NDAMIRA – Episode 13

Jean de Dieu NDAMIRA

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Francoise yagerageje uko shoboye yoza RUGEMA, ariko ibisebe byari bikomeye cyane, ubwo yatubwiye ko ikihutirwa ari ukumujyana kwa muganga. Yaramupfutse aranamwuhagira birangiye turamusasira araryama, ubwo mu rwego rwo gushimira Francoise namuhaye igisorori cy’umuceri, biramushimisha, ahita anambwira ko hari undi mudamu biciye umugabo witwa GIKUNDIRO Domina twitaga maman Thierry kandi akaba ntacyo afite aha abana. Uwo mudamu yambwiraga yari uwa KABANDANA bari biciye ku irondo, nari nsanzwe nzi umugabo we ariko we ntamuzi, nuko mbwira Francoise nti mubwire aze nawe tumuhe umuceri. Ntabwo yari kure kuko yari atuye haruguru y’urugo rwacu maze Francoise aramuhamagara, araza ncisha igisorori mu miyenzi yari yubatse urugo ndamuhereza icyo gihe yari atwite inda nkuru.

Uwo munsi wose twiriwe twibaza uko turibugeze Rugema kwa muganga biradushobera neza neza. Bwakeye tutarabona igisubizo, gusa mu gihe twibazaga uko turi bubigenze twabonye imodoka y’umukongomani twari duturanye imanutse kandi nta bantu benshi bari bayirimo, maze wa mu GD witwa Jean Paul aramuhagarika amusaba ko yadufasha kugeza RUGEMA kwa muganga. Umukongomani yaratwemereye ariko atubwira ko afite ikibazo cya lisansi y’imodoka ko afite ubwoba ko itaza kuzamuka ngo igere CHK, ubwo twibazaga uko ikibazo cya lisansi tugikemura, umwe muri ba bahungu bamfashije kuzana RUGEMA witwa Michou, yaje kudusura ngo arebe uko ameze asanga dufite icyo kibazo cya lisansi, ubwo yahise asubira iwabo atuzanira icupa rya lisansi, dushyira mu modoka y’uwo mukongomani, ubwo Rugema ajya mu modoka barajyenda na wa mu GD ajyamo arabaherekeza.

Ubwo bahise bagenda mba nsigaye mu rugo jyenyine n’umukozi na za mpunzi zari zarahungiye kwa Agatha, mu by’ukuli nta mutekano twari dusigaranye, kuko no kwa Lieutenant Mutabazi hari hasigaye umusilikare wamurindaga kuko we yari yaragiye, gusa mu kugenda yadusigiye ibintu by’ibiribwa yari afite mu nzu, ba ba GD bandi bari baraje mu rwego rw’umutekano nabo bari barasubiye mu kigo.

RUGEMA baramujyanye bamugeza kuri CHK, Jean Paul nawe ahita ajya kwa KAMANZI kuko ariho Agatha yari yahungiye kandi yaratuye neza neza mu marembo ya CHK. Jean Paul rero yahise akomeza akazi ko kurinda Agatha. Bahise bakomeza bajya i Kabgayi bahaba iminsi mikeya, ibintu bitangiye gukomera i Kabgayi, bahita bongera kumuhungisha bajya ku Gikongoro kuko ari ho papa wa Agatha yakomokaga. Barahageze abaturage baho bashaka kumwicana n’abana be ariko abo ba GD bombi bari bamurinze bamuhagararaho. Bahise bahindukira berekeza ku Kibuye, bahageze igihe abafaransa bari baraje muri Opération Turquoise, ubwo Agatha n’abana be bahise bahungira mu bafaransa, abo ba GD 2 bari babarinze bahita bakomeza n’izindi ngabo barahunga. Intambara irangiye ni Jean de Dieu gusa wagarutse aza no gusura kwa Agatha nta maherezo ya Jean Paul twigeze tumenya niba akiriho cyangwa yaritabye Imana ntacyo mbiziho.

