Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Umuzamu akimara kumbwira ayo magambo, narikanze ariko nihagararaho. Nkurikije uko umwuka wari umeze, cyane cyane nibutse ibyakurikiye urupfu rwa Bucyana Martin numvaga rwose ko imbere hagiye kuba ibintu bibi. Nibutse ibyo abakozi twakoranaga ikiraka bavuze, ndongera nibuka iby’ibinyoni byahise umushyitsi akatubwira ko ari bya gasurantambara ubwoba burushaho kundenga.

Nafunze idirishya ndambara ndasohoka, nzamuka aho aba GD bari bicaye, mbageze imbere barambwira ngo sha ibyo wahanuye birabaye pe. Mbere yaho gato nari narigeze kubaza turi mu kiganiro nti ariko perezida na ministre w’intebe baramutse bapfuye byagenda gute? Nibyo rero abo ba GD banyibutsaga. Ubwo naragiye turicarana, hashize akanya na famile ya Agatha barabyuka, na ba basirikare bandi bari bacumbitse aho bose barabyuka baraza duhagarara hanze dukomeza kwitegereza ibyari bitangiye kuba mu mujyi amasasu atangiye kuvuga ari menshi.

Ntabwo bwatinze gucya, nko mu ma saa kumi n’ebyiri, uwari konseye ya secteur Kimisange witwaga GAKURU Théoneste, yageze aho rwose ubona ko afite impungenge maze aratubwira ati nimungire inama ko abaturage banyicanye umuntu mbigenze nte. Ubwo twese twarikanze, maze Lieutenant Mutabazi kuko ari we wari mukuru mu bari aho bose, aramubwira ati jya kwiyicarira mu rugo utegereze amabwiriza kuko natwe ubu ntacyo twagufasha, ntituzi iyo biri kujya. Ubwo uwo mukonseye yahise yongera aragenda.

Twakomeje guhagarara aho hanze dore ko twari twanakinguye ku irembo twese ariho duhagaze. Bigeze mu ma saa mbiri nibwo twumvise amasasu menshi avugira hafi yacu, mu gihe tukibaza ibibaye tubona umugabo w’umuturanyi witwaga KIWARESE aje yiruka aba ageze mu rugo arakomeza no mu nzu ajya kwihisha. Mu gihe twari kwibaza ibibaye tubona umugabo witwaga NGOMAMBIRIGI wari umupolisi niwe warumwirukankanye n’imbunda.

Yageze aho aba GD bamutegeka guhita asubira inyuma. Muri make ubwicanyi bwari bwatangiye tutazi ibyo ari byo.

Uwo mupolisi amaze gusubira inyuma KIWARESE yadusobanuriye ko uwo mupolisi yari agiye kurasa umugore we noneho akamutabara akamukubita umutego noneho agahita yiruka. Ubwo ntabwo yatinze aho kuko yahise asimbuka urugo rw’imiyenzi rwari hepfo ahita ahinguka mu muhanda amanukira mu gishanga cya Rwampala, yambukira munsi ya CFS, ikigo cy’aba SCOUT cyo mu Biryogo.

Ibintu byari byatangiye kuba bibi ku buryo abaturanyi benshi bo mu bwoko bw’abatutsi bari batangiye guhungira aho mu rugo kwa Agatha. Nko mu ma saa tanu ku irembo haciye umukobwa w’inzobe cyane wirukaga yambaye ikanzu yo kurarana acyenyeye igitenge, noneho aba GD baramuhagarika baramubaza bati urajya he? Abasubiza ko iwabo haraye hatewe bakabica bose akaba ari wabashije gucika, aba GD bahise bamubwira bati ngwino mu rugo kuko nukomeza imbere ushobora kuhagwa. Uwo mukobwa witwaga Pélagie yahise aza mu rugo, atubwira ko iwabo ari i Butare ko aho yabaga hari muri famille, yahise ampa numero za telephone z’iwabo i Butare, njya kwa Lieutenant Mutabazi mutira telephone ndabahamagara mbamenyesha uko byagenze.

Umunsi wakomeje gukura ariko ibintu bigenda bihindura isura ku buryo tutakekaga, imuhira ari nako hakomeza guhungira abantu. Byageze ku mugoroba abo bantu turabasasira cyane ko byari mu gihe cy’ibiruhuko twabasasiye muri home z’abanyeshuli, turateka turasangira.

