Nadine Izere yaribeshye none akubitiyeho kubeshya na rubanda.

Mu nyandiko yatangajwe ku rubuga “Iwacu Heza” kuya 28/03/2017 igashyirwaho umukoko n’uwitwa Nadine Izere , umwaditsi aratanga impamvu kuriwe ngo zaba zaratumye mu by’ukuri ingabo z’u Rwanda za mbere ya 1994 zitsindwa. Dore umushumi wayo

Kugira ngo nerekane ko yibeshya kandi akabeshya n’abasomyi, ndagaruka ingigo kuyindi kuzo atanga nifashishije inyandiko ye. Icyo mvuga kuri buri ngingo ndagishyira murindi bara muli iyi nyandiko.

Icya mbere navuga n’uko umwanditsi atazi neza amatekaya les FAR. Ingabo z’u Rwanda zo kugera muli 1994, arazita “Inzirabwoba”. Aha akaba agaragaza ko atazi ahi iyo nyito yakomotse n’abo yari igenewe. Koko rero Ingabo z’u Rwanda muli rusange ( Armée Rwandaise et Gendarmerie Nationale) ntabwo arizo zakwitwa “Inzirabwoba”.  Hari amazina yihariye imwe mu mwitwe y’ingabo yari yariswe hakurikijwe inshingano zayo cyangwa uko abasizi n’abahanzi bayibonaga (iyo mitwe).  Bityo umutwe w’abashinzwe gufata iyambere iyo umwanzi ateye : (Bataillons ou Escadron de Reconnaissane) witwaga mu Kinyarwanda: Imbanzirirakubanza. Umutwe wari ushinzwe imbunda za rutura zo kurasa kure zishyigikira abari ku rugamba (Batillon d ’Artillerie de Campagne) witwaga: Ingobokarugamba. Umutwe wari ugizwe n’abasirikare kabuhariwe bamanukira no mu mitaka « Bataillon Paracommando » witwaga:Inzirabwoba.

Mu ntambara ariko kubera ko umutwe b’aba paracommamando wavugwaga hose ko aho ugeze uhashya umwanzi kandi indirimbo ibasingiza yariyarahimbwe na Padiri Gaspard Mudashimwa ikaba yarifite injyana ihora itambuka kuri Radio, mu mitwe ya bamwe byaje kwiyandika mo ko FAR =Inzirabwoba. Ngurwo urwego Nadine Izere wanditse kuri les FAR ariho.

Aratangira ati:

“Inzirabwoba ashobora kuba arizo ngabo mu mateka y’isi zatsimzwe urugamba zikaba “humiliated” mu buryo burenze igipimo. Muri iki gihe tugiye kwinjira mu cyunamo cyo kwibuka genocide yakorewe Abanyarwanda, iki akaba aricyo gikorwa cya nyuma Inzirabwoba zagizemo uruhare mbere yo kuyabangira ingata, dushobora gusubiza amaso inyuma tukareba impanvu zatumye Inzirabwoba zihinduka Inyabwoba, aha ndashaka kuvuga mbese impanvu yatumye zitsindwa urugamba zikamburwa igihugu zari zishinzwe kurinda.”

Icyo mbivugaho:

Birumvikana ko uwandika yatunguwe akanatangazwa n’uko abateye u Rwanda muli 1990 baje kunesha abarurengeraga .

“Impamvu ya mbere: Kutagira experience.

Hakozwe analysis nyinshi naba experts benshi ku mpanvu Inzirabwoba zatsinzwe. Ariko sinigeze mbona umuntu ugira icyo avuga ku kibazo cya ‘lack of experience” mu ngabo za Habyarimana. Inzirabwoba nta hantu zari zarigeze zirwana. Experience ni ngombwa mu kintu icyaricyo cyose. Guteka, gutwara Imodoka, kwigisha, gukora news blog, ikintu icyaricyo cyose abagifitemo uburambe bagikora neza kurusha abagikoze bwa mbere. Ku rundi ruhande, Inkotanyi zari zifite experience mu kurwana. Abenshi mu nkotanyi ntibwari ubwa mbere barwanye intambara yo kubohoza igihugu. Nta myaka 10 ishira America itagiye mu ntambara, burya baba bagira ngo abasirikari babo bagire experience babe “battle-hardened’.”