Ubwo Rugema amaze kugezwa kwa muganga, natwe aho twari turi ubuzima bwarakomeje, mu ngorane nyinshi gusa dukomeza kubana n’izo mpunzi ariko hirya no hino abantu bakomezaga kwicwa. Wa mukobwa witwaga Pélagie yari afite mwene wabo twari duturanye witwaga GAHAMANYI, uyu akaba yari umukarateka akaba yaranigishaga karate urubyiruko. Mu bo yigishaga karate rero harimo n’urubyiruko rwari rwaragiye mu nterahamwe, ubwo rero bari baramwijeje ko batamwica. Interahamwe zari zarabohoje imodoka zikajya zijya i Gikondo mu gishanga gushakayo ibiryo, uwo GAHAMANYI rero niwe wabatwaraga, bari baranamuhaye na grenade yagendanaga. Hari undi mugabo nawe interahamwe zari zaravuze ko zitazica, witwaga Paul akaba yari we mugabo wa wa mugore wavuye Rugema, abo bagabo bombi Paul na Gahamanyi bagendanaga n’izo nterahamwe. Ubwo kuko GAHAMANYI yari afite uwo mukobwa mwene wabo wari muri izo mpunzi twari kumwe yakoreshaga uko ashoboye kose ngo ntitugire ikibazo cyo kubona ibidutunga.

Uko ubwicanyi bwakomezaga ni nako intambara y’inkotanyi n’ingabo za leta yarushagaho gukara, bigeza ubwo ku mataliki ya 14 cyangwa ya 15 inkotanyi zigaruriraga umusozi wa Rebero. Muri iryo joro zamanukiye mu rugo rwo kwa Mwarimu hahandi najyaga mpungira kera, kuko yaratuye munsi yo ku I Rebero zihasanga bamwe mu bari abapagasi be ariko abenshi muri bo bari barahindutse abicanyi, babasangana n’abandi bicanyi bandi bitwaga ba Muhire na ba nyirarume ni ukuvuga basaza ba nyina w’uyu Muhire.

Inkotanyi zababeshye ko ari abasirikare ba leta, maze zirababwira ngo nimuze tubereke ahantu twabonye abatutsi, abo bapagasi bahise bakora ku mihoro bati reka tuze tubereke uko tubagenza. Barasohotse bakurikira inkotanyi bishimye, nazo zihita zibagota zirabica.

Mu ijoro ryakurikiyeho Inkotanyi zaje iwacu mu rugo hamwe nari naravuye, zafashe abakozi n’abapagasi bari mu rugo zirabatwara zigeze ku irembo zibaza abo bakozi zari zitwaye ko nta wundi mugabo usigaye mu nzu maze abakozi bavuga Jean Marie, inkotanyi zahise zibabaza aho arara barahabereka, ziramukomangira yanga gukingura. Ngo yababajije abo aribo n’impamvu baje kumufata n’injoro, inkotanyi zihita zirasa mu nzu noneho yemera gusohoka, agifungura umuryango bahise bamurasa bamutsinda aho.

Bamaze kumurasa bahita bagenda na ba bakozi, ntawamenye irengero ryabo. Inzu nini yari irimo maman ntabwo bayikozeho nta nubwo bamuvugishije. Mu gitondo cya kare maman yari yansanze kwa Agatha, mu gihe kingana n’icyumweru kimwe Interahamwe n’inkotanyi bari bamaze kudukuramo abantu.

Maman rero rwa rwango rwose yanyangaga rwahise rushira tuba incuti mbega ndongera mba umwana, n’ubwo bwose kwa Agatha hari kwa mwisengeneza we ariko nijye yaje ahasanga ndamwakira, mushakira icyumba aryamamo, yari kumwe n’undi mukobwa Jean Marie yari yarateye inda ahetse umwana we yari yaramubyariye witwaga Albert Philipe Kennedy, uwo Kennedy yari akiri agahinja bamuhetse. Baraje tubana aho, bukeye bwaho nibwo njye na mukecuru twasubiye mu rugo, dushaka abantu badufasha gushyingura Jean Marie nuko amateka ye arangira gutyo.

Tumaze gushyingura Jean Marie twagarutse kwa Agatha, twariyunze rwose mbega twongeye kuba umuryango umwe twongeye kuba umubyeyi n’umwana. N’ubwo bwose Jean Marie yari amaze kwitaba Imana, ndetse na Rugema ubuzima bwe bukaba bwari mu kaga, ariko byibura nashimishwaga no kuba mu gihe nk’icyo gikomeye narabashije kwereka maman ko yanyangiraga ubusa. Nari niteguye kumubera byose kuko nta mwana we yibyariye mu nda yarasigaranye ni jyewe mwana we wari uhari. Undi mwana wari uhari ni Espérance, ariko kuko babaga ku Kicukiro we n’umugabo we n’abana babo, nta makuru yabo twari tuzi, niba bakiriho cyangwa se barapfuye. Ni jye na mukecuru gusa twari dusigaranye, twagombaga kubana byanze bikunze, tugakundana tukanafashanya.

