Najyaga cyane muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kunkopa nkishyura nyuma: Brig Gen Rusagara

Ubwo hasubukurwaga urubanza ruregwamo Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois, ku ifungwa n’ifungurwa, Ubushinjacyaha bwagaragaje amwe mu magambo yavuzwe ku cyaha Rusagara na Byabagamba bashinjwa cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari akabari Brig Gen Rusagara yari yaragize nk’ibiro bye kitwa Tennis Club kari I Nyarutarama, aho ngo niho yategeraga bamwe mu basirikari bakomeye nk’abajenerali, abakoloneli n’abandi, akabinjizamo amatwara mabi no kubabwira amagambo mabi asebya Leta.

Amwe mu magambo Brig Gen Rusagara ashinjwa harimo ngo n’ayo yabwiye abasirikari nka Capt David Kabuye, Giles Rutaremara n’abandi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari aho Rusagara yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe gisirikare (Rwanda is a Police state). Hari n’ahandi ngo yavuze ko RNC ikomeye, akavuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu, akanavuga ko bimurangiranye.

Andi magambo akomeye ashinjwa kuvuga harimo aho yavuze ko Perezida Kagame ari umubeshyi, ngo yabeshye abanyarwanda ubwo amahanga ayari amaze guhagarika inkunga, agashyiraho AGACIRO Development Fund ngo afatire imishahara y’abanyarwanda. Rusagara yanakanguriye abantu kumva Radiyo ya RNC kandi abizi ko uwo mutwe urwanya Leta y’U Rwanda.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko yigeze gukangurira abantu kujya bavugisha Kayumba na Karegeya bashinze RNC.

Uwunganira Brig Gen Rusagara yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze Atari byo ,kuko ngo nta hantu hagaragara Rusagara yakoresheje inama ngo avuge ayo magambo, maze bikitwa ko yangishije rubanda ubuyobozi. Ngo nta n’inyandiko n’imwe cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose bagaragaje Rusagara yakoresheje yangisha rubanda ubuyobozi. Kuri icyo cyaha asaba ko arekurwa by’agateganyo kuko ibyaha aregwa bidasobanutse. Ikindi ngo Rusagara yajyaga muri Tennis Club kuko ariho bashoboraga kumukopa , akazishyura nyuma.

Col Tom Byabagamba wakunze kugaragaza ko atishimiye kuburana Abashinjacyaha bamuri inyuma, na we mu byaha aregwa harimo kwangisha rubanda ubuyobozi asebya Leta. Ubushinjacyaha bwavuze ko harimo aho yavuze ko abayobozi b’u Rwanda batagira imbabazi ku bana n’abagore , nk’aho badahangayikishijwe n’abo bayobora. Ayo magambo ngo akaba yarayakuye ku kinyamakuru kimwe gikorera kuri interineti kivuga nabi ubuyobozi. Col Tom kandi ashinjwa gushyigikira umutwe wa FDLR aho yavuze ko uwo mutwe nta kibazo uteye u Rwanda (uretse ko atari we wenyine wabivuze) kandi utazigera unagitera, ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko mu mvugo ya Tom yashakaga kuwushima kandi azi ububi bwawo nk’umuyobozi.

Tom yisobanuye avuga ko ayo magambo ntayo yavuze, kuko nta muntu , igihe n’aho yayavugiye ubushinjacyaha bwagaragaje. Ubushinjacyaha bwahise buvuga abantu Col Tom yandikiye ubutumwa bugufi bukubiyemo amagambo asebya Leta, ariko Tom avuga ko ntabyo yibuka. Uwunganira Tom Byabagamba yavuze ko amagambo umukiriya we ashinjwa Atari we wayanditse , ko ari ayo yakuye ku kinyamakuru , nacyo cyarayavanye mu gitabo cy’undi, kandi ngo mu mategeko nta wubazwa ibyakozwe n’abandi.

Col Tom Byabagamba na Brig Gen Frank Rusagara baregwa ibyaha birimo Ubufatanyacyaha mu gutunga no guhisha intwaro, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo uzasomwa tariki 30 Nzeli 2014.

Source: Makuruki.com