Nairobi:Abantu byibura 59 bamaze kugwa mu gitero cyahagabwe

Abantu bitwaje intwaro bambaye ibintu bibahisha mu maso barashe abakiriya n’abakozi b’inzu ikorerwamo ubucuruzi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeli 2013 n’ubu twandika iyi nyandikobiracyakomeza, ku buryo bivugwa ko abarenga 59 bamaze kwitaba Imana, abandi 175 bagakomereka ndetse hari n’abafashweho ingwate.

Icyari kigamijwe n’abagabye icyo gitero ntabwo kiramenyakana neza. Ibitangazamakuru byo muri Kenya bimwe bivuga ko ari ibisambo byitwaje intwaro byari bije kwiba, abandi bakavuga ko ari abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Umuryango utabara imbabare (croix rouge) wa Kenya mu ijwi ry’umukuru wawo wari aho uko kurasa kwaberaga watangaje ko abantu byibura 59 bitabye Imana abandi bagera kuri 175 bagakomereka.

Abashinzwe umutekano bashoboye kwinjira muri iyo nzu y’ubucuruzi  bagenda binjira muri buri duka bagenda bakuramo abantu bihishemo bagerageza no kwirukana muri iyo nzu abateye bitwaje intwaro bivugwa ko bambaye imyenda yirabura n’ibintu bihisha amasura yabo.

Ababyiboneye n’amaso yabo bavuga ko abo bantu bitwaje intwaro bafasheho bugwate abantu abamaze kumenyekana ni abagera kuri barindwi nk’uko byatangajwe n’umupolisi wa Kenya wari mu batabaye.

Ahagana mu ma saa kenda y’amanywa rwari rucyambikanye muri iyo nzu y’amagorofa ane, bivugwa ko yari yuzuye abantu bari baje guhaha barimo abagore n’abana, ngo muri ayo masaha hari hakiri abantu bihishe muri iyo nzu babuze uko basohoka.

Hari amakuru avuga ko abo bateye bavugaga ururimi rutari igiswahiri rushobora kuba ari icyarabu cyangwa igisomali ndetse ngo bishe bamwe mu bari muri iyo nzu nta mbabazi.

Hanze y’iyo nzu hagaragaraga imodoka nyinshi zangijwe n’amasasu ba nyirazo bataye bakiruka, abari hafi y’iyo nzu bagendaga bikurura hasi kubera gutinya amasasu.

Iyo nzu y’ubucuruzi yitwa “Westgate Mall” ubundi ikunze guhahirwamo n’abanyakenya b’abakire ndetse n’abanyamahanga, yafunguye imiryango mu 2007, ikaba irimo za restaurants, utubari, za banki, iduka rinini n’aho berekanira sinema hakunda gukurura abantu benshi buri munsi.

Ubu riravugwa ko kuri iki cyumweru abasirikare kabuhariwe b’ingabo za Isiraheli bageze muri Kenya ubu bakaba barimo kugerageza kwinjira muri iyo nzu.

Ubwanditsi

The Rwandan

1 COMMENT

Comments are closed.