Icyo mbivugaho:

Aha umwanditsi afite urujijo rutuma yitiranya science militaire: “apprendre à tuer et à être tué” n’ubundi bumenyi . Aho ugomba gukora expérience « on live » kugira ngo urebe niba ibyo wize muli théorie bihwitse. Kuri we, nta gihugu cyagombye kugira ingabo niba kidasho za intambara buri gihe ngo gitoze izo ngabo zacyo! Nanone kuri we intambara ziba hirya no hino inyinshi ziri mu rwego rwo gutoza ingabo.  Impamvu nyakuri z’intambra , akenshi zishozwa n’abanyapolitike , kuri we ntacyo bimubwiye. Rero ngo kuba nta myaka 10 yashira Amerika itagiye mu ntambara ibiterwa no gutoza abasilikare bayo. Iby’inyungu zayo nko gushaka kuba”mpatsibihugu” kandi ibifitiye ubushake bwa politique n’ubushobozi , we ntacyo abyumvaho. Turetse n’ibyo, tukemera iyo “experience” y’intambara avuga ko les FAR zitagiraga, imwe mu mpamvu zatsinzwe, ntabwo yasobanura uko ingabo za Irak igihe cya Saddam Hussein zaje gutsindwa kandi zari zifite experience ndende mu ntambara kuva iyo zarwanye na Iran, n’igihe yigaruriraga Koweit, n’izindi…

“Impamvu ya kabiri: Gusuzugura Umwanzi

Inkotanyi ziteye abantu benshi barazisuzuguye, bibwiyeko ari uduteroshuma nk’utw’abasekuruza babo bazwi kwizina bo ubwabo biyise: Inyenzi. Inkotanyi zishobora kuba zararushaga ingufu Ingabo za Habyarimana kuva urugamba rutangira. Urugamba rurangira bwo, mu gihe genocide yabaga, Inkotanyi nizo zari zifite abasilikari bari “organized”, Ingabo za Habyarimana zari zarakwiye imishwaro, ntabwo arizo zikwiye kubazwa ngo kuki ntacyo zakoze kugirango zihagarike genocide. Iki kibazo kigomba kubazwa abari bafite ubushobozi kandi barebwa n’iki kibazo. Abo ni Inkoyanyi, na International Community. Ahari hari kubera ubwicanyi hose, Inkotanyi zashoboraga kwirwa zigenda, zikarara zigenda, (n’amaguru) bugaca zihageze. Kagame yatanze itegeko ko bareka genocide ikaba, bagatanga abatutsi mo igitambo, kugira ngo azabone uko akanda Abahutu yitwaje ko bakoze genocide nkuko amaze imyaka 24 abikora. Abanyamerica bashoboraga kohereza helicopters nke zuzuye aba Marines bakava nka Djibouti aho bafite base, mu gihe cy’amasaha make bashoboraga kuba bageze ahari hari kubera ubwicanyi bakabuhagarika. Imwe mu mpanvu Abanyamerika bashize ingufu nyinshi mu guhiga Abahutu nukugirango bayobye uburari, hekugira ubabaza impanvu ntacyo bakoze kandi bari babifitiye ubushobozi. Ibi byemezwa na prof Allam Stam, wanabaye umusilikari akaba asobanukiwe ibya gisilikari.”

Icyo mbivugaho:

Iyo ingabo zihanganye, uko igihande kimwe kibona ikindi (cyita ”Ennemi”) bikorwa n’inzego zibishinzwe mu gika cyitwa “Evaluation de l’ennemi”. Umwanditsi rero ntabwo ahera kuri “évaluatio de l’ennemi” officielle inzego za FAR zibishinzwe zakoraga, kandi birahari, ahubwo arahera ku mvuga za propaganda n’impuha zidafite ahozihuriye na “appreciation militaire”.

