NDAMIRA Episode 1

Jean de Dieu Ndamira

Yandistwe na Ndamira Jean de Dieu

Nifuje kubaganiriza muri iyi minsi ku muntu witwa NDAMIRA JEAN DE DIEU. Abenshi bajya bakunda kumbaza uwo ndi we ndetse bakagerageza kugenekereza bashakisha, hari uwigeze kumbwira ko yari azi ko ndi umunyamakakuru, abo bose rero bafite amatsiko kuri jye ngiye kuyabamara mu nkuru nabateguriye yitwa NDAMIRA. Iyi nkuru mpisemo gutangira kuyibagezaho uyu munsi wo ku italiki ya 17/12/2017 kuko ari italiki inyibutsa byinshi. Ku italiki nk’iyi mu myaka 25 ishize ni ukuvuga taliki ya 17/12/1992 nafashe icyemezo gikakaye cyatumye ubuzima bwanjye mbuha uwundi murongo. Ni inkuru nivuga ku buzima bwanjye kuva mu bwana kugeza uyu munsi nandika iyi nkuru.

Ntimuzatangazwe no kubona muzasanga muri iyi nkuru abantu muziranye, mubana se, mwiganye cyangwa mwaturanye, yewe mushobora no kwisangamo cyangwa abavandimwe banyu ba hafi. Ni inkuru ishingiye ku mateka yanjye y’ukuri.

NDAMIRA: Episode 1

Hari mu gitondo cyo ku wa kane taliki ya 17/12/1992, nibwo nafashe icyemezo ndakuka cyo kuva mu rugo iwacu, urugo nakuriyemo, urugo naherewemo uburere bw’ibanze nk’undi mwana wese wavukiye agakurira mu muryango, urugo nagiriyemo ibihe byiza bishoboka, urugo kandi nababariyemo nkanahangayikiramo bihagije. Nari mfite imyaka yegera kuba 17 nari umusore w’ingimbi. Ni umugambi nari maranye iminsi.

Iwacu mu rugo twari mu miryango nakwita ko ikize ukurikije uko ubuzima bw’icyo gihe bwari bwifashe, bivuze ngo narerewe mu kuri mu muryango ukomeye. Papa yari amaze umwaka urenga yitabye Imana yari yarabaye umuyobozi ukomeye mu gihe cyo ku buyobozi bwa Kayibanda ndetse na Habyarimana, namenye ubwenge ari Sous-Préfet mu cyahoze kitwa Sous-Préfecture Kiyumba, muri Gitarama.

Nari mfite Mukuru wanjye umwe wize mu Bushinwa wakoraga muri UTEXRWA, nari mfite bashiki banjye babiri, gusa umwe yari yaritabye Imana, yakoraga muri PETRORWANDA yari yararongowe n’umugabo w’umucuruzi ukomeye ndetse uwo mugabo yaje kuba na Data wo muri batisimu (parrain wanjye), mushiki wanjye wundi yari umwarimukazi, umugabo we nawe ntabwo yari yoroshye yari umuganga w’amatungo wabyigiye i Dakar muri Sénégal, ntabwo twari umuryango woroshye rero.

Ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo nibwo nabyutse, nkaraba mu maso ndambara, mfata urugendo. Mbere yo kugenda ariko nabanje kuzenguruka mu rugo, nanyuze haruguru y’inzu nararagamo ndunguruka mu kiraro cy’inka, nitegereza inka nakundaga cyane Gitare, naciye inyuma mu gikari ndeba ibiti by’umwembe n’avoka byari bihari, nca munsi y’inzu nitegereza bwa nyuma aho twororeraga inzuki, ndakomeza ngera imbere y’inzu y’ababyeyi ndagaruka mfata utwangushye ndasohoka. Naciye mu irembo ryo mu gikari nangaga guca ku irembo rikuru kugirango ntagira uwo nkangura mfunguye urugi rw’amabati twafungishaga igipangu.

