Na ryari ipfobya ry’ubwicanyi bwakorewe abahutu? : Igisubizo kuri Pacifique Kabalisa

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

Inyandiko ya Pacifique KABALISA  nubwo harimo ibintu bimwe byukuri, aliko yandikanye amacenga menshi aganisha nanone ku ipfobya nkana ryubwicanyi bwakorewe abahutu kuva intambara yatangira le 01/octobre/1990, kuburyo ndetse ntabona aho bitaniye nibyabo muri IBUKA  bakora, kimwe nabari mu butegetsi mu Rwanda bagikomeza kwitwara murubwo buryo, kandi numva ngo nibo yahunze.

Numwaka ushize nari nagize icyo mvuga ku nyandiko ya Kabalisa Pacifique yari yatangaje icyo gihe, yanagize icyo ivugwaho nabandi bagikomeza choqués nibitekerezo biganisha mu buryo bukocamye bwo kugereranya ubwicanyi bwakorewe abatutsi nabahutu

Ntawe uhakana ko abatutsi bishwe kubera ubwoko bwabo. Aliko igihe abarwanirira ukuri kubyatubayeho twese bakirimo abantu nkaba bagikomeza gushaka gucengana mu bintu byamakuba nkaya, kandi bagakomeza kwitwara nkaho aribo bashyira mu gaciro, bibwira ko barusha abandi ubwenge “bwa kinyarwanda” nta ntera yubwiyunge izigera iterwa.

Nisabire Bwana KABALISA kumva ubuhamya buherutse gutangwa na Bwana Musonera Jonathan, bugaragaza ukuntu urugamba rugitangira le 01/10/1990 hari igice cyabarwanyi ba FPR bari bafite inshingano imwe gusa, yo gushyira mu bikorwa amabwiriza bigishijwe yo kwica abahutu uko rugamba rwagendaga rutera imbere. Yanemeje ko  uwarukuriye iyo gahunda yubwo bwicanyi yari Bwana Kayumba Nyamwasa, akaba ari nawe wahanze iryo shami rya FPR ryavuyemo DMI nanubu ikiyogoje abanyarwanda imbere no yanze yigihugu.  None ibyo Bwana KABALISA Pacifique abyita iki ?

Kandi murabo bakoraga ubwo bwicanyi harimo nabasore babatutsi bagendaga bava mu Rwanda imbere, i Burundi, muri Zaïre, etc… nubwo ngo muri bo hari abahiciwe abandi bagatotezwa ku buryo bukabije, ndetse ababishoboye bagatoroka bagasubira iyo bavuye. 

Kuki Bwana KABALISA  Pacifique nanubu agikomeza kwirengagiza ukuri nkana, igihe no muri 2013 hari abamusabye kureka gupfobya mu macenga ubwicanyi bwakorewe abahutu, umwe muribo yise ngo ni « rugondihene » ? Ntabwo bizoroha kuko mbona urwishe za nka rukizirimo….

Marie- Madeleine BICAMUMPAKA