Impanvu ya gatatu: Morale nke, kubura political support

None wowe uri ku rugamba, hanyuma ukunva umunyapolitiki ukomeye agize ati Niyo Byumba yafatwa, cyangwa ukunva ngo yagiye i Brussells kubonana n’abahagarariye umwanzi (kandi adafite authority yo kujya kunegocia mu izina ry’u Rwanda), none wowe wakora iki? Ubundi ibi babyita “treason” Iyo Habyarimana ataba Malayika, umuntu nkuriya yagombaga kuraswa! Byageze aho abasilikari bata morale kandi ntawabarenganya!

Icyo mbivugaho :

Biratangaje kubona « Impamvu nyamukuru y’itsindwa ry’ingabo z’igihugu » atariyo atindaho ahubwa akabifata nka « détail ». Ntabwo yumva ko « l’armée est un outil aux mains du politique ». Mu ntambara, uko armée yaba imeze kwose, iyo le volet politique yasuruye, armée iratsindwa. Ingero ni nyinshi mumateka.

Impanvu ya kane: Abasilikari bashakaga ubuzima

Abantu benshi bajyaga mu gisilikare bagiye kwishakira ubuzima. Abenshi ntabwo bari barigeze batekereza ko u Rwanda rushobora guterwa, bakaba bagomba kujya kurwana, bashobora kugaruka baramugaye, cyangwa bakagaruka bari muri “box”, bikaba birangiriye aho. Principle yo “kwitangira igihugu “to the point where you can lay down your life” nukuvuga gupfira igihugu ntabwo yabaga mu Nzirabwoba! Byaravuzwe ko Abasilikari bakuru batajyaga ku rugamba. Boherezaga aba Sous-lieutenants, aba Sous-lieutenants nibo boherezwaga kuyobora ibitero. Aba babaga aribwo bakinjira mu gisilikari, nta experience baragira, hanyuma bakaba aribo bahabwa tasks zikomeye zo gukora plans, no kuzexecuta. Mu bisilikari bikomeye nko muri America, aba generals bafite ubumenyi mu kurwana no kuyobora ibitero nibo bakora plans, kandi bakayobora urugamba. Ntabwo bigumira mu biro kure y’urugamba nkuko abo kwa Habyarimana babaga bibereye mu biro i Kigalli, batikozaga urugamba. Aba Sous-lieutenants benshi barapfuye, abandi bamugarira ku rugamba. Kwa Habyarimana ibintu byakorwaga macuri.

Icyo mbivugaho:

Aha arabeshya akongeraho no gusebanya biturutse ku bujiji afite uko ingabo zitegekwa ku rugamba na propaganda et legendes zahimbwe nyuma y’intambara.  Niba se koko ari ba Sous-Lieutenants boherezwaga ku rugamba, ko nta sous-lieutenant wigeze ategeka I bataillon , bishoboka bite ko bavuga ko bataillon iyi n’iyi ariyo yarwanye aha n’aha? Contradiction.  Muli FAR, kimwe no mu Nkotanyi, no muli US Army, Armée Russe, Armée française etc… structure ni imwe: Sergent ategeka ku rugamba une section ( 11 hommes), SLt agategeka Peloton ( 30 hommes), Lt cyangwa Capitaine agategeka Compagnie ( +-120 hommes), Major cyangwa Lt Colonel agategeka Bataillon  (+- 500hommes)…etc. Aho yakuyeko les FAR bo batigeze bakurikiza izo principes mu gihe Inkotanyi zo zazikurikizaga ni he? Guhera ko ,ngo Gen Rwigyema wayoboraga igitero cya mbere yaguye en première ligne , ubusanzwe ahaba hari “caporal éclaireur”, ntiyabiheraho ngo avugeko iyo ari ”art militaire” yagombaga gukurikizwa ngo FAR zitsinde. Harya Kagame ko yari Major yari kuri “ligne de front” i Nyakayaga, i Butaro, i Kivuye cyangwa i Rwempasha?   Ibya hafi muli 1994 yageze muli CND i Kigali ryari?

