“Namaze gutera ishoti” ishyirwaho ry’urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana

Evode Uwizeyimana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko avuga ko atazigera ategura itegeko rishyiraho urwego rushinzwe kurwanya iyicarubozo.

Uwizeyimana Evode yabirahiriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu mu minsi ishize.

Komisiyo yarimo yumva ibisobanuro bye ku mushinga w’itegeko rigena ibyaha b’ibihano. Evode yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego zitandukanye zigamije kurengera uburenganzira bwa muntu, gushyiraho urundi rwego ngo byaba ari ugushaka guhangira abantu akazi.

Yagize ati “Icyo kintu muzaba mureba nikigera muri komisiyo iwanyu aha ngaha. Dufite Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu. Iryo tegeko ryayo turarifite n’icyo kintu cyatunaniye kugishyiramo. Ntibadusobanurira icyo kintu kindi bashaka kurema twe turavuga ngo dufite Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ifite mu nshingano ibi n’ibi.

Harimo kuba bizatwara ingengo y’imari, kereka niba ari ‘job creation’ (kwihangira akazi). Nababwiye ko ntazigera mbiha umugisha n’iryo tegeko ntazaribazanira ririmo icyo kintu. N’abo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu babe babyumva hakiri kare, rwose.”

Imvano y’iki kibazo ni umunyamategeko wo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Ngabonziza Theophile, wari muri ibyo biganiro, wavuze ko hagakwiye gushyirwaho itegeko ryihariye ku cyaha cy’iyicarubozo na cyane ko hazajyaho urwego ruzaba rushyinzwe kugenzura ibyo byaha, aho ngo ruzajya rusura aho abafungwa bafungiye ndetse n’ahandi.

Yagaragaje ko hari amasezerano mpuzamahanga adahatirwa yo muri 2002 yo kurwanya iyicarubozo u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya ko urwo rwego rwajyaho, anasobanura ko imyiteguro yo kurushyiraho igenda neza.

Yagize ati “Amasezerano y’inyongera adahatirwa yo mu mwaka wa 2002 u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya ko ibihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano bigomba gushyiraho urwego rugomba kugenzura iyubahirizwa ry’ayo masezerano kandi rufite n’ububasha bwo gusuzuma ahantu hose hafungiye abantu cyangwa ahandi aho ari ho hose hakekwa iyicarubozo. Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu hanifujwe ko kubera urwo rwego ruzajyaho, ngira ngo gushyiraho urwo rwego bigeze ahantu hashimishije, ngira ngo itegeko rizaza aha ngaha muzabireba, ku bw’ibyo ngibyo, hanifuwe ko hajyaho itegeko ry’iyicarubozo ukwaryo…”

Minisitiri Evode yabaye nk’utera utwatsi iki cyifuzo avuga ko hari Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu bikaba biri mu nshingano zabyo kureba ko bwubahirizwa, ashimangira ko niba hari aho inshingano zayo zitagera hazavugururwa itegeko riyishyiraho aho gushyiraho urwego rushya.

Yagize ati “Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu niba bashaka ko tuvugurura itegeko riyigenga tukagura manda yayo tuzabishyiramo ariko kuvuga ngo tugiye kurema ikindi kintu, icyo kintu bazana ni ikintu bavuga ngo kizaba gishinzwe ngo kureba ibikorwa by’iyicarubozo, ngo kureba ibikorwa ry’izimira ry’abantu […] Nonese musanzwe mukora iki? Niba ibyo bintu bitari mu nshingano zanyu nka komisiyo, ntabwo ari cyo natekereje kuganira uyu munsi ariko mu itegeko rihari narangije kubitera ishoti. Bazabinyuze ahandi. Ariko ikigaragara dushobora gufata itegeko tukagura manda ya komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kuko ifite ishingano yo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.”

Yatanze urugero rw’inzego za Leta zashyizweho hirindwa ko byazajya bitanga raporo zabyo z’ibikorwa muri za minisiteri, ahubwo zikabitanga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu no mu Nteko Ishinga Amategeko. Ngo byari bigamije kwirinda ko ba minisitiri bazajya bivanga mu mikorere yabyo.

Uretse Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Minisitiri Evode yatanze izindi ngero nka Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Urwego rushyizwe kureba iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside n’ibindi.

Mu minsi ishize itsinda ry’impuguke z’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu zaje mu Rwanda zigamije kugenzura ibikorwa by’iyicarubozo rikunze kuvugwa. Gusa iki gikorwa nticyageze ku musozo kuko izo mpuguke zahise zisubirira i Geneve mu Busuwisi, ziza gutangaza ko Leta y’u Rwanda yabashyizeho amananiza yo kugera ahafungirwa abantu ndetse no kuba nta bwisanzure zari zifite mu kuganiriza abatangabuhamya.

Bidateye kabiri Guverinoma yahise itangaza ko ibyo izo mpuguke zavuze atari byo, aho ngo yazifashije mu buryo bushoboka bwose.

Guhagarika uru ruzinduko kw’izi mpuguke byanaje nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isabye Guverinoma ko igomba kureba amasezerano yagiranye n’Umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch.

Ni nyuma y’aho muri Nyakanga 2017, uyu muryango usohoye icyegeranyo kivuga ko mu Rwanda abajura bicwa.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu na yo yahise ikora ubushakashatsi, ivuga ko ibyo “HRW” yavuze ari ibinyoma kuko ngo hari abantu yavuze ko bishwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda kandi bakiriho.

Human Rights Watch yakunze gusohora raporo ishinja Leta y’u Rwanda kuniga ubwisanzure bwa politiki n’ubwitangazamakuru, ubushize yavuze ko igisirikari gikorera iyicarubozo abakekwaho ibyaha kugira ngo babyemere banatange andi makuru akenewe.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko uyu muryango ukora raporo zidashingiye ku kuri, rugasaba abasoma raporo zabo kudatwarwa n’amarangamutima y’abazandika kuko ngo nta cyiza barwifuriza.

Source: izuba Rirashe