Nafungiwe kwa Gacinya imyaka ibiri nzira gufotora inzu RSSB ikoreramo

Mwiriwe kandi muraho bakunzi ba The Rwandan? Mbere ya byose mbanje kubaramutsa. Ni mugire amahoro akomoka ku Mwami Imana. Uyu munsi nzinduwe no kubagezaho ubuhamya bw’ukuntu nafunzwe imyaka ibiri nzira gusa ko nafotoye igorofa riherereye mu Kiyovu ahitwa kuri peage.

Dore muri make uko byagenze 

Hari mu mwaka w’ 2015, mu kwezi kwa karindwi, ubwo narimo ntaha iwanjye n’amaguru kuko ubusanzwe nari ntuye mu Kiyovu cy’abakene ngakorera mu mujyi rwagati. Birumvikana ko gutaha n’amaguru nta gitangaza kirimo kuko nakoreshaga iminota  itarenga cumi n’itanu. Ubwo nari ngeze kuri peage naje kureba uburyo ziriya nyubako ebyiri zisa neza numva ntatambuka ntafashe amafoto yazo. Nibwo nakuye telephone yanjye mu mufuka, ndahagarara ntangira kuzifotora kugira ngo nintaha iwacu mu cyaro nzereke abaturage b’iwacu ibyiza bitatse Kigali. Ubwo nari maze gufotora amafoto nk’atanu numvise umuntu anturutse inyuma, ankora mu ijosi. Niko kumbwira ati : “urinde, uri uwahe urimo gufotora ibiki?” Naramusubije nti ndi gufotora ziriya etages. Nta kindi yahise akura mu mufuka ikarita ambwira ko ashinzwe umutekano. Nibwo natangiye kugira ubwoba, maze mu kanya nk’ako guhumbya mbona imodoka ya land cruiser ifite ibirahure byijimye iparitse imbere yanjye. Havuyemo  abasore babiri bantunga imbunda bati injira mu modoka vuba. N’ubwoba bwinshi nahise ninjira, imodoka barayatsa baragenda. Gusa ibyo babikoze bamaze kunyaka telephone. 

Banyinjije mu rupangu ku buryo umuntu urimo imbere adashobora kureba hanze kugira ngo atamenya icyerekezo arimo. Banyinjije mu kumba gatoya cyane karimo ibisongo impande n’impande ku buryo winyagambuye byahita bikubaga. Narayemo ijoro ryose habaye nk’ejo  barankingurira ndasohoka gusa nari niyanduje kuko nabuze aho nihagarika nkabyirangirizaho.

Bwarakeye banyereka aho nkarabira, maze gukaraba bampa igishati n’igipantalon bishaje  maze banyinjiza mu. kandi kazu. Aha nasanzemo umugabo wambaye civile atangira kumpata ibibazo. Yatangiye ambaza aho navukiye, ubwoko, imyaka n’amashuri nize. Maze gusubiza ibyi byose yambajije icyo nari buzakoreshe ayo mafoto. Namusubije ko nta kindi nari ngambiriye uretse kuyatunga kuko nabonaga ayo amazu ari meza. Yanze kunyumva ahubwo ancira mu maso ambwira ko nintavugisha ukuri ndibupfe. Namuhakaniye nkomeje ko nta kindi cyera cyirabura nari ngendereye. Niko guhita ahamagara umupolisi wari hanze amugezeho aramubwira ngo nanjyane muri cya kizu kinini.

Iki kizu nzarinda mpfa ntacyibagiwe

Ngeze muri icyo kizu nabwo nafungiwe ahantu ha njyenyine, ariko icyampumurije ni uko iyo bakinguraga ngo tujye kwihagarika nahuraga n’abandi kuko ubwiherero bwari rusange bityo muri iyo minota ibiri twabaga twahawe tukagerageza kwibwirana ndetse tukanahumurizanya mbere y’uko dutandukana. Ubwo buzima nabumazemo imyaka ibiri yose mbona ibyo kurya rimwe ku munsi nabwo ari ibigori birimo amabuye. 

 Bamwe mubo twari dufunganywe nibo bantabarije bamaze gufungurwa

Kubera ko nari naribwiye bamwe mubo twari dufunganywe, hari abatashye bajya aho nabaga mu Kiyovu batanga amakuru bityo inshuti n’abavandimwe batangira gukurikirana ibya njye.

Mushiki wanjye yaratinyutse atura ikibazo ubuyobozi bukuru bwa polisi, maze bumubeshya ko nkurikiranweho gukorana n’abashaka kwigomeka ku butegetsi barangajwe imbere n’umuryango wa Rwigara Assinapolli ndetse banangerekaho ko bansanganye amafoto y’inzu ye yari iri hafi gusenywa. Iyi nayo yari kuri peage ahagana ruguru kandi koko nafunguwe yaramaze gusenywa.

Igitondo cy’umugisha aho umuseke watamuruye intimba ku mutima!

Sinzabyibagirwa hari ku wa gatatu nka saa mbili za mu gitondo. Umupolisi yarampamagaye anjyana ahantu baranyogosha bampa imyenda mishya (naje kumenya ko bayaka abazunguzayi) maze kwambara barangaburira. Hanyuma bambwira ko mfunguwe, ariko bantegeka gucecekeka. Nibwo umu inspector yakoraga mu mufuka ampa ibihumbi ijana by’amanyarwanda maze banyinjiza mu modoka ya carina. Bahise bantwara bangeza aho mushiki wanjye yari acumbitse ku Kimironko. Gusa nawe yari yaramaze kwihanangirizwa ngo aceceke atazabijyana mu itangazamakuru. 

Natangiye ubuzima bushya kuko aho nakoraga bari baransimbuje undi. Gusa ntibyanyoroheye kuko nari mfite ibikomere by’umuburi n’iby’umutima. Nagize amahirwe mbona umuzungu ampa akazi ndetse hashize amezi make anyimurira muri Kenya. Ubu nariyubatse ndetse niteguye gufatanya n’abandi banyarwanda guhirika iriya ngoma iyobowe na barukarabankaba.

Ntabwo nasoza ntashimiye ubuyobozi bwa The Rwandan ku ruhare rwa bo mugusana imitima isobetse amaganya ya bene Kanyarwanda.

Murakoze murakaramira mu rwababyaye.

DIVIN NGIRUWONSANGA

Mombasa-Kenya