Impanvu ya gatanu: Abasilikare barasuzugurwaga cyane.

Abasilikari baratukwaga ngo ni inkandagirabitabo, ngo ni ba “tete vide poche pleine” n’ibindi bitutsi nkibyo. Habyarimana yakoze amakosa menshi. Ntabwo nunva ukuntu yahejeje Abatutsi hanze, ntabone ko bazashaka gutaha ku ngufu, ngo yite ku gisirikari ashaka ibikoresho n’abantu bazi kurwana. Igisilikari cyari “dumping ground”. ESO na ESM byajyagamo abantu babuze ubundi buryo, birukanwe mu mashuli cyangwa batabashije kujya kwiga i Ruhande cyangwa ngo babone Bourse bajye kwiga mu mahanga. Ibisirikari bikomeye urugero Amerika ntabwo bifata “rejects”. Bafata “the brightest”. West Point aho bavugako mwene Kagame yagiye kwiga agatsindwa, ariyo aba Officiers ba Amerika bigamo ifata abana b’abahanga cyane, berekanye “leadership skills” bari muri “high shcool” kandi bagerayo bakabatyaza ku buryo barangiza bafite ubushobozi bwinshi batazi gutera ipeti no kugenda ku karasisi gusa, no gukangata ngo barakomeye nkabo kwa Habyarimana!

Icyo mbivugaho:

Aha umwanditsi aragaragaza ubumenyi buke mu mateka agakabya ntagire n’isoni zo kwemeza amafuti buri wese yanyomoza. Niba we ubwe yarasuzuguraga abasilikare cyangwa yarabyigishijwe n’abandi, ntiyagombye kwemeza ko impamvu ari uko abakijyagamo babaga ari nta handi bashoboraga kujya gukora. Ngo abajyaga mw’Ishuli Rikuru rya gisilikre ESM ni abatarashoboraga kwemererwa kujya muli Universuté? Akani agahomamunwa. Njyewe ubwanjye nahamya ibyo nzi nakurikiye kubinjiye muli ESM kuva 1973 kugeza muli 1990.

Nabihamya kubera bamwe twabanyemo, abandi nkabigisha mo naho abandi nkaba nari mu rwego rwajonjoraga abajya mo. Ndahamya ko mu binjijwe muli ESMi cyogihe mvuga, bose bavuye mu mashuli yemereraga abayarangije kujya muli Kaminuza (diplome ou certificat donnant accès aux études supérieures). Ayo akaba yari par préfecture: Kigali: Collège saint André, Collège Officiel de Kigali, Séminaire Saint Paul; Gitarama: Collège de Byimana, Shyogwe,Gitwe; Butare: Groupe Scolaire , Collège Humanitéés modernes Nyanza, Collège du Christ Roi, Séminaire Kansi, ; Cyangugu;: Collège Nyamasheke; Gisenyi: Séminaire de Nyindo, Scientitiques filles; Ruhengeri; Collège de Musanze, Rwaza Ecole Normale des filles; Byumba: Ecole Normale Moyenne, Séminaire Rwesero; Kibungo: Séminaire Zaza.

Eh bien , pendant toute la période dont je parle (1973-1990), les candidats à l’ESM provenaient de ces établissements et ceux qui ont été retenus étaient dans pour établissement dans le Top cinq des premiers de la classe. L’ESM recrutait en juillet-aôut , ce qui fait que ceux qui n’étaient pas retenus pouvaient aller à l’Université (et non le contraire).

Tout comme ceux qui étaient par la suite au cours de la formations écartés de l’ESM ( réformés médicalement ou caractériellement ou échoués) pouvaient aller à l’Université.

Ingero ni nyinshi zerekana ko abinjiye muli ESM atari uko bari « ibigarasha » igihe barangizaga les  humanités, kandi zakwerekana ko ahubwo abananiwe kuyinjiramo cyangwa bayirukanwe mo bageraga muli Kaminuza bagakomeza brillament ndetse bakavamo « abategetsi ».