Twakomeje kubaho gutyo hamwe na za mpunzi twari kumwe. Bigeze ku italiki ya 20/04 wa musirikare wabaga kwa Lieutenant Mutabazi nawe yarigendeye dusigara nta na busa dusigaranye ari twe twenyine. N’ubwo bwose uwo musirikare umwe ntacyo yari gukora ngo ahagarike ibitero by’interahamwe, ariko byibura iyo twamubonaga twumvaga dutekanye.

ku italiki ya 22/04/1994 ni italiki ntazibagirwa na rimwe, n’italiki nakwita italiki y’ibibi byose. Uwo munsi byari ku wa gatanu ndabyibuka nk’aho byabaye ejo. Mukecuru yansabye ko namuherekeza tukazamuka mu rugo tukarebayo ibintu twahazana. Twaragiye tugeze hafi yo mu rugo tubona akana kitwaga Muzehe ko kwa André wari umuturanyi, ariko umuryango hafi ya wose wari wararimbutse ako kana katubonye kari mu masaka, kaza kadusanga ubwo duhita tujyana mu rugo katubwira ko iyo bwije kaza kwirari aho mu rugo. Twafunguye inzu turinjira dufata ibyo twagomba gufata noneho dusiga dufunguye idirishya kugira ngo nimugoroba kajye kaza kirarire mu nzu. Ubwo karagendaga kagashaka ibyo kurya mu ntoki, dore ko ibintu byinshi byari byeze kakaza mu rugo kakanyura mu idirishya kakinjira mu nzu kakiryamira.

Twaramanutse tugasiga aho dusubira kwa Agatha, tugeze hafi yo kwa Agatha ahantu habaga igipangu cy’abarundi, twahanze bariyeri ariko ntibagira icyo batubaza turakomeza no kwa Agatha. Tugeze mu rugo twahasanze GAHAMANYI yaje kureba wa mukobwa mwene wabo Pélagie, ubwo GAHAMANYI nahise mubwira ko dufite ikibazo cy’umunyu kuko wari washize, ambwira ko ari butume umukobwa yari abereye nyirarume witwaga UMUTONI, icyo gihe numvaga mu mubiri ntameze neza, numvaga marariya ishaka kugaruka dore ko yari yaransabitse, namusabye ko niba hari ibinini afite nabyo yabimpera UMUTONI akabizanana n’umunyu. Yanyijeje ko ibinini nabyo bihari, abwo amaze kuvugana na Pélagie yahise agenda, mu kanya gato UMUTONI aba araje azanye umunyu n’ibinini.

Byari hafi mu ma saa tanu, MUTONI amaze kuvugana na Pélagie yahise asezera ansaba ko namuherekeza. Mu nzira twagombaga kunyuramo muherekeje twagombaga guca kuri ya bariyeri nari nanyuzeho kare ndi kumwe na mukecuru. Twamanutse munsi y’urugo tugeze mu muhanda duhura n’umuhungu witwaga Toto, akaba murumuna wa Kayitani umwe muri baramaze abantu babica. Ubwo UMUTONI yasuhuje Toto ngo: “bite To”?. Ubwo Toto yahise amusubiza ngo “ziba se wa kanyenzi we”!

N’ubwo bwose ubwicanyi bwari bwose ndetse mbizi neza ko abarimo kwicwa ari abatutsi kandi n’UMUTONI akaba yari we, ariko siniyumvishaga ukuntu umwana w’umuturanyi mwasangiraga byose ashobora guhinduka umuntu mubi bene ako kageni. Ubwo UMUTONI amaze kumva igisubizo cya Toto yahise areba hasi, nanjye numvise bindakaje cyane muri jyewe ariko ntacyo nari gukora nahise mbwira Umutoni nti: “mwihorere twigendere”, uko biri kose ntacyo Toto yari kudukoraho kereka guhuruza wenda gusa.

