Ndagisha inama: Gukorera abantu iyicarubozo bigiye kunsenyera

Mwiriwe kandi muraho basomyi ba The Rwandan? Munyemerere mbagishe inama kuko umutima wanjye uraremerewe. Ndabizi ko abenshi muri bubabazwe n’akazi nkora. Gusa, gatumye mfata umwanya wo kubatura ibibazo kanteye.

Dore uko ikibazo giteye

Nitwa Coporal Mugwiza Prosper ( izina ryahinduwe), maze imyaka ibiri nkora muri imwe mu nzu zikorerwamo iyica rubozo ku bantu baba bafashwe babangamiye leta y’u Rwanda aho tubakorera ibikorwa bibabaza imibiri ya bo kugira ngo tubakuremo amakuru nk’uko tuba twabitegetswe n’abadukuriye.

Ibyo bikorwa ni ibihe ?

Mu by’ukuri abantu bakorerwa ibitandukanye bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho. niyo mpamvu nshaka kwibanda kubyanjye nazabona akanya nkababwira n’ibindi.

Gushyira ubugabo ku mashanyarazi

Iki gikorwa kirababaza cyane k’uburyo ugikorerwe avuga ibyo wamubajije n’ibyo utamubajije. Aha rero hari igihe tubikora twamupfutse mu maso kugira ngo atatubona amasura, ariko hari n’igihe tubikora areba ahubwo twe twambaye ibidashobora gutuma atumenya.

Kujomba kirida (cure dents) ku mabya

Iki gikorwa nacyo ntaho gitaniye n’icya mbere, kuko umugabo udatangiye aho amakuru ntayo aba afite.

Aha tubanza kuyazirika ku buryo yirega cyane hanyuma tugatangira kujombagura gahoro gahoro ku buryo uwo tubikorera avuga n’akari imurori. Ibi byose n’ibindi byinshi ntavuze bituma abo tubikorera bahahamuka ku buryo bavuza induru (iyo bapfukuwe umunwa ) bahinda umushitsi, bakinyarira cyangwa bakinera n’ibindi byinshi bigaragaza ko umuntu ari kubabara by’intangarugero.

Muti njyewe mfite kibazo ki kandi ibyo nkora mbihemberwa amafaranga y’umurengera ?

N’ubwo  ibyo nkora mbihemberwa kandi nkaba narakuyemo umugore n’inzu, nta mahoro y’umutima n’ay’ umubiri mfite. Iyo ngeze mu rugo ngasubiza amaso mu byo niriwemo, mpita nzinga umunya (kurakara) bityo bigatuma abana ndetse n’umugore batanyisanzuraho.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko n’iyo tugeze mu buriri ndara nshikagurika ndi kurota amajwi y’izo nzirakarengane ziboroga. Noneho ikibazo gisumba ibi byose ni uko iyo dutangiye gutera akabariro ngatekereza ibyo nkora igitsina gihita kibura umurego maze madamu wanjye akimyoza kakahava! Si ibyo gusa kuko ibi byose byatumye ahinduka ku buryo asigaye anansuzugura.

Inama ngisha ni iyi ?

Ko bagenzi banjye bagerageje kureka kariya kazi bose byarangiye bishwe abandi bagafungirwa ahatazwi nzakore iki ko bimaze kundambira? Nonese ko nimpunga nkajya inyuma y’igihugu  naho bazansangayo nk’uko babikoreye abandi ubwo nzaguma muri aka gahinda kugeza ryari? Hanyuma se nzerure mbwize umugore ukuri ko nkora akazi ko kwica abantu wenda yazanyumva? Mungire inama kuko ndababaye.

Murakoze!

3 COMMENTS

  1. muvandimwe njye nkugire inama, umugore ntabwo wabimubwira kuko birenze ukwemera, kumenya ibyo ukora byamuhahamura, niba abona amabi iyi leta ikora mujya mubivugaho, wamuteguza mugashaka uko mucaho. ariko niba atabyumva, we abona Kagame nk’Imana ye, ubwo nta kundi washaka uburyo ucaho, kuko nta kindi gishoboka!naho ubundi nugumaho urabizi ko amaherezo n’ubundi uzicwa n’ubwo waguma kumukorera wica, ibyiza wacaho ukagerageza andi mahirwe ukanabona uko uzashyira hanze amabi y’iyi leta, ahenshi wajya wakakirwa, niyo washaka embassy y’igihugu gikomeye ukabereka ibimenyetso by’akazi ushinzwe ukavuga ko ukeneye ko bagufasha guhunda, byakunda. Uri umutangabuhamya ukomeye!