Naho ESO (Ecole des Sous Officiers) kuba yarakiraga abafite nibura imyaka itatu y’amashuli yisumbuye, birumvikana ko n’abatsindwaga bari hafi kuyarangiza ( 5° ou 6°) bari bemerewe kuryinjiramo kandi nta gipfobeje iryo shuli.

Impanvu ya gatandatu: Military Intelligence or lack thereof

Nkomeza kwibaza niba Habyarimana yari afite Military Intelligence, niba yari ihari sinzi niba yarakoraga. Iyo iba ikora ntabwo u Rwanda rwari guterwa rutunguwe ku buryo Inkotanyi zateye mu Rwanda nta masasu ahari. Ngo hari umuntu w’ikitso washutse Habyarimana ngo ayo bari bafite arashaje, hanyuma baragenda barayatwika. Amasasu ya mbere abasilikare bajyanye ku rugamba Habyarimana yagiye kuyasaba muri Egypt. Ibi birashumangira ingingo navuze hejuru ko Habyarimana atitaga ku gisilikare uko bikwiye!

Icyo mbivugaho:

Aha nanone umwanditsi aravanga impuha, amarangamutima n’ubujiji mu bumenyi bwo kurengera igihugu ( problem de defense). Iyo aba ahugukiwe yari kubanza kwerekana “chaine de ravitaillement en munitions” yari iteganijwe, uko itakurikijwe noneho akabona kwihanukira aca iteka nk’uko abikoze.

Impamvu ya Kalindwi: Greed gushaka gukira vuba

Abasilikare bahugiraga kwiba no guhungisha ibyo bibye. AHANTU HENSHI ABASILIKARE BAGIYE BAHUNGA MBERE Y’ABATURAGE! Abagiye mu nkotanyi, bashukishijwe, amafranga, abagore, imyanya.

Icyo mbivugaho:

Aha ntacyo avuze. Ni bya bindi ngo: “Iyaguye ntawe utayigera indiga”!

Impamvu ya Munani: Internal wranglings/ Lack of Organization

Abasilikare cyane Abakuru babaga baryana bapfa utuntu nko kuvuga ngo ninjye wagombye guhabwa uriya mwanya, nijye wagombye kujya muri iriya mission. Bamwe bari bafitanye amasinde n’abakiga muri rusange, abandi bari bafitanye amasinde na Habyarimana cyangwa na bene wabo ba Habyarimana bari bakomeye. Hari abangaga kurwana ngo ntibashaka gufumbira umurera. Ikibazo nuko banze gufumbira umurera, bagafumbira Congo!

Biragaragara ko igisirikare cya Habyarimana nta “chain of command” cyagiraga niba yari inahari ntabwo yari “strict”. Biragaragara ko abasilikari benshi bikoraga ibyo bashaka kandi ntibigire ingaruka. Igisilikari nkiki ntabwo gishobora kurwana intambara ngo kiyitsinde. Mu bindi bisilikare ntabwo ushobora kuva kuri post yawe ngo ujye kwiba no guhungisha umuryango wawe n’ibyo wibye. Bakurasa byangwa bakagukorera icyo bita “court marshall” ugafungwa! Uba uri aho “superiors” bawe bagushize, ukahava aruko ubonye “order” ikubwira kuhava n’icyo ukomba gukora next!

Icyo mbivugaho:

Idem qu’ au point precedent: “Iyaguye ntawe utayigera indiga”
Umwanditsi arigira Nyirandabizi akoresha ama termes techniques atanumva, nka “Chain of command” ngo itarabagaho muli FAR ! Ntavuga ryari? Cyangwa biturutse he? Code penal militaire ariyo iteganya ibyo byo kurasa, na Cour Martiale, n’ishyirwa mubikorwa by’ibyo iteganya kuri we bigenwa “intempestivement” d’abasoda bari ku rugamba, mu gihe Leta ibagenga itabikozwa cyangwa ishyigikiye  abakora ibyo ibuza?

