NDAMIRA Episode 14

Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Iryo joro ntabwo nigeze nsinzira kuko nibwiraga ko bari bugaruke bakatwica. Icyakomaga cyose nahitaga mbyuka nkareba mu idirishya, nkongera kwitegereza ba nyakwigendera twari tumaranye hafi ibyumweru bibiri tubana, dusangira akabisi n’agahiye, mbese twari twarabaye nk’umuryango umwe. Iryo joro ryatinze gucya ariko igihe kiragera buracya, abaturanyi bazindukiye mu rugo baje gushyingura iyo mirambo.

Abaje gushyingura imirambo bari benshi barimo ndetse n’abari baje mu gitero. Uko binjiraga bafata imirambo bayijyana mu cyobo babumbagamo amatafari cyari inyuma yo kwa Paul nawe wari waraye wishwe, nabonye umwana wo muri famille imwe mu biciwe aho wari wabashije kwihisha, uwo mwana yitwaga Jean Marie. Yari umwana wo mu kigero cy’imyaka nka 11 cyangwa 12 ngereranyije, uwo mwana naramurabutswe ari inyuma ya toilette, kandi aho niho abo bajyaga gushyingura iyo mirambo bagombaga kunyura. Nahise ntekereza ko ashobora kubonwa n’abicanyi bivanze n’abaje gushyingura imirambo. Ubwo nahise mukurura muhisha muri iyo toilette ndagije mpagarara ku muryango nikoresha nkurimo kwihagarika. Nakomeje kuhahagarara kugeza abo bantu bashize mu rugo. Uwo mwana yakomeje gucaracara aho ariko ansaba ubufasha bwo kumurengera, nta cyindi nabashaga gukora uretse nko kumwicira ijisho cyangwa nkamuha ikimenyetso cyo gusubira nk’inyuma iyo habaga hinjiye umuntu nkeka ko yaba ari mu bicanyi.

Uwo mwana byakomeje kugenda gutyo nyuma aza kubona urwaho asimbukira munsi y’umuhanda, amanuka mu bisheke byari bihinze muri gishanga cya Rwampala. Iyo famille yari yiciwe aho ni iy’umugabo twitaga Etienne, ariko we ntabwo yari ahari, umugore we n’abana be n’abuzukuru babatsinze aho. Uwo mwana Jean Marie nyuma naje kumenya ko yabashije kubona abagiraneza bamujyana i Burayi, ubu ni umugabo ukuze sinzi amakuru ye niba akiriho nibwira ko ibi abyibuka.

Ubwo iyo mirambo imaze gushyingurwa twagerageje koza aho babiciye kugirango amaraso aveho, ubwo nibwo interahamwe zagarutse aho ngaho zirimo wa murundi wari waje ayoboye icyo gitero witwaga Fréderick, ubwo bari baje gushaka undi muntu wari wabacitse witwaga Rubangura. Uyu Rubangura Maman we Mariyamu yari nyina wabo wa Agatha, nawe rero hamwe n’umuhungu we bari mu bari barahungiye aho ngaho. Ubwo amakuru y’uko turi buterwe yamenyekanaga, Rubangura yari yabashije kwihisha, mu bishwe icyo gihe ntabwo yararimo, interahamwe rero zagarutse kumuhiga bukeye bwaho.

Ubwo zahageraga zisaka ahantu hose zishaka Rubangura, nibwo wa murundi yangezeho arambaza ngo wowe uri uwahe, urakora iki aha? Ubwo umutima wahise ujya mu mutwe nti kambayeho, mu by’ukuri nta mwuka wo kumusubiza nigeze mbona gusa namurebye mu maso ntahumbya arongera arambaza ngo urakora iki aha? Mu gihe nkitekereza icyo nakora wa muturanyi witwaga Agronome niwe wangobotse aramubwira ngo uwo ni umuhutu mwene wacu mureke. Nuko uwo murundi asubiza inkota mu rwubati mukira gutyo.

