Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n’abanovise

Nyiricyubahiro Myr Smaragde nkugire inama uzareke itangazamakuru. Aho waba uzi ko riri uzajye uceceka. Buri gihe iyo uvuganye n’abanyamakuru ibyo uvuze bitera urujijo (confusion). Imvugo yawe iraducanga. Uraruma ugahuha kandi ibyo ntibikwiriye umwepiskopi.

Burya twese ntitugira impano zimwe. Impano yo kuvuga si iyawe. Impamvu ndacyeka kandi yaba ari ukwiyemera ntusome wibwira ko kwambara ikanzu n’ingofero hari icyo byongera ku byo ufite mu mutwe. Ibyo wabibeshya abigishwa na bo bo hambere.

Hariya wavugiye,  si kuri altari, n’ubwo naho ujya uvuga ibyo wiboneye abakristu bakakwihanganira. Wamaze imyaka myinshi mu Nyakibanda. Ibyo wabwiraga abafaratiri ibidasobanutse baracecekaga kuko bari bakurikiranye ubupadiri. Rwose kuvuga si ibyawe. Iyo umuntu yiyizi ubundi aricecekera.

Abapadiri ba Kabgayi bo uko ubatwaye tubibona mu binyamakuru. Uvuze uramwirukana yatinda ukazana polisi; ni byo muri Kiliziya nta demokrasi, ukuri ni Musenyeri. Mu bapadiri abo utirukanye  bakizwa n’amaguru bakirukira i Burayi ngo barebe ko baramuka. Wowe ubwawe uzi umubare w’abo ufite hanze. Ndahamyako mu bapadiri ufite uyu munsi ntawashobora kukugira inama cyangwa ngo akuvuguruze mu bitaribyo. Abasaza warabafungishije abandi ubaheza ishyanga; ubundi usigarana insoresore zikishakisha, zifitiye ubwoba ngo utazirukana. Ubundi zigacungana no kwifata neza ngo uzishyire ahari umugati munini. Ubundi ugashorera ukajyana  muri “Ndi umunyarwanda” , “Agaciro Found”, kakaba gahunda y’ikenurabushyo.

Abanovise n’ababikira bo batera impundu aho ukandagiye. Ibisaba ubwenge no gutekereza mukabyirinda.

Biriya wavuze rero biraremeye. Ntiwabwira abanyarwanda ngo  Classe na Perraudin bateye amacakubiri mu banyarwanda ngo ariko bakundaga abakristu babo. Uzi neza imbaga y’abanyarwanda yazize ayo macakubiri kugeza uyu munsi. None se urukundo ni uruhe? Simpamya ko ibyo uvuga ubyumva. Abazize jenoside, abazize ubugome bw’Inkotanyi harimo na bagenzi bawe b’abepiskopi i Gakurazo, abo Inkotanyi zatsinze mu mashyamba ya Kongo,  abamajije isi amaguru, abaraswa izuba riva, abaheze mu mashyamba ya Kongo n’aka kaga turimo, byaturutse kuri ayo macakubiri. Ukabivuga ukina ngo bakundaga abakristu.

Ahubwo se kumenya Ivanjili byatumariye iki nyuma y’abanyarwanda bapfuye na n’ubu bagipfa? Ahubwo se wigisha iki ko wagombye kugendera ku ruherekane rw’abakubanjirije none wowe ubwawe ukaba utubwira ko bigishije amacakubiri?

Ni ukuvuga ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda igikomeza gahunda y’abakoloni n’abamisiyoneri kuko ntaho nzi mwamaganye cyangwa ngo mwitandukanye n’imigenzereze yabo. Ndahamya ko ahubwo nkawe ukurikiza neza inyigisho n’imigenzereze  ya Myr Classe. Abakuzi bazamvuguruze.

Ugomba kuzasobanurira abanyarwanda icyo Ivanjili yabamariye niba abayizanye barigishije amacakubiri. Ukababwira icyo wowe ubwawe umaze kuko wasimbuye kandi ukomeza umurongo wa Myr Classe na Myr Perraudin.

Kayiranga Alfred.