Impanvu ya Cyenda: Umuteto no kudamarara

Byaravuzwe ko iyo abasirikare batabonaga byeri batarwanaga! Abantu bari mu miteto nkiyo urunva bari guhangana bate n’abana bishavuriye biri bitungiwe n’impungure!
Icyo mbivugaho:

Umwanditsi yajandamye muli propagande d’après la guerre n’amarangamutima. Ntaho byahurira n’isesengura mubya gisirikare.

Impanvu ya cumi: Incompetency

Abasirikari ba Habyarimana bari bafite ibibazo byinshi, ikibazo cy’ibikoresho, akajagari, ubumenyi buke, lack of leadership, narangiza nvuga ko bari incompetent. Nigeze kureba video kuri Youtube y’umusilrikari watwaraga helicopter avuga ukuntu aho zari ziri hatewe, ngo agafata helicopter akayihungisha! Narasetse ndambarara hasi. Umuntu afata helicopter aho kujya kuyirasisha ngo yivune umwanzi  akayihungisha!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Twe twibwiraga ko dufite ingabo ziturinze, zo ziri busy zihungisha indege z’intambara aho kwerekeza aho rukomeye!!!

Icyo mbivugaho:

Umwanditsi yiyambitse ubusa kuko kuri iyi  ngingoye ya cumi yerekanye ko ariwe “incompétent” mais atari uwo mu pilote wa FAR.
–         Ntabwo atubwira niba iyo hélicoptère , même de combat, yari prêt au combat. Un héli de combat « non armé de rockets  devient un simple héli de transport en moins de capacité de transport » !
–         Ntabwo yumva ko hari principe de combat ivuga ko matériel ( héli n’izindi…) idashobora gukoreshwa uwo mwanya igomba gukizwa nibura gushwanyurwa cyagwa kugwa mu minwe y’umwanzi .

Umwanzuro.

Birakwiye kwibaza kucyatumye Ingabo z’u Rwanda za mbare ya 1994 zasimbuwe n’izavuye  Ouganda zije ziyita Inkotanyi. Ariko guhagararira kuri ibyo gusa utumva ko iby’ingaboz arwanaga byari mu rwego rwa gahunda za politike y’igihugu, y’akarere, y’isi… ( enjeux politico-stratégiques régionaux et mondiaux), noneho byose ugashaka kubisobanuza uko byagenze sur les terrain, ni bwa « buswa bw’abize ».

Comme je l’ai écrit dans mon livre : Grandeur et décadence des Forces Armées Rwandaises, Editions Sources du Nil, Lille 2010), tous les acteurs perdants dans la tragédie rwandaise devraient assumer leurs responsabilités sans vouloir insinuer que celle des FAR serait la plus lourder dans cette défaite.

Emmanuel Neretse

3 COMMENTS

  1. Kagame yavuze ko injiji mbi arai iyize. Bigaragara ko uyu wandika asebya FAR yize ariko ari imwe muri za njiji Kagame avuga. Ntekereza ko nyuma yi ibisobanuro Neretse amuhaye yari akwiye kwikubita agashyi agasaba imbabazi kucyaha cyo gusebanya. Bigaragara ko yamunzwe ni isebanya aho akora analyse yuzuyemo ubuswa ifatiye kuri za propagande politiques zi inyenzi. Ntabwo abona uko geo-politiques yicyo gihe yari imeze ngo yumve abo FARzarwanaga nabo. Abo kandi ntibigeze bashyira intwaro hasi kuberako barwaije ukuri ngo kujye ahagarara kuko batinya gutsindwa ruhenu nabo yirirwa atuka. Gusa niba uyu muntu ari inkotanyi birumvikana, ariko niba ari Umunyarwanda waguye mukagambane twagirwe ni isi, ifatanije nabimwe mubisahiranda biri muri bene wacu, ubwo yaba ari muri za Njiji Kagame akunda kuvuga. Ntazindi Ngabo ku isi zarwanye na Amerika, Canada, Isreal, England, Belgique, Ouganda, Tanzania, ni ibindi bihugu byinshi ngo zishobore kuresizisita imyaka 4, twazize abantu kamwe bagiye batema ishyami bicyariye ngo barakina za politique. Resistance yizo ngabo usebya niyo itumije bene wanyu bamaze imyaka 24 kugasozi birirwa bahiga abaturage kubera kuzitinya . Uretse wowe bigaragarako utazi ibyo uvuga nizo nkotanyi zihora zizkanga kuko bazi neza aba aribo. Ngo “uramukiwe aracyunda” Amateka ntazabura kuguha igisubizo.