Bwaracyeye mu gitondo ibintu bikomeza kuzamba, dutangira kumva amakuru y’abaturanyi batangiye kwicwa, natwe mu rugo interahamwe zarazaga zikavugana n’abasirikare n’aba GD zigasubirayo, aba GD baturindaga baje gutahura ko hari umugambi mubisha wo kuza kutugabaho igitero, maze bagira Agatha inama y’uko twajya kurara kwa Lieutenant Mutabazi, kuko bibwiraga ko interahamwe zitatinyuka gutera urugo rw’umusirikare. Niko byagenze rero kuko niho twaraye buracya mu gitondo turabyuka kare tubona mu bantu baraye baje guhungira mu rugo harimo umugabo bari barashe isasu mu rutugu risohokera mu gatuza ariko ku bw’amahirwe ntiryagera ku mutima yari agihumeka. Yatubwiye ko bamurasiye ku irondo ari kumwe n’abandi bakamuvanamo hamwe n’abandi batutsi bakabica, ubwo nibwo twamenye n’urupfu rw’umugabo witwaga KABANDANA Twitaga Papa Thierry ko nawe bamwiciye ku irondo, tunamenye ko undi mugabo wari umupolisi witwaga Kayitani ari we wamurashe.

Ibintu byari byakomeye, Agatha ubwo yampaye imfunguzo zo kuri direction kuri ESA aho nigaga njyana n’umu GD umwe witwaga Jean Paul tuzana ibintu bike byari bifite agaciro birimo imiti kuko hariho projet yo gushyira ka dispensaire kuri ESA, imiti rero yari yarahageze, twaragiye kurayizana. Tugeze mu rugo tugarutse dusanga murumuna w’umugabo wa Agatha witwaga KAMANZI Alphonse wari umucamanza ukomeye yaje kumuhungisha n’abana bose. Yaje ari kumwe n’abapolisi 2, ubwo Agatha n’umuryango we bazinga utwangushye barahunga, bahungana n’abo bapolisi n’umu GD umwe witwaga Jean de Dieu. Ubwo ni jyewe wasigaye mu rugo n’abakozi n’uwo mu GD wundi twari twajyanye kuri ESA.

Ubwo mu gihe hariho iryo kubagahu ryo guhunga kwa Agatha, twagiye kubona tubona imodoka ya Hilux ifite idarapo rya croix rouge izamutse yiruka irimo umusirikare inyuma iduciyeho yiruka mu kanya gato iba iragarutse, yari itwawe na wa mugabo witwa KIWARESE wari waduhungiyeho mu gitondo cyo ku ya 7/04 umupolisi arimo kumwirukankana. Ubwo muri iyo modoka ye harimo umudamu we wa mupolisi yari yamurashe ikirenge. Harimo undi mudamu munini wari uryamye nabanje gukeka ko yitabye Imana ariko yari muzima. Uwo rero yari Helena umudamu w’umugabo witwaga MUZOLA Daniel uyu akaba yari umukongomani wageze mu Rwanda kera agashakana n’uwo munyarwandakazi ndetse ni nawe washinze ishuli ryitwa APAPE Gikondo. Ubwo Helena nuko yabashije gucika urupfu.

Mu gihe Agatha yahungaga hari interahamwe nyinshi, ariko zigira ubwoba bwo kugira icyo zumukoraho kuko yari afite ubwirinzi buhagije. Akimara kugenda rero muri za nterahamwe harimo abana 2 bari bariganye na wa mwana wabaga iwacu witwaga RUGEMA Frank, bahise banyegera barambwira bati uri hano kandi murumuna wawe bamwishe? Bari bazi ko tuva inda imwe. Ubwo nkimara kumva iyo nkuru nahise mbibwira wa mu GD twasigaranye, ahita amperekeza turazamuka, ariko tugeze hafi yo kwa BAYAVUGE, twumva induru ziravuga mu ntoki batangiye guhiga abatutsi, umu GD arambwira ati jyenda wowe reka njye kureba bariya bari mu rugo.

Mbere yo kugera kwa Bayavuge nari nanyuze kuri bariyeri yari iri ku irembo ryo kwa Helena wa mudamu wari wahunze, abantu bari bayiriho nari mbazi ntawagize icyo ambaza, ndakomeza ndazamuka mu ishyamba ryo kwa Sanani, ngera ku ga center kari aho mpasanga indi bariyeri noneho bamboneye kure, uwitwa Neretse wo kwa RUSUNIKA aba ahagurukanye umuhoro ariko angeze imbere aravuga ati ni Jean de Dieu wo kwa Munyangabe. Kuri iyo bariyeri abagabo bose bo mu gace niho bari bicaye, niho nasanze na Jean Marie arambwira ati genda urebe uko RUGEMA bamugize sha. Ubwo iyo bariyeri nayinyuzeho mpita nzamuka ngera mu rugo. Nubwo bwose urwo rugo nari nararugiriyemo ibihe bibi cyane, niyumvisemo ko ngomba kureba RUGEMA.