    • Kuri Cpl Prosper Mugwiza ,
      U Rwanda rwagushije ishyano (kuva 1990 kugeza magingo aya), umunsi abenshi mu bana b’u Rwanda bashorwa mu bwicanyi n’ubugome bw’indenga kamere n’agahomamunwa ! Barimbagura inzirakarengane z’abanyarwanda b’ingeri zose, babahora ubusa ! Bamwe bazira ubwenge bwabo n’ubumenyi, abandi bazira imitungo yabo, amasambu yabo, ubuziranenge bwabo, ubumuntu bwabo, etc… Kuko izo nyangabirama zuzuye amaraso mu maso no ku ntoki zabo, abesnhi muribo n’inkandagirabitabo, abaswa, abashenzi, abajura, abahotozi, abatindi nyakujya, abahanya (ureke bamwe bica rubozo,babanshyira mubyo badukanye ngo n’ubudehe…) ! Mana y’i Rwanda uzadukize abo “bavantara” maze tuzibare inkuru ! Hahirwa abazaba bakiriho bazabona iherezo ribi ry’iyi ngoma mpotozi !
      Kuki bamaze abanyarwanda : kubera ko ubuswa bwabo n’ubuhanya butari gutuma “bikamira n’ay’imbwa” kubera bari abatindi mu mutwe no muri roho yabo-kamere !
      Reka ngaruke kuri Prosper yagishije inama : Niko sha : wowe rero ubabajwe ngo n’uko “utagishobora gutera akabariro” wa mwicanyi we nawe ! Nta soni ufite uri gushaka “umpuhwe mubo umaze guhekura” wo gatsindwa n’Imana we ! Yewe Rwanda uhetse amahano menshi, n’ukujya ku mavi ngo byibuze nyuma y’imyaka igihumbi uzabashe Rwanda gusibirana ubumuntu wambuwe n,abicanyi bawe bonse ibere ryawe !
      Prosper rero shahu, ufite ibyago n’uko nta mutima ufite ! Ahubwo uwo mugore wawe n’abana bawe, nibayabangire ingata kuko nibo “urariye kwica, kubera amaraso umaze kunywa ni menshi” ! Ariko nkunze ko bizarangira nawe “wivuganywe na shobuja” kubera amaraso arasama ! Iyo mivumo ntaho ufite uzayihungira, hamwe n,abo bicanyi bose musangiye umwuga mubisha ! “It is a matter of time” !
      Ubwo bwicanyi bazanywe mu Rwa Gasabo n’abo bavantara, none rukaba rusigwa abana b’u Rwanda bose, mumenye ko Imana itarenganya kandi izabahana by’intangarugero mwa bajura mwe b’abahanya, mureke abo mubeshyera ! nta soni urashinyagurira abantu ngo “nibakugire inama” ! Urakabur’inka !
      Imana ihe umugisha abo bose badafite amaraso ku ntoki zabo.

  2. Niba ibyo uvuga ari ukuri, birumvikana ko ubabajwe cyane n’urugo rwawe kurusha inzira akarengane wicisha urubozo!! Ese utaragira ikibazo murugo wumvagaumerewe ute? Gusa abahanga mu buzima bwo mu mutwe bemeza ko umuntu wese wica umuntu cg ababaza umuntu kuburyo ndengakamere abigambiriye, nawe aba amaze gupfa mumutwe. Nubwo uvuga ko urambiwe n’ako kazi n’inkurikiza mu buzima bwawe (flashback), ariko ntabwo bigaragara cg byumvikana ko ubabajwe kandi wicuza ibyo ukora. Hagarika utaramara abantu, kandi gutangira kugisha inama nibyo bizatuma ukira. Amahirwe menshi.

Comments are closed.