  2. Ntangire nshimira Emmanuel kunyomoza uyu Nadine ugaragaza ubujiji n’ubuhumyi ndengakamere, njye namugereranya na bariya bayobozi ba Kigali batabona ukuri ku mahano Kagame abashoramo no kutabona ko bagiye kuba “humiliated” nyabyo, ureke ibyo Nadina atwerera les FAR.
    Nibyo koko les FAR zahunze igihugu, njye simbyita gutsindwa,ahubwo twareba impamvu zagihunze n’aho zaturutse:
    1.Politike yataye umurongo ngenderwaho kuko itari igikorera igihugu ahubwo yakoranaga bya hafi kandi kuburyo bwagaragariye buri wese “umwanzi”, aha simbona ukuntu les FAR bari kurwana n’umuntu politiki y’igihugu bigaragara ko iri gukorera!! kuko ku banya politiki benshi ntiyari akiri “umwanzi”, none warwanya umuntu utari umwanzi???
    ibi byahaye ingufu nyinshi Inkotanyi kuko ibyo zasebyaga leta yariho byose muri propaganda yazo byafatwaga nk’ukuri bishimangiwe na abanyapolitiki ba leta ubwabo bakoreraga umwanzi bigaragara, sinirirwa mvuga amazi namwe murayazi!
    2.Nyuma yo gukorera “ennemis”, umusirikare yasigaye arwanira igihugu wenyene!!! Uru rugamba sinzi uwarutsinda! Abanyapolitiki birirwaga bagambanira igihugu gusa. Ibi byaje kwinjiramo na bamwe muri les FAR birumvikana, ariko atari institution yose; aha nisobanure, bamwe mu basirikare bakuru bagezeho bakurikira cyangwa bafatwa na propaganda ya abagambanyi bituma bumva ko bagomba kugira uruhare mugusenya leta yariho, ibi murabizi kuko Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi muzi neza abasirikare bakuru ba les FAR bahawemo imyanya, ndavuga nka ba Gatsinzi ndanagarukaho hasi, nibyo na BM Habyarimana cg abandi nka ba Augustin n’abandi bamwe bamaze kwicwa n’inkotanyi cg bafunze cg bazihunze bo nibaza ko-nubwo ntabihagazeho-baje bakurikiye akazi ka gisirikare batagize uruhare mukugambana.
    3.Arms embargo: iki nicyo nyamukuru ubundi cyatumye igihugu gifatwa. Nyuma yo gufashwa na abanyapolitiki bariho icyo gihe, byahaye ungufu RPF kuburyo byaje no kuyorohera gupanga no gushyira mu bikorwa ihanurwa rya Habyarimana, aha mukurikire neza. Indege imaze guhanurwa, RPF yahise itangira igitero simusiga nk’uko yari yabipanze yica cease-fire yari ihari, byatumye les FAR nabo bahaguruka; ibi ariko byivanzemo ubwicanyi bwakongezwaga na RPF elements bari mugihugu. Ese aho mwari mwese ntabwo mujya mwibuka udu pick-up twazaga twiyita “interahamwe ziturutse I Kigali” aho bazaga bakica abatutsi ku mugaragaro barangiza bakavugako nibagaruka bagasanga mutarakoze akazi namwe bazabiyicira?? Nguko uko RPF yakongezaga ikanegegeza ubwicanyi mu Rwanda, abantu bakabwirohamo batabizi none ikaba yigaramiye Kigali yirirwa ishinja abantu kwica!! Mujye mwibaza impamvu leta ya KAGAME ishobora gukingira ikibaba umuntu kandi aregwaho ubwicanyi buzwi na buri wese mugihe