Twarakomeje twigira imbere hafi ya ya bariyeri, maze UMUTONI arambwira ati: “ngaho isubirire mu rugo ndabona bariya bagabo bareba nabi”. Nahise musezeraho nsubira inyuma, mu gihe nari ntaratera intambwe, umwe muri abo bagabo babiri bari kuri bariyeri aransifura ndahindukira arandembuza birumvikana ko ntari kwanga. Ubwo nahise nkomezanya n’UMUTONI, tugeze kuri bariyeri badusaba kwicara hasi batwaka ibyangombwa mpita mbereka indangamuntu. UMUTONI we ababwira ako atarafata ibyangombwa. Umugabo yaranyitegereje akabona ibyo asoma mu ndangamuntu bihabanye n’ibyo yibwiraga cyangwa se yari yasomye mu maso ndavuga ku ishusho.

MUNYANGABE wari warandeze yari umuhutu, mu kujya gufata indangamuntu rero nayifashe nk’umwana wa MUNYANGABE kandi ku bwoko bandika ko ndi umuhutu, ariko abagenekerazaga ubwoko bw’umuntu bashingiye ku isura banyegekaga ku batutsi. Uwo mugabo rero nawe yasomye ko ndi umuhutu mu ndangamuntu biramucanga, niko kumbaza ngo uriya mukecuru mwanyuranye ahangaha uramuzi? Nahise musubiza ntajuyaje nti uriya ni maman rwose niba ugira ngo ndabeshya reba amazina ye ari aho ngaho mu ndangamuntu. Uwo mugabo wambazaga yari umurundi areba imirari, yaguhangaga ijisho ukabura aho ukwirwa. Undi mugabo bari kumwe yitwaga Kalisa iwabo hari ku musaza witwaga Mpabuka, bombi we na mushiki we bari barinjiye mu mutwe w’interahamwe, we nari muzi kandi nawe yari azi iwacu kandi nanjye anzi. Nahise mutakambira nti Kalisa rwose ntabwo unzi? Ubwo ntangira kumwibutsa amazina yanjye banyitaga mu bwana, mwibutsa ukuntu yigeze kuza mu rugo agasingira urwagwa na papa akiriho. Ibyo namubwiraga byose nta kimwe yari yitayeho yansubije mu ijambo rimwe gusa ngo: ISOBANURE.

Ubwo uwo murundi yongeye kundeba rya jisho rye ry’imirari noneho yarakaye cyane arambaza ngo ibyago uriya mukecuru yagize urabizi? Nta byo gutinda mu makorosi nahise mvuga nti: “mukuru wanjye inkotanyi zaramwishe”. Burya ngo iyo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe ntako ntagize ngo nikure aho hantu, ku bw’amahirwe baraturekura, ubwo Umutoni yakomeje iwabo kwa GAHAMANYI nanjye nsubira mu rugo, ariko intege zari zacitse.

Nageze munsi yo kwa Paul wa mugabo umugore we wari waravuye Rugema, mbona umukobwa waho twari inshuti wigaga kuri ESA nawe witwaga Violette, ndazamuka ndamusuhuza mubwira ibimbayeho n’UMUTONI dore ko abo bakobwa bombi bari inshuti magara ntunsige. Nahise musaba amazi yo kunywa, maze ayanzanira mu gakombe k’icyuma ndabyibuka maze ambwira amagambo atazigera amva mu bwonko n’umunsi n’umwe.

Yarambwiye ati: “Jean de Dieu, uyu munsi TURAPFA”. Nahise nikanga maze ndamubaza nti ngo ngw’iki? Abisubiramo ngo uyu munsi TURAPFA, yahise ansaba kunywa amazi vuba nkagenda kugira ngo interahamwe zitansanga aho ngaho.

Hejuru y’ibyo nari maze kubonera kuri bariyeri, n’inkuru nari maze kumvana Violette, narushijeho gucika intege, mpita musezeraho nta yandi magambo nari kubona yo kumubwira. Nahise ngera mu rugo kwa Agatha, naho nsanga ibintu byahindutse mbona wa mukobwa Pélagie yabuze aho areba, yabuze uko yifata ndamubaza nti bite? Ambwira neza neza nk’amagambo Violette yari amaze kumbwira ngo uyu munsi TURAPFA.

