu ngo yazihaye Kagame. Ndababaza icyo bakoze ngo bazirengere.

-Mpere mu Rwanda hagati ya 1990 kugeza 1994 abahutu babuyeraga ku misozi barimo kuraswa iwabo mu Ruhengeli n’i Byumba abarokotse baranyagiwe, bishwe n’indwara n’inzara, bishwe n’umunaniro, bishwe n’agahinda, barangara nk’abatagira Gakondo. Ni Tshisekedi wabiteye? Ni we wababujije kubatabara no kubatabariza hakiri kare?

-Mu 1994 abahutu barishwe mu Rwanda hose benshi, benshi batagira ingano, abahutu barafunzwe, bishwe nabi kandi birazwi, abahutu bambuwe ibyabo, abarokotse bo mu miryango yabo barahari ntibagira urwibutso ababiciye ntibashyikirizwa ubutabera, ndetse bageze n’aho babasanga aho bahungiye ubwicanyi baza kubashyashyariza no gukomeze gahunda yo kubica no kubashyashyariza kugeza n’ubu birakorwa.. Ibi se nabyo byatewe na TSHISEKEDI?

-Impunzi zari muri Tanzaniya zahunze ubwicanyi bwa FPR inkotanyi mu 1994 bazisanzeyo barica, barahambira, baracuza, abarokotse barahari, none se kuki batavuga uko bahizwe, kuki batabwira abandi inzira ndende banyuzemo bakaba barimo kutubwira TSHISEKEDI, niwe wabarishije imbwa arabamenesha muri TANZANIYA?

-Impunzi zari muri ZAÏRE zahunze 1994
Ya macinya, ya kolera, za nzoka z’impiri, ba basilikare bazicuzaga utwabo ..n’ibindi
Ya rapatriement forcé yo mu 1995 yabaye nyuma yo kwica abahutu benshi i Kibeho mu kwezi kwa Kane 1995 
Ya masasu y’inkotanyi yavuze UVIRA, BUKAVU no mu Nkengero za Bukavu, GOMA, KIBUMBA, KIWANJA, KAHINDO, KATALE, MUGUNGA, KISANGANI, TINGITINGI, MBANDAKA, …Icyo gihe ni TSHISEKEDI wabahigaga??

-Abahigwa bakicwa muri KENYA, TANZANIYA,UGANDA, MALAWI, ZAMBIYA, MOZAMBIKE, ZIMBABWE, I BURUNDI, ni ukubera Tshisekedi??

-Igihe Domisiyani yari Perezida i Burundi bahambiriye impunzi z’abahutu zari i Burundi bahereza Perezida Kagame, ndumva hari nko 2004-2005 nabwo ni Tshisekedi wabatanze?

-Igihe i Burundi batangaga Mushayidi Deo ni Tshisekendi wamutanze??

-Igihe TPIR n’isi yose bahagurukira kubamba inzirakarenge ni Tshisekedi wabiteye?

-Igihe abanyaburaya bahagurukira kubamba no kohereza i kigali inzirakarengane ni Tshisekedi wabiteye? 

-Igihe bahambira impunzi z’i Kanyabayonga, Walikale, Engenga , Kisangani n’ahandi bamwe bakicwa nabi ni Tshisekedi wabiteye?

– Abanyekongo bamaze imyaka bicwa? Ni Tshisekedi wabiteye?

Abanyarwanda bari bakwiye kwirinda kurangazwa n’ababoshya bakareba kure…

Abatutsi igihe bicwaga ONU ntiyari ihari? Ababiligi ntibari bahari?

Ko ABAHUTU bahohoterwa kugeza n’ubu ONU ntihari? Ni TSHISEKEDI wabiteye?

ABANYARWANDA BAKEBUKE BIREBE nibo KABI KARI MU KARERE K’IBIYAGA BIGALI. Nibo bica, nibo barenganya, nibo ntandaro.

Urasa, urebera, utema, ugambana, udatabara, ubeshya, ubeshyera abandi, usenya amazu y’abandi, urigisa abantu, ujya kwiba muri CONGO n’i Burundi …Ni wowe NYIRABAYAZANA tuza urebe ngo mu Karere k’ibiyaga bigari barasinda “AMAHORO N’UMUTUZO BAGATURANA BATANGANA

TSHISEKEDI ARARENGANA yasanze abahutu babereye gupfa urwo akomerezaho…

AKARENGANE UKARWANYA KATARAKUGERAHO KAGIKORERWA ABANDI.

Banyarwanda ubutaka bwanyu, Gakondo yanyu iri ku isoko kandi mwese mwatejwe cyamunara nta mutoni w’umututsi nta mutoni w’umuhutu Mwarabibonye …NIMUSHISHOZE dore haracyari ABARAME BASHOBORA KURAMURA IMPONOKE n’INKIRE.

“UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA”

Vestina Umugwaneza (Facebook)