Rubangura baramushatse baramubura, basubirayo ariko mbere yuko basubirayo hari haje izindi nterahamwe nkuru zirimo NDUWAYEZU Jean Baptiste wari Perezida w’interahamwe muri iyo secteur ya Kimisange, ari kumwe n’uwari umwungirije witwaga SAFARI Jean Claude, ndetse na Konseye witwaga GAKURU Théoneste, harimo kandi n’undi mugabo nkeka yari umuserire witwaga Musa. Barahageze, ngira ngo ahari rwari nko mu rwego rwo kureba uko igikorwa cyagenze kuko numvise aho ngaho konseye avuga ngo ubu noneho ni ugukubura umwanda wose ugashiraho. Ayo magambo uyu muyobozi yavuze nayibajijeho cyane kandi na nubu ndacyayibazaho, kuko mbere gato ku itariki zirindwi, yari yaje atabaza avuga ko abaturage bamwicanye umuntu, mu gihe gito cyane yahise ahindura imvugo ahubwo akangurira kurimbura n’abasigaye.

Undi muntu wanteye kumwibazaho ni uwari wungirije Prezida w’interahamwe aho ngaho. Mu byo muziho uyu SAFARI Jean Claude yari umututsi, ise yitwaga Furuma, akaba na se w’umuhungu twari twariganye mu mashuri abanza witwaga FURUMA Anastase, uyu we yari yaranagiye mu nkotanyi binavugwa ko ageze mu Nkotanyi, umwe mu basirikare bakuru witwaga Major FURUMA yamukunze akamugira umwe mu barinzi be kuko bitiranwaga. Si ibyo gusa kuko uyu SAFARI yavaga inda imwe n’abagabo bitwaga SANANI ndetse na KAMATARI. Umuhungu wa KAMATARI nawe twari twariganye witwaga KAMATARI Norbert yari yaragiye mu nkotanyi, ariko abavandimwe be bitwaga Rwamukwesha na Manjyunjyu bajya mu mutwe w’interahamwe, gusa genocide itangira sinongeye kubabona. Ibi nabyo byambereye inshoberamahanga.

Ubwo Rubangura bamubuze baragiye, nsigara mu rugo n’abandi twari kumwe, ubwo abaturanye bakaza kudusura. Mu badusuye rero harimo umukobwa nawe wankekaga kuba umututsi, niko kumbaza ngo ese wowe wabashije kurokoka? Ndamusubiza nti narokotse ntacyo nabaye. Ubwo twakomeje kuganira bisanzwe nyine byo kurenzaho. Kubera icyo kibazo uwo mukobwa yari ambajije, byakuruye impaka z’abantu batari abatutsi ariko bakaba basa nabo cyangwa se abantu basa n’abahutu ariko mu by’ukuri ari abatutsi. Ubwo mu kuganira icyo kiganiro nibwo haje umu maman asobanura ko n’ubwo ku ishusho utapfa guhita ubibona ariko ko hari ubundi buryo bigaragariramo. Ubwo buryo rero kwari ukureba mu biganza. Yavugaga ko imirongo yo mu biganza by’abahutu itandukanye n’imirongo yo mu biganza by’abatutsi yageragezaga kubisobanura ariko nkabona ntabyumva na mba. Ubwo twese twahise twisuzumisha, tumwereka ibiganza byacu ngo aturebere uko duhagaze, yararebye angezeho arahigima ntiyagira icyo avuga, arangije kurebera abandi arambwira ngo nimuherekeze. Naramuherekeje tugeze mu nzira tugenda arambwira ati ntukagire uwo wereka mu biganza byawe bitazagukoraho.