Hari umugabo wari ahongaho witwaga Védaste wajyaga ukorera Agatha uturimo two kubaka nawe yari ahari ndamubaza nti ibyo ndi kumva ni ibiki? Aransubiza ngo interahamwe zavuze ko INYENZI zisigaye kwa BAYAVUGE, kwa AGATHA, kwa PAUL no kwa GAHAMANYI, ko kandi uyu munsi bagomba kurara bazimazeho, aha kwa BAYAVUGE hari iwabo wa RUGUMIRE wakinaga muri Panthère Noire.

Ubwo nabuze aho nkwirwa bwa burwayi niyumvagamo bukomeza kuzamuka, nanjye nicarana n’abandi hanze duhebera urwaje. Bigeze mu ma saa munani tukicaye hanze, nagiye kubona mbona munsi y’inzu hazamutse umugabo ufite mbunda uwo nta wundi yari Kayitani. Nkimubona nahise mvuga ku mutima nti basi karabaye. Ibigwi bye mu kwica nari narabyumvise.

Umutima wahise ujya mu mutwe umutima uradiha mbega ubwoba ntigeze ngira mu buzima buba bunyuzuyemo. Ariko mu kwitegereza neza mbona aje akurikiwe na Paul inyuma ye hari GAHAMANYI, ba bagabo bombi interahamwe zari zarijeje ko zitazica. Mbonye Paul na Gahamanyi umutima washushe nk’usubira mu gitereko, ariko nkomeza gutitira n’umutwe urandya cyane. Ubwo baricaye baraganira ndibuka GAHAMANYI avuga ati: sha intambara nirangira nzanywa byeri nzumvishe.

Ku by’ubwoba bwari bundimo no kubabara umutwe nahise njya kuryama, nageze ku gitanda nicaye numva kirasakuza kuko cyari icya rasoro. Nahise mvanaho matelas nyishyira hasi. Nibwiraga mu mutima wanjye ko iyo bagiye kwica umuntu babanza kumwaka indangamuntu, ariko na none nakwibuka uburyo wa murundi yambazaga antera ubwoba atanemera ko iyo ndangamuntu ari iyanjye nkumva ntari bubone imbaraga zo gutanga ibindi bisobanuro. Nafashe indangamuntu ndayirambura ahari ubwoko mpashyira hejuru kugirango rwose baze kwisomera batambajije byinshi.

Naryamye kuri matelas nashyize hasi, ndyama ngaramye mfata agatabo ka KOUAKOU, ntangira kugasoma ariko mu by’ukuri ntacyo nasomaga mbega kwari ukubura uko ngira. Ubwo abandi nabo bari hanze bari babuze aho bakwirwa nabo. Hari umudamu wari wabuze ibyicaro byamurenze yahisemo we kuza kwicara muri salon y’iyo nzu nari ndimo. Ariko uzi gupfa ubizi ko uri bupfe wategujwe ko isaha iyo ari yose uri buze kwicwa? Nta cyaha wakoze, nta rubanza waciriwe, ukicara utegereje urupfu gusa? Nafashe agatabo mu ntoki ngahanga amaso ariko ibitekerezo byari ahandi, nibutse inzira y’umusaraba yose nanyuzemo, nibuka abantu bose, abangiriye neza n’abangiriye nabi, nibuka Rugema n’ibikomere biteye ubwoba yari afite, nibuka intumbi ya Jean Marie niboneye n’amaso yanjye n’imyenge y’amasasu bari bamurashe, nshyira ibitekerezo kure cyane gusa nkabura igisubizo kuko nabonaga urupfu rurimo kunsatira cyane.

Igitekerezo cyanjemo cyari icyo gusenga. Narabyutse sinibuka niba narapfukamye cyangwa nari mpagaze, gusa narabyutse ndasenga. Nasabye Imana ibintu bitatu mu magambo make cyane. Icya mbere, nasabiye ijuru inzirakarengane ziri kwicwa. Icya kabiri nyisaba ko niba bishoboka yandindira ubuzima kuko rwose ntifuzaga gupfa. Icya gatuta nayisabye ni ukwakira roho yanjye niba bibaye ngombwa ngo ndibwicwe. Nyuma yo kuvuga iryo sengesho nta kindi numvaga narenzaho nararyamye mfata ka gatabo nkomeza kubeshya amaso ngo ndasoma.