Mu by’ukuri nari mfite agahinda kenshi ku mutima, amarira yambungaga mu maso, ariko nta yandi mahitamo nari mfite nagombaga kugenda, ni umwanzuro nari nafashe kandi sinagombaga gusubira inyuma. Mu by’ukuri nari ndambiwe, nari ndambiwe guhohoterwa nzira ubusa, nari ndambiwe kwitwa ikintu kandi ndi umuntu, nari ndambiwe kwitwa amazina mabi ashoboka yose umuntu yakwita uwo yanga agamije kumusenya kumusesereza no kumucisha bugufi.

Ubuzima bwanjye nta gaciro na gake bwari bufite, umukozi wo mu rugo wifuzaga kunkubita yabikoraga ntacyo yikanga ko yahanwa cyangwa akihanangirizwa. Umukozi wabaga yakoze amakosa nko kumena isahane cyangwa kugira ikindi kintu yangiza, yarankubitaga kugirango ikosa yakoze ryibagirane cyangwa ryoroshywe. Muri make ntabwo nari umuntu ahubwo nari ikintu, nta gaciro na gato nari mfite mu maso y’abo twabanaga bose.

Abana twiganye amashuri abanza (primaire) bakagira amahirwe yo gukomeza, bari bageze mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye, jyewe nari nararangije umwaka wa mbere gusa sinabasha gukomeza. Ntabwo ari uko nari natsinzwe cyangwa banyirukanye nta n’ubwo bwari ubushobozi bwari bwabuze. Igihe cyari kigeze kuri jye ko ngomba guhindura ikerekezo cy’ubuzima.

Nasohotse mu gipangu nzamuka umuhanda wose, iwacu twari dutuye i Kigali muri komini ya Kicukiro, Segiteri ya Kimisange, umusozi twari dutuyeho witwaga Nyarurama, munsi yo ku I Rebero.

Nakomeje kuzamuka nca haruguru y’umuturanyi Nyakwigendera Zigirumugabe, nkomeza ngera aho twitaga ku ikorosi twakundaga gukinira umupira turi abana, aho ku ikorosi narahagaze nsubiza amaso inyuma nitegereza mu rugo aho mvuye, mu by’ukuri nifuzaga ko hari uwankurikira akambuza kugenda ariko kandi undi mutima ukampatira gukomeza urugendo. Narakomeje, nari nambaye ipantaro ya karokaro irimo amabara y’icyatsi n’umukara, nta nkweto nari nambaye, sinibuka neza uko agapira nari nambaye hejuru kasaga, nari mfite ishashi y’umukara yari irimo utundi twenda twanjye.

Nageze ku ikorosi nkata nerekeza kwa mwarimu, uyu mugabo ubusanzwe yitwaga KAMANUTSI Nicodème yari umuturanyi akaba umwarimu w’abadivantisite, yari umukire ukomeye ku musozi, yari afite abana twiganaga hakabamo uwo twakundanaga cyane witwaga NUNYANEZA Jean de Dieu twitaga Birarya, nageze ku muharuro iwe nta muntu urabyuka narungurutse mu gipangu ngo ndebe ko nabona Birarya mucuti wanjye ariko sinamubona, nifuzaga kumusezeraho. Nakomereje haruguru y’igipangu nkomeza nerekezaga aho twitaga mu Bitega. Aha mu Bitega nahatinze akanya gato, ndeba bwa nyuma ahantu nakundaga kuragirira inka, nahagaze hejuru y’urutare twitaga isenga y’ikinyogote nsubiza amaso inyuma aho naturutse ngo ndebe ko nta muntu wo kwa mwarimu nabona ngo mutume kuri Birarya, ariko hari hakiri kare cyane.

Ubwo nakomeje kuzamuka ngera aho twitaga kuri kariyeri hari ku muhanda uva i Gikondo werekeza ku I Rebero hejuru, ubwo nta kindi cyari gisigaye isha yari yamaze kwambuka akamabaye nahise nkomeza umuhanda werekeza I Gikondo.

Nari ngiye he? Gukora iki? Byangendekeye gute? Mbere yo gukomeza urwo rugendo ariko, reka dusubire inyuma gato mu myaka ya za 1970 na….……

Biracyaza…..

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10