ibifitemo inyungu! Aha navuga nka Gatsinzi kugeza ubu ushinjwa ariko abagerageje kumushinja muzi uko byabagendekeye!! Nanavuga urugero rwa hafi rwa Rwarakabije ukekwaho kuba yarishe abana bahinduwe intwari I Nyange akaba aganje kwa Kagame, tutavuze amabus yaba yaratwitse!! Aha umu analyst wese yagombye kubyibazaho, njye mbona ko ibyo bikorwa bigayitse biba byitirirwa abandi RPF ikingira ikibaba aruko iba ishaka ko bakomeza kubyitirirwa kandi mubyukuri ariyo yabikoze!! Ababaye muri RPF muzi ibitero mwagabaga no kuri bagenzi banyu munzira zijya Gisenyi mukabeshya ko ari abacengezi babikoze!! Mbabwize ukuri RPF yo mwishyamba n’iy’ubu ntaho bitaniye, ibi bikorwa navuze iracyabikora, imitwe n’ibinyoma byayo biracyari byabindi gusa abantu sinzi igituma barahumye!!
    Nsubiye kuri Arms embargo rero, ubwicanyi bwarakomeje bukongezwa bunenyegezwa na RPF, international community ifata icyemezo cyo gufungira intwaro leta yariho, bituma ibikorwa bya les FAR kuri front lines bihungabana, naho nkuko mubizi RPF yabonaga intwaro nta kibazo, urumva ni nko kurwana n’umuntu wowe uziritse amaboko! Ariko ibi ntibyahise birangira, mugihe les FAR zarwanyaga umwanzi muduke zifite, abanyapolitiki na ba Gatsinzi ubugambanyi bari babugeze kure, aho Gatsinzi yagiranye deal na RPF maze atanga itegeko ko les FAR bahagarika kurwana bagakora “replie tactique”; aha byari uguha RPF victory yihuse!! Hano njye nkeka ko ukurikije experience ya les FAR iyo Gatsinzi atagambana ngo azibuze kurwana, ntabwo Inyenzi zari gufata igihugu, gusa kubera intwaro nyinshi bari bafite bashoboraga kugira uduce twinshi bafata ariko hari kugeraho hakaboneka uburyo intwaro zinjira ziturutse mu baturanyi hanyuma umwanzi akivunwa cg akemera gukomeza imishyikirano. Ariko leta yari yarafashwe, ingabo zirwana zonyine, bigera n’aho na Chef d’etat major ubwe yinjira mubagambanyi!! Ahubwo les FAR bari amabuye!
    Conclusion: Les FAR ntiyijyeze itsindwa, ahubwo leta yariho yarayigambaniye isigara irwana yonyine.
    Hakozwe isensengura ryimbitse nta kubogama, byaduha isomo ko muby’ukuri ubugegera bwa RPF aribwo igikomeza, kandi nibwo bwateye ubwicanyi hagati yacu, ninabwo ikoresha iteranya abana izi saha; ibi ngirango abantu nka ba Rukokoma barabizi, ibyo babeshywe basanze ari ikinyoma cyambaye ubusa niyo mpamvu bahise bahunga. Gusa byumvikane ko ntanenga RPF elements bose, nabo abenshi barabeshywe ngo bari gutabara bibona bari gushorwa mubwicanyi ndengakamere, bamwe nabo bagiye bicwa n’iyo gahunda igikomeza ya RPF yo kwica Abanyarwanda yaba Abahutu, Abatsi ndetse n’Abatwa.
    Way Forward: Hari ikizere ko muminsi mike tuzigobotora ziriya ngegera igihugu kigasubirana Abanyarwanda nta mwiryane mu moko. Imana ibidufashemo.

Comments are closed.