Bigeze nko mu ma saa kumi za ni mugoraba nibwo igitero cyaje. Cyari kiyobowe n’umurundi witwaga NZOYISABA Fréderic, uyu murundi yakoraga muri ambassade y’abanyamerika ariko yari umugome urengeje abandi ubugome. Cyari igitero kinini cyane, Binjiriye mu irembo uko bazaga narababonaga neza kuko idirishya ry’aho nari ndyamye ryarebaga ku irembo neza neza. Uwo murundi yahise avuga n’ijwi rirenga mu gifaransa ngo Vous devez tous mourir. Ntabyo kubaza ibyangombwa cyangwa ikindi batangiye kurasa, ariko mbere yo kurasa yabajije GAHAMANYI ngo nakubwiye ngo iki? Ubwo GAHAMANYA atangira gutakambira wa mukobwa Pélagie, amusabira imbabazi, ubwo uwo murundi yahise amubwira ngo zana iyo grenade. GAHAMANYI yahise ayimuha ubwo batangira kurasa, byabaye mu kanya gato cyane nta n’iminota itanu yashize. Mu bari muri icyo gitero ndibuka mo umuhungu witwaga BAKAME Simon wo kwa Mugengankwavu, hakabamo umuhungu witwaga Kamare wari waranyize imbere muri primaire, cyari igitero kinini cyane. Harimo abafite imbunda, abafite imihoro n’abandi babaga basanzwe nko ku nzira interahamwe zikabasaba kubakurikira. Ubwo bamaze kurasa abo bantu mu nzu nari ndimo hinjiramo interahamwe yakoraga akazi k’ubukarane ku muhanda twitaga Depite. Yaraje ifata wa mudamu wari wicaye muri salon, imutera icyuma imubaza ngo nta yindi nyenzi iri hano mu nzu? Uwo mudamu yaramusubije ngo hari umwana w’umusore uri mu cyumba, ubwo uwo musore yavugaga yari jyewe.

Sinzi uko nasobanura ibyambayeho icyo gihe, sinzi niba ari isengesho, kuko nkeka ko atari jyewe wasenze jyenyine, nabyita igitangaza cy’Imana gusa. Barishe barasahura inzu y’Agatha nini barayibomora, basahura ibintu byose bajya mu bikoni , no mu tuzu two hanze bagiye ahashoboka n’ahadashoboka, binjira mu bisenge byinzu..ariko nta muntu n’umwe wigeze winjira mu cyumba nari ndimo. N’iyo nterahamwe yitwaga Depite yabajije umudamu niba nta nyenzi iri mu nzu akamusubiza ko hari umwana w’umusore urimo ntiyigeze yinjira muri icyo cyumba.

Icyiciro cy’abica cyamaze kwica, hakurikiraho abasahura barasahura, ubwo abica bahise bakomereza kwa Paul, gusa Paul ubwo bazaga kwa Agatha yahise yiruka, baza kumutsinda mu gishanga cya Rwampala, bajya iwe bica umugore we Francoise wa wundi wari waravuye Rugema, bica wa mukobwa Violette, wari wampaye amazi, bica abana be babiri bato. Aba bo babishe urupfu rubi cyane, kuko bafashe abahungu babiri bavaga inda imwe bari bafite aka butike ku muhanda barababwira ngo nibo batari bagira umuntu bica maze babaha abo bana ngo babice.

Bakomereje kwa GAHAMANYI, basanga umugore we yacitse n’abana, bahasanga wa mukobwa witwa UMUTONI twari turi kumwe kare, maze ya nterahamwe yitwaga Simon BAKAME, imugirira impuhwe kuko GAHAMANYI yajyaga amwigisha karate, maze asaba ko batamwica akamutwara iwabo akazamugira umugore we. Ni uko UMUTONI yarokotse.

Ubwo aho nari ndi numvise abantu bose bagiye ndasohoka nambaye sandale, ariko nakandagira nkumva birasakuza cyane, nzikuramo nsohoka nambaye ibirenge, mbona imirambo hanze, ubwo nahise nihutira kureba niba maman akiriho ko nawe batamwishe, nsanga yicaye mu nzu y’umuturanyi twitaga Agronome, gusa wa mukobwa Jean Marie yari yarateye inda bari bamukubise umuhoro mu kiganza yarimo kuvirirana amaraso, bwari bumaze kwira ubwo nyine twararanye n’iyo imirambo ahongaho…….

Biracyaza…

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 14