Ubwo amasaha yakomeje gukura nta kiriyo nta kurira ni ukuryumaho gusa. Byageze nimugoroba, umukozi witwaga Béatrice twitaga Maman Gatete aba arahishije, ariko ntabwo nari kubasha kurya na gato, ubwoba bwari bwose, nkurikije ibyo nari naraye mbonye n’ibyo nari niriwemo, nifuzaga icyangurutsa kikamvana mu Rwanda. Ubwo bigeze nko mu ma saa moya n’igice nagiye kubona mbona Rubangura arahingutse ansanga mu cyumba. Nahise mubwira uburyo biriwe bamuhiga musaba guhita agenda bataramenya ko ahari. Rubangura wabonaga ko yataye umutwe yarambajije ati ese ndazira iki? Ndamusubiza nti Rubangura ntabwo wamenye ko abantu bose bari impunzi hano bishwe, ni wowe babuze kandi nawe baraguhiga, ubwo twavuganaga wa mukozi Béatrice yahise adusanga aho ngaho aramusuhuza arangije ahita ajya ku muhanda guhamagara abicanyi ngo baze bice Rubangura. Nanjye aho twari dusigaranye nakomeje kumwotsa igitutu ngo agende vuba, kuko isaha iyo ari yo yose bashobora kuza kumureba. Nagize amahirwe Rubangura aranyemerera ahita azamuka, ajya kwihishe mu gikari cy’inzu Lieutenant Mutabazi yabagamo.

Agitirimuka aho, Béatrice yahise ahinguka aho ngaho ari kumwe na ba basore babiri bacuruzaga butike interahamwe zari zategetse kwica abana bo kwa Paul. Abo bahungu barahageze barambaza ngo inyenzi batubwiye yinjiye aha iri hehe? Nahise mbasubiza nti nta Nyenzi nigeze mbona. Ubwo ntatarangiza kuvuga Béatrice aba arantanguranwe ati erekana Rubangura nsize muri kumwe. Nahise mbasubiza ko Rubangura anyuzeho akansuhuza agahita yigendera. Nuko abo bahungu baravuga ngo ese ni Rubangura? Bahita bisubirira iwabo. Mu by’ukuri n’ubwo bwose aba basore bari barategetswe kwica abana ba Paul, ariko nta mutima mubi bagiraga.

Iryo joro ryarakeye nk’ibisanzwe turabyuka uko bisanzwe, tumanjiriwe nyine birumvikana nta gusohoka mu rugo kuko interahamwe zakomeza kuza gushakisha Rubangura. Bigeze nko mu ma saa yine, Rubangura yarongeye aragaruka, yari yataye umutwe. Wa mudamu Béatrice amubonye yaramuhamagaye mu nzu yo kwa Agronome, amuzimanira icyayi arangije afungira inyuma asubira ku muhanda azana izindi nterahamwe ziraza zitwara Rubangura. Ntabwo nongeye kumubona nta n’ubwo nzi urupfu bamwishe.

N’ubwo bwose uyu mudamu Béatrice atigeze atera icyuma cyangwa ngo ateme Rubangura n’amaboko ye, ariko urupfu rwe ruri ku gahanga k’uyu mudamu. Nemera ko inkiko gacaca hari icyo zafashije ariko kandi hari na byinshi na none bitagenze neza, mu bitaragenze neza harimo urubanza rw’uyu mugore. Yakingiwe ikibaba n’uwari President w’abacikacumu rya Genocide mu murenge wa Kigarama witwaga KABISA Jean Damascène afatanyije na Nyakwigendera Agatha, ibi nzabigarukaho igihe episodes zizaba zigeze mu gihe cya gacaca.

Rubangura baramutwaye birarangira, ubwo nibwo nahise negera mukecuru maman dore twari twaraniyunze, mbese ibibazo byari byaraduhuje. Naramubwiye nti maman, urabizi ko aha turi ari kwa Agatha, kandi Agatha ari mu bahigwa, ikindi kandi uri nyirasenge, amaherezo bizarangira batwisubiranye. Ndabona ibyiza ari uko twasubira aho batuzi neza, bazi ko umugabo wawe Munyangabe yari umuhutu, bazi neza ko Jean Mari yishwe n’inkotanyi, naho nidukomeza kuguma hano bizarangira natwe batwishe. Ubwo nahise mubwira ibyo wa mu maman wandebye mu biganza yambwiye, ubwo maman nta kindi yahise akora yemeye inama zanjye, tuzinga utwangushye dusubira hejuru i Nyarurama, aho bari basanzwe batuzi neza….

Biracyaza…

 

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 15