Narahageze ku bw’amahirwe nsanga aracyahumeka, mubaza uko byagenze ambwira ko ari interahamwe zabikoze, yambwiye ko bamwe mubamutemaguye harimo umuhungu witwaga KARUTA, uyu tukaba twari twariganye mu ishuli rimwe muri primaire. Ubwo yambwiraga gutyo n’ubundi ku irembo interahamwe zagendaga zinyuranamo zizamuka izindi zimanuka. Namusabye guceceka mwizeza ko ngiye gushaka uburyo namugeza kwa muganga.

Ntababeshye ntabwo nari nzi ko ari Genocide yarimo kuba, numvaga ari ibintu biri burangire vuba, ikindi kandi na ya modoka KIWARESE yari yazanye ntabwo yari iya croix rouge ahubwo wari umuvuno yakoresheje ngo abashe guhungisha umugore we. Mu mutwe wanjye nibwiraga ko ari imodoka ya croix rouge kandi nkizera ko izakomeza kuza gutabara izindi nkomere, niyo mpamvu nahise ngira igitekerezo cyo gutwara RUGEMA nkamugeza kwa Agatha, noneho ya modoka ya croix rouge yagaruka igahita imutabara. Ubwo nahise nsubira kwa Agatha nihuta menyesha Jean Paul uko bimeze, nawe arankundira aramfasha tujya mu baturanyi dutira ingobyi iyi ya kinyarwanda, kuko yari umu GD ntabwo bari kumwangira.

Namaze kubona ingobyi mba nyishyize ku mutwe ndazamuka njya kureba RUGEMA. Ngeze kwa NKOMATI Venant, aha hakaba iwabo wa MAHAME wakinaga muri Kiyovu kera, mpura n’umuhungu wabo witwa NTAKIRUTIMANA Dieudonné, twitaga Michou ambaza uko bimeze ndamusobanurira, uyu muhungu rero yari umu croix rouge, yahise ashyiramo akenda kariho umusaraba utukura tuba turazamutse, tugeze imbere twahuye n’undi musore witwaga Alphonse nawe w’umu croix rouge, basi ubwo ikipe iba iruzuye turagenda RUGEMA tumushyira mu ngobyi, turamuheka kuko haburaga umuntu umwe abantu twacagaho mu nzira baradufashaga, RUGEMA, ndamuzana mugeza kwa Agatha.

Bari bamukubise umuhoro mu musaya w’ibumoso, bamukubita undi ku gikanu, n’undi ku gitsi cy’ikirenge, ibisebe byari byatangiye kubora. Twagize amahirwe hari imiti twari twazanye tuyivanye kuri ESA, ariko Agatha mu guhunga ikubagahu ntabwo yari yansigiye imfunguzo z’inzu nini, ari naho iyo miti yose twari twayisize. Ubwo nahise njya kwa Lieutenant Mutabazi, nongera kumutira telephone mpamagara kwa KAMANZI aho Agatha yari yahungiye kuko numero zaho nari nzizi. Yaranyitabye mubwira umwuka uhari, musaba rwose ko yazaba aretse kugaruka ibintu bikabanza bikajya mu buryo. Mu kumubwira gutyo nuko na mbere iyo habaga habaye ibintu by’imvururu yakundaga guhungira kuri Saint Paul, nka nyuma y’iminsi ibiri akagaruka. Ubwo rero nk’umuntu wari wabashije gutembera, nari namaze kubona neza ko ishyamba atari ryeru musaba kuzaba aretse kugaruka mu rugo. Ubwo naboneyeho mubwira ko nta mfunguzo yansigiye kandi ko nkeneye ko RUGEMA avurwa. Ubwo yahise ambwira ko idirishya ryo muri cuisine atarifunze ariko ansaba kuzajya ninjira mu nzu ndi jyenyine cyangwa ndi kumwe n’umu GD nta wundi ureba kugirango batazatwiba.

Ubwo nahise manuka ikubagahu mbwira Jean Paul tujya kuri ka kadirishya, ndurira njya imbere nzana imiti ishoboka yose, amahirwe rero hari umuturanyi witwaga Paul, umugore we yitwaga Francoise yari umugangakazi, yahise atangira koza bya bisebe bya RUGEMA, ariko yari yangiritse cyane byasabaga ko byanze bikunze agezwa kwa muganga.

 

Biracyaza…….

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 13